URUKUNDO NYARUKUNDO EP 7:Urwango ruratangiye hagati y’Igitego na Umutesi

Cyuzuzo ati " Umute, singiye kukubeshya rwose, ntibishoboka. Nkunda Igitego kandi na we arankunda bikanyura. Ntacyo namuburanye najya gushakira ahandi rwose. Naje hano kuko namenye ko umaze kuza mu rugo kenshi unshaka, mpitamo kuza kukubwiza ukuri kugira ngo ureke guta umwanya wawe rwose witangirire ubuzima bushya kuko gusubirana byo ubu ntibigishobotse. Nubishaka tuzabana bisanzwe ariko iby’urukundo rwange nawe byo byikuremo bidakomeza kugutera umwanya, uzabona undi kandi numubera umukunzi mwiza azaguha uwo munezero ushaka."

Umutesi yabuze icyo arenzaho, areba Cyuzuzo amarira atemba ku matama, Cyuzuzo aramuhanagura, amaze gutuza aramusezera arataha.

Cyuzuzo na Kamali batashye bacecetse, Cyuzuzo ari gutekereza ku bimaze kuba. Bigeze aho Kamali abwira Cyuzuzo ati: «Ariko sha Cyuzu, abakobwa beza bose ko wabitwariye, twe tuzaba abande?» Cyuzuzo araseka maze abaza Kamali ati: «Mbamaze gute se kandi ko nawe uzi kunyibasira gusa.» Kamali ati: «None se wowe, reba ririya hogoza tuvuye gusura, urebe na wa mutarutwa wawe Igitego mu bakobwa. Ubwo se urumva hari umwiza wadusigiye kweli?»

Cyuzuzo ati: «Igitego niwe wange mumumparire naho abandi namwe muzirwarize sinzakebuka ngo ndebeyo rwose.» Kamali araseka maze abwira Cyuzuzo ati: «Gusa bombi ni beza pe!» Cyuzuzo ati "Abakobwa beza bo barahari hanze aha nk’uko ubivuga. Ariko ikigoye ni ukubonamo umukobwa w’umutima. Benshi muri bo ubwiza bwabo buhabanye n’ingeso bafite. Uramenye rero rwose utazabona isha itamba ugata n’urwo wari wambaye ngo ubonye za bakobwa maze nyuma ukazabyicuza. Nako reka tubyihorere bidatuma nibuka byinshi."

Umunsi wo gusubira ku ishuri wageze Umutesi yumva adashaka kujyayo. Muri we yumvaga yanze ibintu byose bibaho, akumva yakwigumira mu rugo akiryamira amanywa n’ijoro, ariko ku bw’ igitsure cya nyina arihangana aragenda.

Umutesi akinjira mu kigo yakubitanye na bamwe mu banyeshuri bakinanaga mu ikipe ya ‘volley ball’. N’urugwiro rwinshi baba bamusamiye hejuru bamuhobera, na we ariyumanganya abasuhuzanya urugwiro. Mu gihe bakiri muri ibyo Igitego aba arinjiye bose bavugira rimwe bati: «Igitegooo». Umutesi akebutse abona Igitego araza abasanga, ahita afata ivarisi amanuka yerekeza aho bararaga.

Umutesi kurenzaho byaramunaniye, kamere iramuganza kuburyo atari akicara ngo abashe kuganirira ahantu Igitego ari. Aho Igitego ari Umutesi yirindaga kuhagera, yaza aho ari agahita agenda. Bahuriraga mu kibuga kubera kubura uko agira na bwo mu mikinire ye umunabi ukamuganza bigatuma badakinana neza bigateza icyuho mu mikoranire y’ikipe. Mu myitozo yakoraga uko ashoboye ntibage mu ikipe imwe. Igitego na we yari asigaye yigengeserera aho ahuriye n’Umutesi hose kuko yabonaga ko ishyamba atari ryeru.

Umunsi umwe bagiye mu myitozo, umutoza atoranya ikipe ya mbere ibanza mu kibuga ngo ikine n’iya kabiri mu rwego rwo gutegura neza ikipe azakinisha mu marushanwa biteguraga. Umutesi n’Igitego bombi babanzaga mu kibuga, bityo ibyo gukwepana ntibyari bigishobotse.

Mu gukina rero aho gukorana nk’abagize ikipe imwe babaye nk’abari kurushanwa. Baherezaga umupira Igitego, Umutesi agahubuka nk’iya gatera akawukubita ugasubira ku ikipe bahanganye cyangwa ukarenga. Umutesi umupira wamugeraho uturutse ahandi, Igitego agafata umwanya ngo amuhereze atsinde, undi aho kumuhereza akawohereza ku ikipe bahanganye. Yaherezwa umupira na Igitego akanga kuwukoraho akawureka ukagwa hasi ngo yamuhereje nabi.

Umutoza w’ikipe amaze kubona ko hari ikibazo abajyana ku ruhande bombi arababwira ati: «Imikino muri gukina noneho ni bwoko ki? Ninde wayibatoje? Uziko wagira ngo ni ubwa mbere mukinnye ‘volley ball’!» Umutesi ati: «Nge mbona Igitego atagishoboye gukina. Umutima n’ibitekerezo bye biba byibereye mu bahungu gusaaa…, nakina azadutsindisha.» Igitego agwa mu kantu ati: «Yego ko Mana! Abahungu bahe mbamo Umute? Ndi kuguhereza umupira ukawureka, nafata umwanya ukanga kumpereza …» Umutesi amuca mu ijambo ati: «Nguhereza nguhereza iki se wa ndaya we izi gutwara abagabo b’abandi.» Igitego kwihangana biramunanira araturika ararira. Umutoza abibonye ahita abirukana ku kibuga bombi, ashyiramo abandi bikomereza imyitozo.

Imyitozo irangiye Umutoza yatumyeho Igitego n’Umutesi arabihanangiriza ati: «Mwa bakobwa mwe, murabizi ko ari mwe nkingi z’ikipe yacu kandi iminsi dusigaranye ni mike ngo twitabire amarushanwa. Amatiku yanyu sinyashaka mu kibuga na rimwe. Niba mudashoboye kuyarenga, muge muyiyambura mbere yo kwambara umwambaro wa siporo mugiye kuza mu kibuga. Mbihanganiye irya none, nihagira ikimenyetso na gito nongera kubona kigaragaza ko mukiri muri ayo matiku yanyu nzabashyira umuyobozi w’ikigo abirukane mujye kubana n’abo bagabo mupfa."

Imyitwarire y’Umutesi imbere y’Igitego yagaragariraga buri wese kuko ntiyabashaga kwihishira. Byageze aho n’abandi bamwishisha kubera kutishimira kamere mbi ye. Yaje kwisanga asigaye abaho nk’uri mu kato nta nshuti n’imwe akigira.

Umunsi umwe Cyuzuzo yaje gusura Igitego, akinjira akubitana n’Umutesi arahagara aramusuhuza. Bamaranye akanya gato, Cyuzuzo aramubwira ati: «Ndi kwihuta mfite umwanya muto, reka ndebe Igitego iminota itanshirana tudashiranye urukumbuzi.» Umutesi biramurya ariko ariyumanganya amusezera aseka.

...Biracyaza

UMWANDITSI: RENZAHO Christophe

Art: Idi Basengo

Iyi nkuru izajya ibageraho buri wa mbere , ku wa Gatatu no ku wa gatanu

Ushaka gutera inkunga ubwanditsi bw’izi nkuru ndende, wabunyuza kuri 0788696317 cyangwa 0727696317

Ibice byabanje:

Umusogongero w’inkuru Ndende, EP1: URUKUNDO NYARUKUNDO

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 2:Cyuzuzo arabutswe inkumi itagira uko isa !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 3: Cyuzuzo ararikocoye !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP4: Cyuzuzo akubiswe n’inkuba

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 5: Cyuzuzo abonye umuhoza

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 6:Umutesi asabye imbabazi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Hhhhh cyakora

    - 18/10/2019 - 21:15
Tanga Igitekerezo