URUKUNDO NYARUKUNDO EP 10:Igitego aratwite

Igitego yasohotse kwa Kabera ataramenya aho yerekeza, ageze hanze arahagarara amara nk’iminota itanu yiyumvira, ahita atega moto ajya muri gare ya Nyabugogo, atega imodoka arataha. Ageze iwabo yagerageje kwiyumanganya ahisha iwabo ko afite ikibazo, ariko buhorobuhoro uko akomeza kubitekereza bikamuganza. Rimwe na rimwe ukabona yatwawe n’ibitekerezo, atangira kujya yigunga atarabyigeze, bidateye kabiri arananuka bigaragarira buri wese.

Nyuma y’ukwezi Cyuzuzo yari agarutse avuye mu mahugurwa muri Nijeriya, yaguriye n’umukunzi we impano y’akataraboneka. Ageze iwabo yasanze bakiri ku kazi, abika ibyo yazanye ahita yikomereza ku Kamonyi ashyira impano umukunzi we.

Cyuzuzo ageze ku Kamonyi iwabo w’Igitego bamwakiranye urugwiro yicara mu ruganiriro aganira n’Igitego. Igitego yariyumanganyije amuhisha intimba yari afite ku mutima, yamubwira utuntu agaseka ariko icyaje gutungura Cyuzuzo ni uko hari ibyo yamubazaga aho kumusubiza agaseka.

Igitego yasaga n’udahari atekereza inzira y’agahinda yose yanyuzemo ubushize ubwo aheruka i Kigali, anibaza ikerekezo cy’urukundo rwabo. Mu gushaka guhisha amarangamutima we rero yakoreshaga inseko atitaye ku byo Cyuzuzo amubwira.

Mu biganiro Cyuzuzo yaje gukomoza ku byo kubana noneho Igitego yibutse ibyo Kabera yamukoreye, ananirwa kwihangana, yumvise agiye kurira arahaguruka arasohoka ajya kuririra hanze. Cyuzuzo yahise abibona ko afite ikibazo kitoroshye. Mu gihe akibaza icyo yakora Nyiraneza aba arinjiye.

Cyuzuzo amubaza niba yaba azi ikibazo Igitego afite, undi amubwira ko na bo byabashobeye, ati: «Guhera umunsi ava i Kigali yaje yarahindutse kuburyo kugeza uyu munsi tutaramubona yishimye.» Nyiraneza ahita ahamagara Igitego, agaruka mu nzu amaso yatukuye, bamusaba kubabwiza ukuri ikibazo afite, Igitego aho kubasubiza asuka amararira. Barumirwa baramureka ararira amaze gutuza abatekerereza inkomoko y’intimba imaze iminsi yarashegeshe umutima we. Bombi bagwa mu kantu, Nyiraneza na we agahinda karamwica amarira amuzenga mu maso, abonye agiye kuririra imbere y’umukwe we arahaguruka ajya mu cyumba, amaze gutuza aragarauka.

Cyuzuzo yamaze akanya yibaza ibyo yumvise ibyo ari byo nuko aravuga ati: «Kuki abo bagome utabareze ngo babiryozwe koko?» Yegera Igitego amuhanagura amarira, aramubwira ati: «Ihangane mukundwa, nyuma y’ibyo byose ubuzima burakomeza.» Igitego yongera kurira ati: «Cyuzu, ubu ntwite inda y’uwo mugome.» Cyuzuzo wari wihanganye kuva kare yahise agamburuzwa n’iyo nkuru yongera ibinyoro mu bibembe, amarira azenga mu maso, ananirwa kongera kuvuga. Hashize akanya arasezera arataha.

Cyuzuzo ageze iwabo yasanze ababyeyi be bicaye mu ruganiriro bamutegereje, arabasuhuza, akomeza mu cyumba ahita arambarara ku buriri n’inkweto. Barumirwa baramukurikira, nyina aramwegera amubaza icyo yabaye undi araceceka. Nyina agerageza gukomeza kumuguyaguya, Migambi amusaba ko yamureka agacururuka bakaza kumuganiriza yashize impumu. Baramureka basubira mu ruganiriro. Cyuzuzo yaraye atariye, bukeye atinda no kubyuka, Migambi ajya ku kazi ariko abwira Mukamwiza ko ategereza Cyuzuzo akabyuka bakaganira, yasanga akeneye ubufasha burenze akamubwira na we akaza.

Cyuzuzo aho abyukiye yasanze nyina yicaye mu ruganiriro aramusuhuza, nyina ategura ku meza barasangira, birangiye baraganira. Mu gahinda kenshi ijwi ridasohoka neza, Cyuzuzo amutekerereza inkuru mbi yakirijwe avuye muri Nijeriya, nyina na we agahinda karamwica ariko agerageza kwihanganisha umuhungu we kugira ngo atarushaho kwiheba.

Ku rundi ruhande, Igitego na we yari aremerewe ku mutima no mu mutwe, yarabuze epfo na ruguru. Yirirwaga yigunze adasohoka mu nzu, rimwe na rimwe yatekereza ibyamubayeho amarira agashoka ku matama, wa mucyo yahoranye mu maso uragenda usimburwa n’umwijima w’icuraburindi.

Ababyeyi be, bamusabaga kujya ku kigo nderabuzima kwipimisha ngo nibura barebe ko umwana ameze neza anamenye niba Kabera ataramwanduje agakoko gatera SIDA, noneho Igitego yakumva ijambo “SIDA” akarushaho kurira. Igitego mbere yatekerezaga iyo nda igiye gutuma atabaho mu munezero n’umukunzi we akumva arihebye, ariko iwabo bavuze SIDA abona gutekereza ko hari ikindi kibazo gikomeye yaba yarahuriye na cyo muri ayo mahano Kabera yamukoreye.

...Biracyaza

UMWANDITSI: RENZAHO Christophe

Art: Idi Basengo

Iyi nkuru izajya ibageraho buri wa mbere , ku wa Gatatu no ku wa gatanu

Ushaka gutera inkunga ubwanditsi bw’izi nkuru ndende, wabunyuza kuri 0788696317 cyangwa 0727696317

Ibice byabanje:

Umusogongero w’inkuru Ndende, EP1: URUKUNDO NYARUKUNDO

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 2:Cyuzuzo arabutswe inkumi itagira uko isa !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 3: Cyuzuzo ararikocoye !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP4: Cyuzuzo akubiswe n’inkuba

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 5: Cyuzuzo abonye umuhoza

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 6:Umutesi asabye imbabazi

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 7:Urwango ruratangiye hagati y’Igitego na Umutesi

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 8:Umutesi yaba agiye kugambanira Igitego ?

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 9:Igitego afashwe ku ngufu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ketty

    Mbega inkuru imbabaje ntaho iragera! mwagiye muyiduha buri munsi ko amatsiko ari menshi cyane.

    - 11/09/2019 - 08:17
Tanga Igitekerezo