Abasirikare barinda Perezida Kagame banyagiye Mechanized bagera ku mukino wa nyuma (AMAFOTO)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) banyagiye 4-1 Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry) mu mikino ihuza abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup), bagera ku mukino wa nyuma.

Ni umukino wabereye mu Bugesera kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023 guhera saa mbiri za mu gitondo.

’Republican Guard Rwanda’ (RG) yageze muri 1/2 isezereye abo muri Division ya 4 (Div.4) babatsinze 1-0.. Mechanized Infantry yo yari yasezereye abo ku cyicaro gikuru (Gen. Headquaters) bayitsinze 1-0.

’Republican Guard Rwanda’ (RG) niyo yafunguye amazamu kigitego cyatsinzwe na Viatus Dusenge bahimba Commando. Yagitsinze kuri penaliti nyuma y’ikosa umukinnyi wa Mechanized akoreye ikosa mu rubuga rw’amahina akanahita ahabwa ikarita itukura.

Mechanized Infantry yishyuye igitego, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri umukinnyi wa Mechanized Infantry yakoze ikosa rikomeye na we rimuviramo guhabwa ikarita itukura.

Ibindi bitego bya ’Republican Guard Rwanda’ (RG) byinjiwe na Shema winjiye asimbuye agatsinda 2, ikindi gitsindwa na Muhire.

Ku mukino wa nyuma, ’Republican Guard Rwanda’ (RG) izakura Special Operation Forces (SOF) tariki 31 Mutarama 2023. Special Forces yo yageze ku mukino wa nyuma itsinze Nasho kuri Penaliti 3-0.

Uyu mukino wa nyuma ugiye kongera guhuza izi kipe mu gihe n’ubundi zari zahuye muri 2018, ’Republican Guard Rwanda’ (RG) igatwara igikombe kuri Penaliti 4-2.

’Republican Guard Rwanda’ (RG) bazaba bahatanira kwegukana iki gikombe ku nshuro ya 3 nyuma y’icyo begukanye muri 2017 na 2018.

Aya marushanwa yatangiye tariki 7 Ukuboza 2022. Azasozwa tariki 31 Mutarama 2023.

Ni ku nshuro ya Gatandatu amarushanwa nk’aya abayeho. Abarushanwa bahatana mu kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, volleyball, handball, netball no kwiruka ku maguru.

Uretse kuba aya marushanwa afasha abasirikare kurushaho kugira imbaraga z’umubiri no kongera ubumenyi, guhura bagasabana kuko benshi baba bamaze igihe badahura ariko hakanagaragara impano nshya, abatsinze muri aya marushanwa bitabira amarushanwa mpuzamahanga ahuza ibihugu harimo nka East African Community Military Games.

Abo ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yabanje mu kibuga

Abo Mechanized Infantry yabanje mu kibuga

Peter ni umwe mu bazonga cyane amakipe ahatana na Rep. Guard

Cedric utoza Mechanized Infantry

Abatoza ba ’Republican Guard Rwanda’

Bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Commando

Abafana ba ’Republican Guard Rwanda’ babyinnye biratinda

Abayobozi muri ’Republican Guard Rwanda’ bari baje gushyigikira ikipe yabo

Muhire wagoye cyane Mechanized Infantry ndetse atsinda igitego

Shema winjiye asimbuye agatsinda ibitego 2

’Republican Guard Rwanda’ bafite bashiki babo nabo bazi kuwuconga

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

KANDA HANO UREBE UBWO Rep. Guard begukana igikombe muri 2018 batsinze Special Forces

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo