Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare bageze muri 1/2 batsinze abo ku cyicaro gikuru (AMAFOTO 200)

Abasirikare bakoresha ibimodoka bya Gisirikare (Mechanized Infantry) bageze muri 1/2 cy’imikino ihuza abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup), babona itike ya 1/2. batsinze abo ku cyicaro gikuru (Gen. Headquarter) babatsinze 2-1.

Ni umukino wa 1/4 wabereye ku Kicukiro kuri uyu wa mbere tariki 16 Mutarama 2023 guhera saa munani z’amanywa.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0 cya Gen. Headquarter cyaje kwishyurwa mu gice cya kabiri na Mechanized Infantry bituma bajya mu minota y’inyongera, Mechanized Infantry yegukana intsinzi nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri.

Muri 1/2, Mechanized Infantry izahura n’Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG). RG yo yasezereye Division ya 4 iyitsinze 1-0..

Umukino wa 1/2 uzahuza Rep.Guards na Mechanized uteganyijwe ku wa mbere tariki 23 Mutarama 2023 kuri Stade ya Bugesera guhera saa yine za mu gitondo.

Aya marushanwa yatangiye tariki 7 Ukuboza 2022. Azasozwa tariki 31 Mutarama 2023.

Ni ku nshuro ya Gatandatu amarushanwa nk’aya abayeho. Abarushanwa bahatana mu kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, volleyball, handball, netball no kwiruka ku maguru.

Uretse kuba aya marushanwa afasha abasirikare kurushaho kugira imbaraga z’umubiri no kongera ubumenyi, guhura bagasabana kuko benshi baba bamaze igihe badahura ariko hakanagaragara impano nshya, abatsinze muri aya marushanwa bitabira amarushanwa mpuzamahanga ahuza ibihugu harimo nka East African Community Military Games.

11 Mechanized yabanje mu kibuga

11 Gen. Headquarter yabanje mu kibuga

Abatoza ba Gen. Headquarter

Celestin niwe wayoboye uyu mukino

Rugundana Felix wahoze akinira Gen. Headquarter niwe ubu wari umutoza wayo

Gen. Headquarter niyo yari yafunguye amazamu

Abo muri Mech. bishimiye cyane gutsinda bagenzi babo bahuriye kuba bose babarizwa mu kigo cya Kanombe

Maj Gen Wilson Gumisiriza ukuriye abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zikoresha ibimodoka bya gisirikare ( Division Commander, Mechanized Division) yaje kwishimana n’abasore be batsinze uyu mukino yaje kubafana

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo