Ku mugoroba Cyuzuzo asoje akazi yanyuze ku iduka ry’iwabo asaba nyina ngo amuhe Igitego amutembereze umujyi, nyina arabyemera. Bajyanye muri «Itoto Palace» baricara bica akanyota baraganira bimara ipfa. Isaha Mukamwiza atahira zegereje bagarutse ku iduka bahahurira na Kamali aje kubatwara, nuko barataha.
Umunsi ukurikiyeho nibwo Igitego yari gutaha. Mu gitondo Cyuzuzo mbere yo kujya ku kazi yabwiye Igitego ngo amutegereze arava ku kazi hakiri kare, azane na Kamali bamuherekeze. Igitego amubwira ko yashakaga kuza kunyura iwabo w’Umutesi akamusezera. Cyuzuzo ariyumvira maze aramubwira ati: «Nta kibazo turanyuranayo.»
Bigeze mu masaha ya saa cyenda, Igitego yari yamaze kwitegura, yicaye mu ruganiriro areba televiziyo, yumva moto ihagaze ku irembo, ako kanya abona Cyuzuzo arinjiye. Aramusuhuza maze aramubwira ngo yihangane Kamali agiye kuzana imodoka bagende. Cyuzuzo yinjiye mu cyumba ke gukuramo imyenda ngo akarabe yambare indi, agikingura urugi ariyamira ati: «Ooooh, mbega Igitego we!» Agaruka yiruka yishimye cyane, Igitego na we arahaguruka aramuseka ati: «Ndakwemeje Cyuzu! Isabukuru nziza rero.» Cyuzuzo aramuterura amujyana mu cyumba. Yitegereza akantu Igitego yari yamukoreye biramurenga.
Igitego yari yirengagije yigira nk’utazi ko uwo munsi ari isabukuru ye ndetse n’iya Cyuzuzo kuko bazizihirizaga umunsi umwe. Cyuzuzo amaze kujya ku kazi, Igitego ajya mu cyumba ke, asasura amashuka yari ashashe arayabika, asasaho andi yari yamuguriye y’amabara y’umweru ariho uturabyo tw’iroza meza cyane, arambikaho ikizingo k’indabyo nziza cyane, maze kuri icyo kizizngo aterekaho ifoto yabo bombi yari iri mu ikadire yanditseho ngo ‘Isabukuru nziza Cyuzuzo cy’ubuzima bwange’.
Cyuzuzo yitegereza uburyo umukunzi we yarimbishije icyumba cye, arahindukira aramwitegereza, aramuhobera baguma bagwatiranye batavuga, bigeze aho Cyuzuzo aramubwira ati: «Wakoze kuzirikana umunsi wange w’amavuko Gitego natsinze abandi basore.» Igitego ati: «Murakoze gushima Cyuzuzo cy’ubuzima bwange.» Ako kanya bumva Kamali aravuza amahoni abahamagara, Cyuzuzo asoma Igitego ku itama, aterura agakapu ke maze amufata akaboko barasohoka. Cyuzuzo yamutanze imbere amukingurira umuryango w’imodoka. Igitego agiye kwinjira yatunguwe no kubona ababyeyi be barikumwe n’aba Cyuzuzo muri iyo modoka.
Akibaza ibimubayeho, abona hirya no hino y’inzu haturutse abasore n’inkumi b’inshuti za Cyuzuzo n’ize ziganjemo abo biganye i Butare, bose bafite amabuji yaka baza bamusanga baririmba bati ‘Isabukuru nziza’. Igitego biramurenga asimbukira Cyuzuzo amugwa mu nda atangira kurira. Ababyeyi babo basohoka mu modoka baraza n’urwo rubyiruko rwose bazenguruka Cyuzuzo n’Igitego wari wegamye mu gituza cy’umukunzi we arira kubera ibyishimo birenze.
Hashize akanya Igitego yubuye umutwe, Cyuzuzo aramuhanagura amusaba kuzengurka azimya buji abasore n’inkumi babazengurutse bari bafite. Nuko binjira mu nzu, basanga mu ruganiriro bamaze kuhategura ‘gateau’ nini yari yanditseho ngo ‘Isabukuru nziza bana bacu’. Yari yakoreshejwe na Mukamwiza mu ibanga, amaze kubwirwa n’umuhungu we ibyo ategurira umukunzi we. Kamali yagiye mu modoka azana indi ‘gateau’ yo Cyuzuzo yari yakoreshereje umukunzi we, bazikatira rimwe, bahereza abari aho bose, ibirori biratangira.
Kamali yahise ahagurutsa abasore bari aho bajyana ku modoka guterura amakarito yarimo ibyo kurya no kunywa, bazimana abitabiriye ibirori. Basangiye baganira, kurya birangiye Migambi afata ijambo ashimira abitabiriye ibirori ndetse ababwira ko bisanga mu rugo rwe. Yungamo ati: «Ubusanzwe twizihiza umunsi w’isabukuru ya Cyuzuzo ari twe twawuteguye ariko ibi birori bihuza amasabukuru abiri niwe wabiteguye, reka muhe umwanya atugezeho ijambo ry’umunsi. Ubu we na Igitego nibo bashyitsi bakuru.»
Cyuzuzo araterura ati «Ndabashimira mwese mwaje kwifatanya natwe mu isabukuru yacu y’amavuko. Iyi tariki rero ifite amateka akomeye kuri nge na Igitego nk’uko tujya tubibwirwa n’ababyeyi bacu.» Arahindukira afata akaboko Igitego aramuhagurutsa arakomeza ati: «Nishimiye ko nyuma y’imyaka itari mike ngewe n’Igitego twongeye kwizihiriza hamwe uyu munsi w’agaciro gakomeye mu buzima bwacu. Byaherukaga kera twiga mu mashuri abanza tugituye ku Kamonyi. Bitewe n’agaciro mpa iyi tariki rero nifuje kuyongerera ubudahangarwa kugira ngo izakomeze yibukwe mu buzima bwacu twembi Imana nibidushoboza. Imbere y’ababyeyi bacu twembi, abavandimwe n’inshuti, nishimiye kubamenyesha ko nge n’Igitego dukundana ndetse duharanira kuzabana ubuzima bwacu bwose.»
Abari aho bose bamuha amashyi n’impundu. Nuko arahindukira abwira Igitego ati: «Bibahamirize nawe batabishidikanyaho Igite.» Igitego ati: «Ni koko nge na Cyuzuzo turakundana kuva kera kandi noneho ubu turifuza ko mu minsi iri mbere twazabana nkamubera umugore akambera umugabo.» Amashyi noneho bayakoma ubudahagarara bati: «Nukonuko rwose turabashyigikiye.»
Cyuzuzo na Igitego bagiye kwicara maze ababyeyi ku mpande zombi bafata ijambo bavuga mu ncamake amateka y’imiryango yombi n’ay’umubano wa Cyuzuzo na Igitego, banabaha umugisha wa kibyeyi. Hakurikiyeho umwanya wo guha impano Cyuzuzo na Igitego, maze barekura umuziki abazi kuzunguza umubyimba barizihirwa.
Bugorobye ababyeyi ba Igitego barasezeye, maze Igitego abwira nyina ati: «None se muransiga mama?» Se ati: «Sigarana n’urungano mukomeze ibirori uzaza ejo.» Nuko bajya mu modoka Kamali arabatahana.
Mu gihe abandi bari mu birori, Umutesi yari yategereje ko Igitego amugeraho araheba, maze si uguhamagara telefoni ya Mukamwiza yivayo koko. Undi aho ahugukiye asanga bamuhamagaye bamubuze. Arahamagara, Umutesi aritaba amubwira ko yashakaga kuvugisha Igitego, Mukamwiza aramumuha ngo bavugane. Umutesi yabajije Igitego impamvu yamubeshye undi amutekerereza ibyamubayeho byose, amubwira ko ejo noneho azataha kare azamugeraho nka saa yine.
Bukeye Cyuzuzo yagiye ku kazi gufata amadosiye yagombaga kujyana muri Nijeriya mu mahugurwa, asiga Igitego na we yitegura gutaha, amubwira ko atebuka akamuherekeza. Cyuzuzo yaje atinze aza atwawe n’umushoferi wo ku kazi. Isaha yagombaga kugerera ku kibuga cy’indege yari yegereje, ahita afata igikapu ke asezera Igitego arakubirana aragenda. Igitego na we asezera umukozi maze atega imodoka ajya mu mugi gusezera Mukamwiza, maze akomeza i Nyamirambo kureba Umutesi nk’uko bari babisezeranye. Baricaye baganira na nyina w’Umutesi, hashije akanya Igitego arasezera, Umutesi aramuherekeza. Mbere yo kugenda Umutesi abwira nyina ati: «Mama, ndamugeza Nyabugogo ntabwo ntinda cyane.»
Umutesi yasabye Igitego ko banyura Kimisagara agafata ibyangombwa bye byari kwa Kabera, Igitego arabyemera ariko amusaba ko batahicara ngo adakererwa. Bagezeyo basanga Kabera ari mu ruganiriro areba umuziki kuri televiziyo ananywa divayi. Baramusuhuza, abaha ikaze ngo bicare. Igitego ati: «Murihangana turi kwihuta pe.» Umutesi aratambuka afungura akabati azana ikirahure asuka divayi. Kabera ati: «Ko utazaniye undi mwana se?» Umutesi ati: «Ahubwo niba udafite akadasembuye urajya kugashaka tu. Ntabwo Igitego anywa ibinyobwa bisembuye.» Arahindukira abwira Igitego ati: «Icaraho gake ntabwo dutinda Igite.» Kabera yikoza mu cyumba azana umutobe w’imbuto mu kirahure kirekire, ahereza Igitego, Igitego ati: «Murakoze».
Hatarashira iminota itatu, Umutesi divayi yasutse yari ayimaze. Arahaguruka yinjira mu cyumba cya Kabera, asohotse akata yerekeza mu gikari. Igitego na we abonye Umutesi yarangije kunywa, agotomera wa mutobe ngo bahite bagenda. Umutesi uko yagasohotse yakubanutse ku irembo, asohoka mu gipangu aratega arataha. Igitego aheruka agotomera, yakangutse mu masaha ya saa kumi n’imwe yisanga aryamanye na Kabera bombi bambaye ubusa. Yabanje kugira ngo ararota, arakanaguzwa kuvuga biramunanira, amarira atangira gushoka nk’imivu y’imvura yo mu itumba. Kabera atangira kumutoneka amubwira ngo niyihangane ahagume bibanire yiteguye kumufata neza akamubera umugore, noneho Igitego akarushaho gushenguka. Hashize nk’iminota itanu ari kurira, aceceka akanya gato areba Kabera nk’inka yica, ahita ahaguruka arambara, afata agakapu ke arasohoka.
...Biracyaza
UMWANDITSI: RENZAHO Christophe
Art: Idi Basengo
Iyi nkuru izajya ibageraho buri wa mbere , ku wa Gatatu no ku wa gatanu
Ushaka gutera inkunga ubwanditsi bw’izi nkuru ndende, wabunyuza kuri 0788696317 cyangwa 0727696317
Ibice byabanje:
Umusogongero w’inkuru Ndende, EP1: URUKUNDO NYARUKUNDO
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 2:Cyuzuzo arabutswe inkumi itagira uko isa !
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 3: Cyuzuzo ararikocoye !
URUKUNDO NYARUKUNDO EP4: Cyuzuzo akubiswe n’inkuba
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 5: Cyuzuzo abonye umuhoza
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 6:Umutesi asabye imbabazi
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 7:Urwango ruratangiye hagati y’Igitego na Umutesi
URUKUNDO NYARUKUNDO EP 8:Umutesi yaba agiye kugambanira Igitego ?
/B_ART_COM>