Perezida wa Gasogi United , Kakoza Nkuriza Charles yashyizwe mu bicu n’abakinnyi be nyuma y’umukino Gasogi United yatsinze Musanze FC 1-0 ,bamutura uyu mukino, bongera no kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Ibi abakinnyi babikoze nyuma y’umukino wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri iki cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022.
Ubusanzwe KNC agira isabukuru y’amavuko tariki 4 Ukuboza 2022. Ubwo uyu mukino warangiraga, abakinnyi bahuye na Perezida wabo wari uje mu kiganiro n’itangazamakuru, bamumenaho amazi, baramuterura, bamushimira uko abafata.
Ni intsinzi bamutuye kuko ariwo mukino batsinze nyuma y’uko agize isabukuru kuko umukino uheruka bari banganyije na APR FC 0-0.
KNC na we yabwiye Rwandamagazine.com ko yashimye iki gikorwa ndetse asaba abakinnyi be gukomerezaho, bagakomeza guhesha ishema abafana ba Gasogi United.
Gutsinda Musanze FC byatumye Gasogi ihita ifata uwanya wa 4 n’amanota 22. Shampiyona iyobowe na Rayon Sports ifite amanota 28.
Bamumisheho amazi
Bahise bamushyira mu bicu
KNC yabashimiye
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE