URUKUNDO NYARUKUNDO EP 8:Umutesi yaba agiye kugambanira Igitego ?

Guhera uwo munsi yatangiye kwitekerezaho, areba uburyo bagenzi be bose basigaye bamwishisha, areba uburyo Igitego akora uko ashoboye akirinda guhangana na we, yibuka amagambo Cyuzuzo yamubwiye ubwo yajyaga iwabo, asanga ari kurwana urugamba atazatsinda. Yatekereje gusaba imbabazi Igitego abura aho azamuhera.

Umunsi umwe ari ku cyumweru, Umutesi yinjiye mu ishuri asanga bamwe mu banyeshuri bigana bicaye ku ntebe ebyiri z’inyuma, Igitego ari kubasobanurira imibare. Ajya ku ntebe ye afata ikaye, arayirambura arebamo akanya gato, arahaguruka aritoratoza, aratambuka yegera abandi aricara.

Bagenzi be byarabatunguye, bamwe bamuryanira inzara ariko bariyumanganya. Igitego yakomeje gusobanura ari na ko bagenzi be bamubaza ibibazo aho batumvise neza. Hashize akanya umutesi na we arikoroza abaza ikibazo, Igitego amusubiza neza nta ntugunda nta n’inda y’umujinya, maze barakomeza. Basoje barasohotse, bageze ku muryango Umutesi ahagarika Igitego, arambura ikaye amwereka akantu atumvise neza, Igitego arahagarara arakamusobanurira, abandi barabasiga.

Birangiye Umutesi aramubwira ati: «Igite, ndagushimira ko umpaye amahirwe yo kuvugana nawe. Nari maze iminsi nifuza kugira icyo nakubwira nkabura uburyo. Igite, muri iyi minsi naraguhemukiye birenze ariko nyuma nitekerejeho nsanga ibyo nakoze bidakwiye mfata icyemezo cyo gusaba imbabazi. Byose nabikoreshwaga n’urukundo nakundaga Cyuzuzo nibwira ko wenda byamfasha gusubirana na we ariko nasanze byose ari ukwibeshya kuko nibutse amazi yarenze inkombe. Ni ukuri ngusabye imbabazi mbikuye ku mutima, ibyabaye byose ndakwinginze ubimbabarire unsabire imbabazi na Cyuzuzo mwembi mukomeze mumfate nk’inshuti munkureho icyasha niyambitse imbere yanyu.»

Igitego ati: «Umute, ni koko wanteye intimba mbura uko mbigenza ariko niyemeza kudatezuka ku rugamba, nkumva uwo nakunze nzemera no kumuzira. Nibazaga impamu unziza akarengane bigeze hariya nkayibura ariko byose nkabitura Imana. Niba koko unsabye imbabazi uzikuye ku mutima ndaziguhaye.» Umutesi ashimira igitego maze baramanuka bakurikira abandi."

Kuva ubwo Igitego n’Umutesi bakomeje kubana neza, ndetse akenshi bakaba bari kumwe mu gihe cyo gusubiramo amasomo, Igitego asobanurira Umutesi. Barinze bakora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye amahoro ari yose, ndetse banatsinda neza kuburyo batashye Umutesi ashimira Igitego uburyo yamufashije mu myiteguro y’ibizamini. Igihe cyo gutaha kigeze batashye bicaranye mu modoka baganira, bemeranya ko Igitego naza i Kigali azasura Umutesi. Yaramurangiye, amuha na numero yazamuhamagaraho. Bageze ku Kamonyi, Igitego amusezeraho arasigara.

Igitego amaze ukwezi mu biruhuko yasabye ababyeyi be uruhushya rwo kujya gusura umuryango wa Migambi, bararumuha. Nuko aritegura, nyina na we amutegurira ibyo azabashyira, bukeye atega imodoka yerekeza i Kigali. Igitego yageze kwa Migambi batarava ku kazi, mu rugo hari umukozi gusa. Umukozi yaramwakiriye aramuzimana, aranamuganiriza mu gihe agitegereje ko abandi baza. Mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba Cyuzuzo yari ahageze, yinjiye mu ruganiriro akubita amaso Igitego ibyishimo biramusaba. Igitego arahaguruka bagwana mu nda.

Baganiriyeho akanya gato maze Cyuzuzo ajya gukaraba ahindura imyenda, araza amufata ukuboko aramuhagurutsa bajya kuganirira hanze mu busitani biyumvira akayaga n’amahumbezi bikunze kuranga umurwa mukuru w’urwimisozi igihumbi ku mugoroba.

Bageze mu busitani Cyuzuzo abwira Igitego ati " Igite, uzi ukuntu nari ngukumbuye? Nararaga nkurota, ku manywa nkicara nkagutekereza, uziko usigahe uhora mu bitekerezo byange iteka!» Igitego aratwenga ati: «Ariko Cyuzu, mbabarira umbwire ikintu uba utekereza kuri nge.» Cyuzuzo ati: «Umva sha! Ni byinshi pe! Ugira ngo ibyiza rurema yagutatse nabivuga nkabirangiza wa mugani wa ya ndirimbo.»
Igitego ati: «Cyuzuzo nawe rwose uwo wataka yaguha ibyo atunze byose. Ngaho mbwira bike muri ibyo byinshi.»

Cyuzuzo ati " Umuhanga mu gushishoza ni uwakwise Igitego. Nawe se, hera ku mutwe urebe uwo musatsi mwiza utagira uko usa, amatama atohagira itoto, amenyo meza anyenyeretsa, amaso meza atagira uko asa yo yasabagiriye umutima wange, mbese uri umutako ubereye ugukunda, kukugira nk’umukunzi bituma ntuza ngatengamara, n’iyo nibutse ko wampaye ikicaro mu mutima wawe nigurira kamwe. Nkomeze se?»

Igitego n’amasoni avanze n’ibyishimo, mu nseko itamuruye ati " Komeza niba bigihari Cyuzu.»

Cyuzuzo arakomeza ati " Nifuza iteka ko wampora iruhande ngahora niyumvira ijwi ryawe risendereye, ngahora nirebera ingendo yawe inyura benshi. Iyo utambuka utera udutambwe, ntangira kubura umutuzo, ngatuza nkakurangamira kuko uranezeza nkizihirwa. Uri ikibasumba ntugira inenge. Nge mbona narahisemo neza ku isi yose undutira bose. Naguhaye ikibanza mu mutima wange. Nzagutuzamo iteka nguteteshe nkwereke urukundo nyarukundo."

Igitego amaze kumva ayo magambo meza y’urukundo Cyuzuzo amubwiye, amugwa mu gituza amushimira agira ati " Cyuzuzo cy’umutima wange, rukundo nagenewe n’iyashimye ko duhura duhuje imitima yuje urukundo, nkunda ngukunde kuko ni wowe nahisemo mu bandi basore. Wanyeretse urukundo ruzira uburyarya no kumbangikanya, uranyuzuza muri byose, nzaguhora hafi iteka ryose nkurinde gushavura."

Mu mitoma ikora ku mutima, Cyuzuzo na Igitego bari bimutse bibereye mu karwa k’urukundo bonyine, ibyishimo, umunezero, n’akanyamuneza ari byose. Barogowe n’ihoni ry’imodoka ya Migambi, nuko Cyuzuzo aranyaruka arakingura.

Imodoka irinjira, Migambi avamo, umushoferi arakata ajya mu mujyi kuzana Mukamwiza ku iduka aho yacururizaga. Migambi yakubise amaso Igitego aramwenyura atambika ajya kumusuhuza, abanza kubaza umuhungu we Cyuzuzo bya nyirarureshwa aseka ati: «Noneho ko watashye kare sha Cyuzu?» Cyuzuzo n’Igitego bararebana nabo baraseka. Cyuzuzo yamuzaniye agatebe aricara, abaza Igitego amakuru y’iwabo, abaganirizaho gato maze ababwira ko ananiwe ashaka kuruhuka, nuko abasiga aho ajya mu nzu. Bwari bumaze kwira, imibu itangiye kudobya umunezero barimo, nuko binjira mu nzu bakomerezayo ibiganiro byabo. Nyina wa Cyuzuzo yahageze mu masaha ya saa tatu. Amaze kubasuhuza no kubaza amakuru Igitego, yabanje kujya gukaraba, agaruka azanye na Migambi baganirira hamwe banafata ifunguro rya nijoro. Igihe cyo kuryama kigeze basezeranaho bajya kuryama.

Cyuzuzo yaraye yibaza icyo yakora kugira ngo ku bukeye abone umwanya uhagije wo gusabana n’Igitego mbere y’uko ataha, yiyemeza kubyuka kare akajya ku kazi agasaba uruhushya, agatemberana na Igitego ahantu heza bakirirwana. Mukamwiza abyutse yaganiriye na Migambi bemeranya ko ajyana na Igitego bakirirwana mu mujyi ku iduka aho acururiza, aho kugira ngo yirirwe mu rugo wenyine. Umugambi wa Cyuzuzo uba ukomwe mu nkokora gutyo. Uwo munsi Igitego yafashije Mukamwiza baracuruza, baboneraho n’umwanya wo kuganira kuburyo byatumye Mukamwiza arushaho kumukunda, atangira gutekereza ku hazaza h’urukundo yabonaga hagati ye n’umuhungu we.

Ku gicamunsi Cyuzuzo yagiye ku iduka kubareba bajyana gusangira ifunguro ry’amanywa, maze asubira ku kazi. Ikigoroba Igitego yabwiye Mukamwiza ko hari umukobwa w’inshuti ye biganaga, ashaka kuvugisha kuri telephone kugira ngo babonane mbere y’uko ataha kuko yari gutaha ku bukeye. Nuko amuha telefoni ye ahamagara Umutesi, bemeranya ko aza kumufata akajya kumwereka iwabo, akazahanyura ataha akamusura. Amurangira aho iduka ryo kwa Migambi riherereye araza amujyana i Nyamirambo kumwereka iwabo. Bagezeyo bicayeho akanya gato, Umutesi azana icyo kunywa barasangira, hashize akanya gato aramuherekeza arataha, bumvikana ko azahanyura ataha na nyina w’Umutesi ahari akamumenya kugira ngo azahe Umutesi na we uruhushya rwo kumusura.

Umutesi na Igitego bagisohoka mu gipangu bakubitanye na Kabera mubyara w’Umutesi watwaraga abagenzi mu ivatiri. Arahagarara arabasuhuza, arababwira ngo bage mu modoka abageze aho bari bagiye. Kabera akimara gutsimbura imodoka abaza Umutesi ati: «Umute, uyu mwali se?» Umutesi ati: «Uyu mwali iki se Kabe? Umurebe ariko ntumukoreho.» Bose baraseka maze Kabera abwira Igitego ati: «Nitwa Kabera, ndi mubyara w’Umutesi. Mwebwe babita ba nde?» Igitego ati: «Nitwa Igitego. Umutesi twariganaga.» Kabera ati: «Uri Igitego mu bakobwa rwose. Uwanyereka uwakwise iryo zina namusaba akanyita umukwe we.» Umutesi n’ibitwenge byinshi ati: «Ubwo uratangiye Kabe. Subiza amerwe mu isaho rero baragutanze.» Kabera ati: «Wowe erega uzira abimereye neza Umute. Rata Igite, mutuye he?» Igitego ati: «Iwacu ni ku Kamonyi.» Kabera ati: «Nibyo rwose burya ku Kamonyi hasanzwe hava abageni beza. Nange ntuye ku Kimisagara. Nizere ko uzazana n’Umutesi kunsura mu gihe utarataha. Sibyo Igite?» Igitego ati: «Ejo nzataha buriya nzabasura ubutaha.» Kabera yabagejeje hafi y’iduka ryo kwa Migambi, we n’Umutesi basezera Igitego maze basubiranayo.

Kabera yabajije Umutesi amakuru yerekeye Igitego birambuye, anamusaba ko yakora uko ashoboye akabahuza mbere y’uko ataha, Umutesi aramusubiza ati: «Kabe, ndabizi inkumi nziza yose iyo wayiteye imboni ntikugendana, , ariko uriya we wikwigora ntiwamwigondera rwose. Ni umukobwa w’umutima uzi no kwihagararaho imbere y’abasore, kandi afite n’umusore w’inshuti ye yihebeye. Ni na we yaje gusura buriya na ririya duka yinjiyemo ni iry’iwabo w’umukunzi we.»

Kabera ati: «Yayayaya! Uzi kunshushanya gusa. Ririya duka se sindizi si iry’iwabo wa wa mucuti wawe uragiza ibisiga ngo murakundana.» Umutesi n’agahinda kenshi ati: «Reka kuntoneka umbwira amagambo nk’ayo Kabe. Niba naranamuragizaga ibisiga rero ubu si ko bikimeze. Nirangayeho ubu uriya ni we barikumwe kandi ubu natangiye kugerageza kubyakira nubwo kumwikuramo bikomeje kungora. Kabera ati: «None se wazinkiniye nawe ukaboneraho kwisubiza umukunzi wawe?» Umutesi ati: «Naba nkubeshye Kabe. Igitego ndamuzi bihagije, kandi Cyuzuzo na we amubuze yarwana inkundura ndabizi. Urabizi ko nange niyizera ariko hari ibidashoboka pe.» Kabera ati: «Azataha ryari?» Umutesi ati: «Azataha ejo ariko azanyura mu rugo kunsezera.» Kabera ati: «Apuuu, biroroshye cyane ku mugoroba ndakureba tubipange. Uriya we ubu ndamufite rwose.»

...Biracyaza

UMWANDITSI: RENZAHO Christophe

Art: Idi Basengo

Iyi nkuru izajya ibageraho buri wa mbere , ku wa Gatatu no ku wa gatanu

Ushaka gutera inkunga ubwanditsi bw’izi nkuru ndende, wabunyuza kuri 0788696317 cyangwa 0727696317

Ibice byabanje:

Umusogongero w’inkuru Ndende, EP1: URUKUNDO NYARUKUNDO

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 2:Cyuzuzo arabutswe inkumi itagira uko isa !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 3: Cyuzuzo ararikocoye !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP4: Cyuzuzo akubiswe n’inkuba

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 5: Cyuzuzo abonye umuhoza

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 6:Umutesi asabye imbabazi

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 7:Urwango ruratangiye hagati y’Igitego na Umutesi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Yaweeee

    - 18/10/2019 - 21:31
Tanga Igitekerezo