URUKUNDO NYARUKUNDO EP 3: Cyuzuzo ararikocoye !

Umutesi ati: «Ahaaa, tubireke basi tudahera muri ayo tugakererwa.» Nuko amusezeraho, Cyuzuzo aramubwira ati: «Mugire amasomo meza.» Umutesi ati: «Namwe».

Muri iyo minsi aho Cyuzuzo yahuriraga n’Umutesi hose yarahagararaga akamusuhuza bakaganiraho gake ariko akabura aho ahera amuhishurira ikimuri ku mutima.

Umunsi umwe mu kigo habaye umunsi mukuru wo kwizihiza yubire y’imyaka mirongo inani Urwunge rw’Amashuri rwa Butare rumaze rushinze. Cyuzuzo yari yicaye na bagenzi be bareba abana bakinaga ikinamico imbere, akebutse inyuma abona Umutesi mu kivunge cy’abanyeshuri bari bahagaze babuze aho bicara. Arahaguruka arasohoka, aturuka mu muryango w’inyuma akora k’Umutesi, arahindukira bakubitanye amaso aramwenyura aramusuhuza. Cyuzuzo amukomeza ukuboko, aramukurura bigira inyuma gato baraganira.

Mu gihe abandi bari bahugiye mu kureba imikino n’imbyino zitandukanye zari zateguwe, Cyuzuzo yaboneyeho umwanya wo gutangariza Umutesi ikibatsi cy’urukundo cyagurumanaga mu ndiba z’umutima we. Baganiriye byinshi, Cyuzuzo agaca hirya no hino akabura aho ahera amubwira akamuri ku mutima.

Kera kabaye Umutesi yaje kumutera urwenya amubwira ukuntu bamubwiye uburyo yananiwe kurengura umupira yamurangariye, barabiseka bombi baratembagara. Cyuzuzo aba abonye imbarutso, ati " Umute, nabaho sindakundana n’umukobwa, yemwe n’aho nize icyiciro rusange hari benshi babigerageje bakanyegera tukaganira ariko nge nkumva bitandimo nkabyima umwanya, ariko uriya munsi rero, ntakubeshye, nyine ni ubwa mbere nari nkubonye, ariko nahise numva ibyiyumviro ntazi aho biturutse muri njye, nibagirwa icyo nagombaga gukora, mpugira mu kukwitegereza nibaza aho nzagukura. Nabaye nk’ubonekewe, ndaswa n’ubwiza bwawe buhebuje, nzongwa n’ingendo yawe yihariye, ndetse no kugeza uyu munsi iyo nkubonye mba numva naguma hafi yawe nkwitegereza.» Umutesi isoni ziramwica ariko yihagararaho ati: «Ariko Cyuzuzo nawe…»

Cyuzuzo wavugaga aseka noneho aceceka akanya aratuza maze abwira Umutesi ati: «Umute, mu by’ukuri naragukunze bidasanzwe. Ni ubwa mbere bimbayeho mu buzima bwange kuva navuka, ariko nasanze ntagishoboye gukomeza kubihisha, nifuzaga kumenya niba urwo ngukunda turusangiye ngo unyugururire amarembo y’umutima wawe.»

Umutesi aceceka akanya gato, aramwenyura ati: «Cyuzu, ubuse koko, nyine, wowe umaze igihe ubitekerezaho…» Cyuzuzo aramwenyura ati: «Nibyo rwose Umute, ariko rero nawe nibura mu gihe gishize tumenyanye hari icyo waba utekereza. Sibyo?» Umutesi aramwenyura, areba hirya areba hino, arongera areba Cyuzuzo mu maso, n’amasoni menshi ati: «Cyuzu, nange ndagukunda.»

Cyuzuzo yagiye kumuhobera yibuka ko bari aho abantu bababona, arijijisha amufata ukuboko barasohoka bahagarara hirya y’inzu mberabyombi mu nsi y’igiti, nuko Cyuzuzo aramubwira ati: «Umute, uri mwiza, uvuga neza, ureba neza, useka neza, ugenda neza; nishimiye gutangirana nawe inzira yange ya mbere mu rukundo.»

Umutesi aramwenyura ati: «Cyuzu, uri umusore mwiza, uriyubaha, kuba uri intyoza mu mukino w’amaguru byo ubwabyo bikugira umuhungu ukunzwe kandi wifuzwa n’abakobwa benshi muri iki kigo. Nishimiye kuba ari nge wahisemo mu bakobwa bose biga hano.»

Kuva uwo munsi Cyuzuzo na Umutesi binjiye mu rukundo nta kwihishira kuburyo byageze mu gihembwe cya kabiri benshi mu kigo bamaze kubimenya.

Umunsi umwe ari kuwa gatandatu mu masaha yagenewe gukora isuku, inyuma y’inyubako abakobwa bararagamo hari hicaye abakobwa benshi bafura. Hepfo gato ahitaruye, mu nsi y’igiti cya avoka hari abakobwa batatu biganaga n’Umutesi. Bari incuti magara kuburyo akenshi babaga bari kumwe baganira utubanga tudashira. Bakinanaga n’Umutesi umukino wa “Volley ball” ariko ntibashyikiranaga na we kuko yakundaga kubahisha amabanga ye. Uwitwa Uwamahoro ati: «Ariko mwaba mwaramenye umusore ugezweho ubu kwa Kibasumba?» Abandi bati: «Kagire inkuru rero!» Ati: «Ubu imitoma iravuza ubuhuha hagati ya Kibasumba na wa musore mushya usigaye ari rutahizamu w’ikipe y’ikigo.» Uwitwa Munyana ati: «Yego maye, ejobundi turi mu birori mu nzu mberabyombi nabonaga bitaruye abandi bahugiye mu two ntazi.» Uwitwa Mutoniwase ati: «Uriya musore mwiza arambabaje gusa. Kibasumba araje amurire udufaranga maze aceho we disi umusore asigare aririra mu myotsi. Ese buriya ka Mutesi kabaha ibiki we?» Bagenzi be baraseka bati: «Nawe se urashaka kujya gucisha muko?»

Cyuzuzo yakundaga Umutesi kuburyo ntacyo yamuburanaga agifite. Yakundaga kumutungura kenshi akamuha impano zitandukanye, Mutesi na we akavuga ati umusore ni uyu rwose. Ni mugihe kuko Cyuzuzo nibwo bwa mbere yari akunze bya nyabyo kandi iwabo bamuhaga byose kuko yari umwana w’ikinege kandi byongeye bari bishoboye. Kimwe n’abandi bakinyi b’abahanga mu kigo, Cyuzuzo yigiraga ubuntu ariko iwabo bamuhaga amafaranga y’ishuri yose bagombaga kwishyura ndetse bakamuha n’ayo kwikenuza bakamubwira bati: «Ni akaguru kawe kakwishyurira, nawe aya mafaranga uge uyifashisha mu bindi bigufitiye akamaro utegura neza ahazaza hawe.» Nuko akayajyana akayabitsa akajya akoreshaho make.

Igihe cy’ibizami bisoza igihembwe cya kabiri cyegereje, umuyobozi ushinzwe umutungo, yazengurutse amashuri yose asoma amazina y’abanyeshuri batarishyura amafaranga y’ishuri, abasaba ko bataha bakazagaruka bayazanye. Mu bagombaga gutaha Umutesi na we yari arimo ndetse ataha atabimenyesheje Cyuzuzo. Ku mugoroba Cyuzuzo yagiye kumureba mu ishuri ryabo aramubura. Abaza umukobwa witwa Umuraza bicaranaga amubwira ko yatashye. Umutesi yagarutse mu kigo nyuma y’iminsi ibiri. Cyuzuzo amenye ko yaje ajya kumureba ngo baganire.

Cyuzuzo yamubajije amakuru y’iwabo undi amubwira ko ari meza, bakomeza ikiganiro ariko Cyuzuzo akabona Umutesi ntiyishimye. Amubajije impamvu, undi amubwira ko adatuje kuko n’ubundi yagarutse atazanye amafaranga y’ishuri. Cyuzuzo ntiyiriwe amubaza byinshi yaramubwiye ati: «Ihangane mukunzi, Imana iteza amapfa ni na yo itanga aho bahahira.» Aramuhumuriza maze amusezeraho aragenda. Mu gitondo mbere yo kujya mu ishuri Cyuzuzo yagiye kubikuza amafaranga yari yarabikije umusore wakoraga muri Kantini y’ikigo, ayaha Umutesi ngo age kwishyura amafaranga y’ishuri batazamubuza gukora ibizamini. Umutesi aramushimira cyane.

Umutesi amafaranga y’ishuri yari yayazanye, ariko aba aretse kuyishyura ngo arebe icyo umukunzi we akora kuko yari azi neza umubare w’amafaranga yabikije muri Kantini. Amaze kwishyurirwa, ayo iwabo bamuhaye yatangiye kuyinezezamo.

Ibiruhuko bigeze, Cyuzuzo yashatse gutahana n’umukunzi we Umutesi ariko undi amubwira ko bidakunda kuko aribunyure mu Ruhango kwa Nyirarume, akazakomeza i Kigali nyuma y’iminsi ibiri. Cyuzuzo amusaba ko bazasurana mu biruhuko ariko Umutesi amubwira ko amusuye iwabo batabibona neza bemeranywa ko bakihangana kugeza basubiye ku ishuri.

Cyuzuzo ageze iwabo yasanze ku Cyumweru bafite gahunda yo gusura abahoze ari abaturanyi babo ku Kamonyi by’umwihariko umuryango wa Karenzi bari inshuti magara. Ntiyagombaga gusigara kuko yari abakumbuye cyane. Yongeye gutekereza Igitego bareranywe wari utagifite umwanya mu bitekerezo bye.
Ku cyumweru mu gitondo baritegura berekeza ku Kamonyi. Bageze ku Kamonyi mu ma saa yine, babanza kunyura kuri Paruwasi kuhumvira misa ya kabiri, dore ko n’umuryango wa Karenzi utasibaga misa. Misa ihumuje baratahana, bajya mu rugo kwa Karenzi.

Babakiriye neza, barasangira, baraganira biratinda. Hashize akanya Cyuzuzo asaba Igitego ko baba batemberana mu mudugudu agasuhuza izindi nshuti yari akumbuye. Baboneyeho umwanya wo kuganira bisanzuye, ndetse barenze umuharuro barahagarara batera ibiparu, ibyo kujya gusuhuza abandi bigenda nka nyomberi. Baganiriye byinshi byiganjemo udushya two ku mashuri aho biga.

Bugorobye ababyeyi ba Cyuzuzo barasezeye ngo batahe, Karenzi n’umugore we barabaherekeza ngo babanze bage gusuhuza abo kwa Matabaro hakurya y’umuhanda barebe ko ari na ho ba Cyuzuzo bari. Bageze ku muharuro basanze Cyuzuzo n’Igitego bahuje urugwiro ibiparu ari byose, bababaza niba kwa Matabaro bariyo batangira kurya indimi. Batunguwe no kumenya ko batigeze barenga aho n’igihe bagendeye. Nuko bajyana kwa Matabaro barabasuhuza. Ntibatinzeyo kuko bwari bugorobye, bahise bagarukana aho imodoka y’iwabo wa Cyuzuzo yari iparitse, nuko babasezeraho basubira i Kigali.

Mu nzira bataha, Cyuzuzo yagiye atekereza kuri Igitego. Yibukaga ishusho ye, akibuka isura ye n’inseko nziza yamusekeraga baganira akumva hari icyo yakabaye yamubwiye mbere y’uko batandukana. Igitego yari yarakuze avamo inkumi nziza y’uburanga buhebuje n’igikundiro kuburyo Cyuzuzo yamukubise ijisho agatungurwa. Yakomeje kubitekerezaho...

....Biracyaza

UMWANDITSI: RENZAHO Christophe

Art: Idi Basengo

Iyi nkuru izajya ibageraho buri wa mbere , ku wa Gatatu no ku wa gatanu

Kanda hano usome agace kabanje

Umusogongero w’inkuru Ndende: URUKUNDO NYARUKUNDO

Ushaka gutera inkunga ubwanditsi bw’izi nkuru ndende, wabunyuza kuri 0788696317 cyangwa 0727696317

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • ######

    Nice story kbs

    - 26/08/2019 - 16:17
  • NKURUNZIZA Gisa Grégoire

    Andika ubutumwa. Umusore wacu Cyuzuzo Imana imurinde abakobwa bimico mibi muriri vangirwa ryurukundo atangiye kwinjiramo

    - 6/09/2019 - 04:04
  • ######

    Nice kbx

    - 18/10/2019 - 20:30
Tanga Igitekerezo