Abasirikare barinda umutekano wa Perezida batsinze Div.4 bagera muri 1/2 (AMAFOTO 150)

Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) batsinze 1-0 abo muri Division ya 4 (Div.4) mu mikino ihuza abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup), babona itike ya 1/2.

Hari mu mukino wabereye mu Bugesera kuri uyu wa mbere tariki tariki 16 Mutarama 2023 guhera saa yine z’igitondo.

Ni umukino Rep. Guards binjiyemo badafite bamwe mu bakinnyi ngenderwaho barimo rutahizamu Olivier wavunikiye mu myitozo.

Igitego cya Rep. Guards cyatsinzwe na Mutabazi Jean Claude. Mutabazi yahise yuzuza ibitego 3 muri aya marushanwa.

Gutsinda uyu mukino byatumye iyi kipe ibona itike ya 1/2 aho izahuramo n’abo mu mutwe w’ingabo zikoresha ibimodoka bya gisirikare (Mechanized Infantry). Yo yasezereye abo ku cyicaro gikuru (Gen. Headquarter) itsinze 2-1.

Umukino wa 1/2 uzahuza Rep.Guards na Mechanized uteganyijwe ku wa mbere tariki 23 Mutarama 2023 kuri Stade ya Bugesera guhera saa yine za mu gitondo.

Aya marushanwa yatangiye tariki 7 Ukuboza 2022. Azasozwa tariki 31 Mutarama 2023.

Ni ku nshuro ya Gatandatu amarushanwa nk’aya abayeho. Abarushanwa bahatana mu kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, volleyball, handball, netball no kwiruka ku maguru.

Uretse kuba aya marushanwa afasha abasirikare kurushaho kugira imbaraga z’umubiri no kongera ubumenyi, guhura bagasabana kuko benshi baba bamaze igihe badahura ariko hakanagaragara impano nshya, abatsinze muri aya marushanwa bitabira amarushanwa mpuzamahanga ahuza ibihugu harimo nka East African Community Military Games.

Abo Rep. Guards yabanje mu kibuga

Abo Div.4 yabanje mu kibuga

Muhire ari mu bazonze Div.4

Rutahizamu Peter uri mubo ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida igenderaho

Marcel Kemaire utoza Rep. Guards

Mutabazi Jean Claude watsindiye Rep. Guards

Gasana Anastase umwe mu batoza ba Rep. Guards

Mu minota 2 ya nyuma y’umukino, Div.4 yabonye ikarita itukura

Bishimiye ko ikipe yabo igeze muri 1/2

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo