Tugiye kubagezaho inkuru ndende Urukundo nyarukundo. Iyi ikaba ari inkuru ikubiyemo inyigisho nyinshi zo mu buzima busanzwe cyane cyane ubuzima bw’urukundo. Iyi nkuru ndetse n’izindi nkuru ndende zitandukanye zikubiyemo inyigisho, muzajya muzisoma kuri Rwandamagazine.com nka gahunda nshya nyuma y’uko tubisabwe na benshi mu basomyi bacu.
Mu masaha y’igicamunsi imvura ihitutse, ikurikirwa n’umucyo utamirije akazuba nk’uko bisanzwe mu bice hafi ya byose mu Rwanda iyo ari mu gihe cy’urugaryi.
Umuhanda uva kuri Paroisse ya Kamonyi wari wuzuye abantu bavuye muri misa ya kabiri. Mukamwiza ahagatiye umuhungu we w’imfura Cyuzuzo, arikumwe n’umugabo we Migambi bihuta bagana mu rugo rw’umuturanyi wabo akaba n’inshuti magara Karenzi wari wabatumiye mu birori byo kwita izina umukobwa wabo w’uburiza.
Bageze kwa Karenzi basanze abatumirwa bahageze bicaye baganira na ba nyir’urugo ari na ko bica akanyota. Bidatinze umuhango nyirizina uratangira, buri wese ahabwa ijambo ngo avuge izina yise umwana. Migambi agezweho ati: «Mwise Igitego».
Aboneraho gusaba abitabiriye ibirori kwifuriza isabukuru nziza umuhungu we Cyuzuzo wari wujuje umwaka umwe. Cyuzuzo yari ageze mu gihe cyo kwiga kuvuga, ku buryo yasubiragamo buri jambo yumvise. Ataye mu gutwi ijambo ‘Igitego’ atangira kurisubiramo buri kanya. Mu gihe abandi bazengurukaga bita umwana, Cyuzuzo yakomeje kwiririmbira inyunguramagambo nshya yari imusigaye mu matwi muri ako kanya agira ati: «itego, itego». Byageze aho abari mu birori babihindura urwenya bati: «Nimushaka murekere aho rwose umwana Cyuzuzo yamaze kumwita. Ni Igitego nimutabyemera ntirirema.» Cyuzuzo na we arushaho gushishikara asubiramo ati «itego,itego».
Kera kabaye Karenzi yafashe ijambo yunga mu byo abandi bavugaga, aha umugisha izina ‘Igitego’ umukobwa we w’uburiza aba abonye izina. Bose bakoma mu mashyi ndetse ababyeyi bavuza impundu z’urwunge, bungamo bati: «Ni Igitego rwose na Cyuzuzo yabihaye umugisha.» Cyuzuzo na we yumvise rya jambo ryakomeje kunyura mu matwi ye aterera hejuru ati: «Itego, itego». Mu byishimo byinshi abari aho bose baraseka baratembagara maze bamuha amashyi y’urufaya. Ibirori byarakomeje basangira amafunguro bateguriwe, bugorobye abashyitsi barasezera barataha.
Migambi na Karenzi bari inshuti magara bizwi na bose mu mudugudu wa Kamonyi aho bari batuye. Imiryango yabo yaruzuraga, bagasangira byose, ibirori n’ibyago.
Cyuzuzo muri icyo kigero cyo kwiga kuvuga yakomeje kujya yirirwa aririmba Igitego, nyina na we akamubwira atebya ati: «Ngwino tuge kureba icyo gitego wibaburiyeho ma.» Akamuterura bakajyana gusuhuza abaturanyi babo. Byageze aho Cyuzuzo arabimenyera, akajya abivuga iteka abonye umuntu wo kwa Karenzi cyangwa ashaka kujyayo.
Igitego amaze gukura, bakundaga kumujyana kwa Migambi agakina na Cyuzuzo. Byageze aho Igitego na we yirirwaga atabonye Cyuzuzo akabasarana kugeza amubonye. Cyuzuzo na Igitego barinze batangira amashuri abanza badasigana ku buryo byabaye ngombwa ko Igitego atangira amashuri ataruzuza imyaka kugira ngo ajyane na Cyuzuzo.
Uko Cyuzuzo na Igitego bakuraga ni ko buri umwe yagendaga akenera umwanya wo gukina no gusabana n’urungano rwe. Byatumye umwanya bamaraga bari kumwe ugenda ugabanuka kuko imikino abana b’abakobwa bahugiramo akenshi iba itandukanye n’iy’ab’abahungu.
Cyuzuzo yakuze ari umwana ushabutse, uzi kuganira no gusetsa ariko byose akabikorana ikinyabupfura yatojwe kuva mu buto, bose bakabimukundira baba bagenzi be, ababyeyi ndetse n’abarezi. Igitego we yari umukobwa w’ubupfura n’imicomyiza, ucecetse, ugira isoni ndetse rimwe na rimwe bikaba imbogamizi ku mishyikirano ye na Cyuzuzo. Cyuzuzo yakundaga gukina umupira w’amaguru, ndetse ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yatangiye gukinira ikipe y’ikigo. Cyuzuzo we yikundiraga umukino wa ‘Volley ball’ ariko ntabona urubuga rwo kuwitoza neza kuko ku ishuri ryabo utitabwagaho uko bikwiye.
Cyuzuzo asoje umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, se wari usanzwe ari umucungamari w’umurenge wa Gacurabwenge yabonye akazi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Byabaye ngombwa ko yimuka akajya gutura i Kigali. Basezeye ku muryango wa Karenzi basezerana ko bazajya basurana. Icyo gihe Igitego yari asoje umwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuko uwa mbere yawusibiyemo ngo abanze yuzuze imyaka. Nubwo muri iki gihe Igitego atari agikururana cyane na Cyuzuzo, uwo munsi ntiwamubereye mwiza na gato. Yibukaga ubuto bwabo akumva abuze umuntu ukomeye mu buzima bwe. Uretse n’ibyo kandi ntiyiyumvishaga uburyo atazongera gukandagira muri urwo rugo butiraga atagezemo. Yibukaga ukuntu buri mugoroba yajyagayo kureba amakuru ya Televiziyo Rwanda, akumva ahise abakumbura bataranagenda.
Igihe cyo kubasezeraho buriye imodoka kwihangana biramunanira ararira. Cyuzuzo na we ntibyamworoheye, ariko yabashije kubirenga byose kuko yari afite ishyushyu ryo kureba Kigali dore ko yari atarayikandagizamo akarenge. Umuryango wa Kabera wasigaye ubabaye kuko umuturanyi wabo akaba n’inshuti y’akadasohoka yari agiye kure yabo. Migambi n’umuryango we batuye Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Amanota y’ibizamini bya leta asohotse, Cyuzuzo yasanze yatsindiye ku manota meza ndetse yoherezwa gukomereza amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagataifu Yozefu. Iminsi ya mbere yaramugoye kuko nta bandi yasanzeyo baziranye, ariko mu gihe gito yari amaze kugira inshuti nyinshi kuko yahise amenyekana abikesha ubuhanga bwe mu gukina umupira w’amaguru ndetse no gutsinda neza mu ishuri. Cyuzuzo yari amaze kuba umusore w’igihagararo, akagira n’uburanga bukurura abakobwa cyane. Twa tuganiro two gusetsa yagiraga akiri umwana twagiye dushira kuburyo yari asigaye ari umusore utuje, witonda utavuga menshi, abakobwa bakabimukundira.
Umunsi umwe abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Yozefu bakoreye urugendoshuri ku Kiyaga cya Kivu. Batembera mu nkengero z’ikiyaga, bitegereza imiterere yacyo banasobanurirwa urusobe rw’ibinyabuzima bikibamo n’akamaro gifitiye igihugu muri rusange. Birangiye abanyeshuri bahawe umwanya wo kuhifotoreza amafoto y’urwibutso dore ko bari bahereye kare babisaba.
Abasore n’inkumi batangiye kwiyegeranya bagahamagara gafotozi akabafotora. Ufite uwo bakundana akamwegera bakifotoza, umusore ufite umukobwa yabengutse kabone n’iyo yaba atarabimubwira aboneraho umwanya wo kumusaba agafoto, n’abakobwa bamwe na bamwe batajya baripfana biba uko. Abakinnyi b’ikipe y’ikigo na bo bariyegeranyije barabafotora. Hirya yabo hari hahagaze abakobwa batatu bari inshuti bakunda kuba barikumwe kenshi. Mu gihe abandi basore bakinanaga na Cyuzuzo mu ikipe y’ikigo bahamagaraga abakunzi babo ngo bifotoze, Cyuzuzo yumva umuntu amukozeho. Arahindukira abona ni ba bakobwa batatu. Aramwenyura maze arabasuhuza. Umwe muri bo witwaga Uwera ararikocora n’amasoni menshi ati: «Ndashaka ifoto yawe nange Cyuzu.» Cyuzuzo ati: «Nta kibazo rwose.» Ako kanya bahagarara ku ruhande Gafotozi arayibapyatura. Uwera ashimira Cyuzuzo maze we na bagenzi be barigendera.
Impande n’impande abasore n’inkumi bose bari babahugiyeho baryana inzara kuko Uwera yari atsinze igitego amagana y’abakobwa bakundaga Cyuzuzo barabuze aho bamuhera. ....Biracyaza
UMWANDITSI: RENZAHO Christophe
Art: Idi Basengo
Iyi nkuru izajya ibageraho buri wa mbere na buri wa gatanu
/B_ART_COM>