URUKUNDO NYARUKUNDO EP 11:Cyuzuzo abereye imfura Igitego

Muri iyo minsi Mukamwiza yasuye kwa Karenzi abatunguye, mu rwego rwo kubaba hafi muri ibyo byago byari byabagwiririye. Yafatanyije n’ababyeyi b’Igitego kumwumvisha ko agomba kujya kwipimisha akarengera ubuzima bwe n’ubw’inzirakarengane atwite, Igitego arabyemera. Mukamwiza yasabye ko bamuha Igitego akamujyana i Kigali akazamushyira mukuru we w’umuganga akaba n’inzobere mu kugira inama abafite ibibazo by’ihungabana akamufasha kwakira ibyamubayeho mbere yo kumupima. Nuko Igitego aritegura barajyana.

Cyuzuzo yavuye ku kazi yiyumvira umuziki utuje kuko niwo wari usigaye umufasha kudaheranwa n’agahinda. Yinjiye mu nzu atungurwa no kubona Igitego yicaye mu ruganiriro. Ashyira agakapu yari ahetse ku ntebe, maze Igitego arahaguruka aramuhobera, bamara nk’umunota bumanye batavuga, maze Igitego ahita arira. Cyuzuzo aca bugufi yicara ku ntebe, amwicaza ku bibero bye amuhanagura amarira.
Igitego amaze gutuza, Cyuzuzo amureba mu maso aramubwira ati: «Igite, iyi si ibamo ibigeragezo n’ibizazane byinshi, ariko Imana yonyine niyo idufasha kunesha. Ibyabaye byabanje kundenga ariko ndagenda niyakira buhorobuhoro. Uko biri kose ntacyadutanya.» Igitego yumvise ayo magambo yubama mu gituza cy’umukunzi we yongera kurira. Muri ako kanya nyina wa Cyuzuzo yinjira arikumwe na mukuru we

Muberanyana wari umuganga akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’abihaye Imana cyafashaga abafite ibibazo by’ihungabana gusubira mu buzima busanzwe. Basanze Cyuzuzo na Igitego batuje banga kubasubiza inyuma kuko babonaga bari mu nzira yo gukizanya ibikomere, barabasuhuza maze bafata udutebe bajya kwiyicarira hanze.

Hashize akanya bumva bafunguye televiziyo, nyina wa Cyuzuzo yinjiye asanga Igitego niwe usigaye mu ruganiriro. Aramuhamaga basanga Muberanyana, amwereka aho yicara maze abasiga baganira. Bamaranye nk’amasaha abiri, nuko Muberanyana ahamagara Mukamwiza baganiraho akanya gato barikumwe uko ari batatu, birangiye bagaruka munzu, bicara mu ruganiriro. Mukamwiza aragenda akomanga ku cyumba cya Cyuzuzo, arakingura bavuganaho akanya gato, asubira mu ruganiriro ahamagara Muberanyana, bajyana kuganiriza Cyuzuzo. Hashize nk’iminota mirongo itatu bagaruka bose mu ruganiriro, baganirira hamwe uko ari bane. Bemeranya ko mu gitondo Igitego aribuge aho Muberanyana akorera akamupima.

Bukeye Mukamwiza yabwiye Igitego ngo yitegure amuherekeze kwipimisha, Cyuzuzo amubwira ko yasabye uruhushya ku kazi bakarumuha, bityo akaba aribumuherekeze. Nyina kuko yabonaga batangiye gukira ibikomere arabareka yigira ku kazi ariko ahamagara Muberanyana aramubwira ngo nasanga ibisubizo ari bibi amuhamagare aze bafatanye kubahumuriza. Igitego na Cyuzuzo bamaze kwitegura Kamali avuye kujyana Mukamwiza ku kazi, binjira mu modoka baragenda. Bageze aho Muberanyana akorera, abajyana aho yakirira abashyitsi baraganira.

Birangiye ajya gupima Igitego asanga we n’umwana atwite bameze neza nta kibazo. Bagarukana aho Cyuzuzo yari yicaye, Muberanyana abaganiriza ku bijyanye n’uburyo umugore utwite yitwara n’uburyo agomba kwitabwaho, birangiye bombi ajya kubapima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, basubira aho yakirira abashyitsi baricara bategereza ibisubizo.

Hashize umwanya Muberanyana araza abaganiriza umwanya munini atarababwira ibisubizo, bigeze aho Cyuzuzo ati: «Ariko wabanje ukatumara amatsiko.» Igitego ati: «Yego rata.» Cyuzuzo yungamo ati: «Byaba bibi byaba byiza twiteguye kubyakira ubuzima bugakomeza.» Muberanyana araseka maze abahereza impapuro ziriho ibisubizo byabo, basanga bombi ni bazima. Yababwiye birambuye ibyo umugore utwite agomba kwitwararika mu mirire ye, imigenzereze n’ubuzima rusange bwe bwa buri munsi, maze abasezeraho barataha.

Cyuzuzo na Igitego banyuze ku iduka aho nyina akorera, bamumenyesha inkuru nziza, maze ababwira ko ikigoroba aribufunge iduka bakajyana iwabo w’Igitego. Ahamagara Migambi arabimumenyesha, Migambi ahita amubwira ngo abwire Cyuzuzo age kumureba ku kazi bavugane. Cyuzuzo aragenda, Igitego asigarana na Mukamwiza mu iduka.

Migambi yaganirije umuhungu we, bemeranya ko bahita bategura ubukwe, umwana Igitego atwite akazavukira iwe akitwa uwe. Migambi abwira Cyuzuzo ko uwo munsi Igitego yareka gutaha bakazajyana ku bukeye bose kuko wari umunsi w’ikiruhuko, bakajya kuganira n’iwabo w’Igitego ibijyanye n’ubukwe.

Umunsi wakurikiyeho, mu masaha y’igicamunsi, Migambi, umugore we, umuhungu we, Igitego na Kamali berekeza iyo ku Kamonyi. Bagezeyo barabakira, baricara baraganira. Bigeze hagati Migambi afata ijambo, ati: «Muvandimwe Karenzi, ndagushimira umubano mwiza waranze imiryango yacu yombi kuva kera kugeza uyu munsi. Ibyiza n’ibibi twarabisangiye kandi n’ibiri imbere tuzakomeza kubifatanyamo. Ibyago byatugwiririye muri iyi minsi byadushegeshe twese ariko ntitwaguye ngo duhere hasi, turacyatera agatambwe tujya mbere. Nishimiye kubamenyesha ko abana bacu bombi basuzumwe bagasanga ari bazima kandi n’umwuzukuru wacu Igitego atwite akaba ameze neza. Dufatanye kwibagirwa ibyabaye, twakire umwuzukuru mu muryango ndetse dufatanye gutegura ubukwe bw’abana bacu mu minsi ya vuba, kugira ngo umwuzukuru azavukire mu rugo rushya rw’ababyeyi be.»

Karenzi na we afata ijambo ati: «Muvandimwe Migambi, mbanje kugushimira inkuru nziza utugejejeho. Nikoko ibyago bigwirira abagabo kandi kuba byaratugezeho nicyo gihe koko ngo tugaragaze abo turibo. Igitekerezo cy’ubukwe ndagishyigikiye rwose. Ibyabaye tubirenze amaso, duheshe abana bacu umugisha, urugendo batangiye barusohoze.»

Bumvikanye gahunda zose z’imihango ijyanye n’ubukwe n’igihe zizabera, maze umuryango wa Migambi urasezera urataha.

Igihe cy’ubukwe cyarageze burataha. Cyuzuzo n’Igitego barabana, baratunga baratunganirwa. Ubu bafite abana batatu; imfura yabo Shema, ubuheta bwabo Isheja, n’umuhererezi Shingiro. Ni umuryango uteye ubwuzu.

NTUZACIKWE NA SEASON II Y’IYI NKURU IZABAGERAHO VUBA

UMWANDITSI: RENZAHO Christophe

Art: Idi Basengo

Ushaka gutera inkunga ubwanditsi bw’izi nkuru ndende, wabunyuza kuri 0788696317 cyangwa 0727696317

Ibice byabanje:

Umusogongero w’inkuru Ndende, EP1: URUKUNDO NYARUKUNDO

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 2:Cyuzuzo arabutswe inkumi itagira uko isa !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 3: Cyuzuzo ararikocoye !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP4: Cyuzuzo akubiswe n’inkuba

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 5: Cyuzuzo abonye umuhoza

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 6:Umutesi asabye imbabazi

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 7:Urwango ruratangiye hagati y’Igitego na Umutesi

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 8:Umutesi yaba agiye kugambanira Igitego ?

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 9:Igitego afashwe ku ngufu

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 10:Igitego aratwite

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Byishimo

    Mwaramutse banditsi b’inkuru ndende? nejejwe no kubandikira mbashimira kuri iy’inkuru yuzuye urukundo nyarukundo itwigisha byinshi duhura nabyo munzira y’urukundo, icyifuzo nuko mwaduha season2 kuko amatsiko ni menshi cyane kd ndabashyigikiye

    - 20/09/2019 - 07:49
  • ######

    Imana ishimwe pee

    - 18/10/2019 - 21:55
  • Wow!!!...... Byiza Cyane Iyaba Ururukundorwabagaho Koko

    Ushakagukunda Yigire Aha.

    - 20/02/2020 - 13:10
Tanga Igitekerezo