Musanze FC 0 -1 Gasogi United mu MAFOTO 200

Gasogi United yatsinze Musanze FC 1-0 mu mukino w’umunsi 13 wa Shampiyona, Maxwell Njoumekou wagitsinze ashimirwa cyane n’abafana.

Hari mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri iki cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022.

Musanze FC yatojwe na Nshimiyimana Maurice bita Maso, umutoza wungirije uvuye muri Uganda mu masomo ya ’licence B’.

Muhire Anicet bita Gasongo, myugariro wa Musanze FC wavunikiye ku mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona bari bakiriyemo Mukura VS yari yagarutse mu bwugarizi bw’iyi kipe yo mu Majyaruguru.

Musanze FC yakinaga uyu mukino ifite ’morale’ yo gutsinda imikino 2 iheruka : Yatsinze 2-0 Rayon Sports, inatsinda 3-1 Rwamagana FC.

Mbere y’uyu mukino, Musanze FC yari ku mwanya wa 5 n’amanota 20. Gasogi United yo yari ku mwanya wa 7 n’amanota 19.

Igice cya mbere cyihariwe na Gasogi United ariko ibura amahirwe yo kuboneza mu izamu. Niyitegeka Idrissa yahuraga bwa mbere na Musanze FC yahoze abereye kapiteni.

Maxwell Njoumekou niwe watsinze igitego cyahesheje amanota 3 Gasogi United ku munota wa 79 w’umukino. Ni ku mupira wari uhinduwe neza na Amissi Hakim winjiye asimbuye.

Gutsinda uyu mukino byatumye Gasogi ihita ifata umwanya wa 5 n’amanota 22. Musanze FC yahise ijya ku mwanya wa 6 n’amanota 19.

Uko indi mikino y’umunsi wa 13 yagenze:

Etincelles FC 3-2 Rayon Sports

Mukura VS 0-1 Bugesera FC

Sunrise FC 5-2 Rwamagana FC

AS Kigali 4-0 Espoir FC

Rutsiro 0-2 APR FC

Urutonde rw’agateganyo

Maurice bita Maso yari yagarutse mu kazi nyuma yo kuva kwigira Licence B muri Uganda

Mu gihe ukomeje kuryoherwa n’amafoto yaranze uyu mukino, reka tunakurangire iduka riherereye mu Mujyi wa Musanze uzajya ugana bakakurimbisha mu myambaro n’inkweto biteye amabengeza ku giciro gito. Aho ni muri Gogo Fashion Boutique, iduka ricuruza imyenda itandukanye Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821.

KANDA HANO WIHERE IJISHO IBYO MURI GOGO FASHION BOUTIQUE BAGUFITIYE

Maxwell Njoumekou watsinze iki gitego yashimiwe cyane n’abafana ba Gasogi United bari baherekeje iyi kipe

INKURU BIJYANYE:

Gasogi United yatsinze Musanze FC, Maxwell ashimirwa cyane n’abafana (AMAFOTO)

Abakinnyi ba Gasogi United bifurije isabukuru KNC bamumenaho amazi (AMAFOTO)

KNC yahaye Rayon Sports integuza

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo