Gasogi United yatsinze Musanze FC 1-0 mu mukino w’umunsi 13 wa Shampiyona, Maxwell Njoumekou wagitsinze ashimirwa cyane n’abafana.
Hari mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri iki cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022.
Musanze FC yatojwe na Nshimiyimana Maurice bita Maso, umutoza wungirije uvuye muri Uganda mu masomo ya ’licence B’.
Muhire Anicet bita Gasongo, myugariro wa Musanze FC wavunikiye ku mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona bari bakiriyemo Mukura VS yari yagarutse mu bwugarizi bw’iyi kipe yo mu Majyaruguru.
Musanze FC yakinaga uyu mukino ifite ’morale’ yo gutsinda imikino 2 iheruka : Yatsinze 2-0 Rayon Sports, inatsinda 3-1 Rwamagana FC.
Mbere y’uyu mukino, Musanze FC yari ku mwanya wa 5 n’amanota 20. Gasogi United yo yari ku mwanya wa 7 n’amanota 19.
Igice cya mbere cyihariwe na Gasogi United ariko ibura amahirwe yo kuboneza mu izamu. Niyitegeka Idrissa yahuraga bwa mbere na Musanze FC yahoze abereye kapiteni.
Maxwell Njoumekou niwe watsinze igitego cyahesheje amanota 3 Gasogi United ku munota wa 79 w’umukino. Ni ku mupira wari uhinduwe neza na Amissi Hakim winjiye asimbuye.
Gutsinda uyu mukino byatumye Gasogi ihita ifata umwanya wa 4 n’amanota 22. Musanze FC yahise ijya ku mwanya wa 6 n’amanota 19.
Uko indi mikino y’uyu munsi wa 13 yabaye kuri iki cyumweru yagenze:
Etincelles FC 3-2 Rayon Sports
Mukura VS 0-1 Bugesera FC
Sunrise FC 5-2 Rwamagana FC
AS Kigali 4-0 Espoir FC
Uko amakipe ahagaze by’agateganyo. Credit : B&B FM
Uhereye i buryo hari Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC, Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC na Muhizi Innocent Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC
Rulisa niwe wayoboye uyu mukino
11 Gasogi United yabanje mu kibuga
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
Umutoza wa Gasogi United ntiyicaye umukino wose
Niyitegeka Idrissa yahuraga bwa mbere na Musanze FC kuva yayivamo ndetse akaba yari ayibereye kapiteni
Ngono, umwe mu bagoye cyane Musanze FC
Gogo (ubanza i bumoso) nyiri Gogo Fashion Boutique icuruza imyenda igezweho i Musanze yari yazanye n’inshuti mu mwambaro wa Gogo Fashion Boutique gufana Musanze FC yari imaze imikino 2 itsindira kuri Stade Ubworoherane
KNC yari yabanje kwiheba kuko ikipe ye yahushaga ibitego
Perezida wa Gasogi United n’abafana bari bamuherekeje kuri uyu mukino bishimiye cyane igitego cya Maxwell cyaje mu minota 10 ya nyuma y’umukino
Maxwell yagoye cyane abakinnyi ba Musanze FC
Abakinnyi ba Gasogi United baboneyeho gutura iyi ntsinzi Perezida wabo isabukuru nziza uheruka kuyizihiza
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE