Tujyane muri ’Gogo Fashion Boutique’ yambika buri umwe akaberwa (AMAFOTO)

"Uwambaye neza agaragara neza mu bandi". Iyi ni imvugo ikunze gukoreshwa n’Abanyarwanda, akenshi ishimangira uko iyo umuntu yambaye neza usanga yiyubashye ndetse n’abandi bakamwubaha.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda kwambara neza, Iduka ricuruza imyambaro itandukanye rya "Gogo Fashion Boutique" ryazirikanye buri umwe mu cyiciro arimo.

Gogo Fashion Boutique iherereye mu Mujyi wa Musanze, mu Ibereshi rya II utaragera ku Musigiti, icuruza imyambaro itandukanye irimo iy’abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko.

Ni ko bimeze kandi no ku bijyanye n’inkweto. Aha uhasanga ubwoko bwose bw’inkweto zigezweho zirimo izikunzwe cyane muri uyu mwaka wa 2022.

Hari amapantalo azwi nka "Jeans" n’amashati akunzwe n’urubyiruko, amasakoshe meza, ’complete z’abagore, inkweto z’abagabo n’abagore zigezweho zirimo iza "Airforce", Jordan, Adidas, Nike n’izindi.

Iri duka ricuruza imyenda yoroshye yo kwambara mu gihe cy’izuba cyangwa hashyushye ndetse n’iyo mu gihe cy’imvura n’ubukonje nk’imipira y’imbeho n’amakote.

Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821.

Gogo Fashion Boutique iragira iti "Nimuze mutugane, tubambike muberwe ku giciro cyiza. Ikaze, umukiliya ni umwami."

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo