Ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ yegukanye igikombe cy’Irushanwa ry’Intwari 2019 mu mikino ihuza abasirikare (RDF Inter-force competition Heroes Cup) batsinze ikipe ya Special Operation Forces kuri penaliti 4-2, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari amaze kunganya ibitego 2-2.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama 2019. Witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba, Perezida w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, Dr. Habumuremyi Pierre Damien, Umugaba w’Ingabo za RDF zirwanira mu kirere, Maj Gen Charles Karamba n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Republican Guard Rwanda batangiye umukino bari hejuru, biza no kubahira dore ko bafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa karindwi gusa, ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Theoneste, hari nyuma yo gutakaza umupira kwa myugariro wa Special Operation Forces; Nsengimana Ildephonse.
Iminota 15 gusa, iyi yari ihagije ngo ikipe y’aba barinda umutekano w’umukuru w’igihugu babe bamaze gushimangira intsinzi no kwizera ko bashobora kwisubiza irushanwa begukanye mu mwaka ushize. Hari nyuma y’uko Theoneste yateye coup-franc yari iteretse ahagana muri koruneri maze umupira usanga Niyonkuru Olivier wahise awohereza mu rushundura, umunyezamu Ngabitsinze Jictuel ntiyamenya uko bigenze.
Special Operation Forces bakoze impinduka hakiri kare, bakuramo Rukundo Vianney, bagarutse mu mukino bitinze dore ko mu minota ya mbere bagorwaga no kugera ku izamu rya Republican Guard. Ikosa ryahanwe na Cyiza Emmanuel ku munota wa 36, ni ryo ryavuyemo igitego cyabo cya mbere cyo kwishyura gitsinzwe na Matabaro Desire.
Igice cya kabiri cyaranzwe no guhusha uburyo butandukanye ku mpande zombi, cyihariwe n’ikipe ya Special Operation Forces yaje no kungukira ku makossa atatu yakozwe n’umunyezamu Nshuti Claude, babona igitego cya kabiri cyo kwishyura cyabonetse mu minota itanu ya nyuma y’umukino.
Kunganya 2-2 mu minota 90, byajyanye amakipe yombi muri penaliti maze Republican Guard babifashijwemo n’umuzamu wabo Nshuti Claude wakuyemo ebyiri za Special Forces, batsinda 4-2, ariko begukana n’igikombe.
Iyi mikino ihuza abasirikare yatangiye gukinwa tariki ya 3 Ugushyingo 2018 mu mikino itandukanye, aho abitwaye neza bahawe imidali n’ibihembo.
Umwaka ushize nabwo ikipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) yegukanye igikombe cy’Irushanwa ry’Intwari itsinze iya Divion 1 ibitego bibiri ku busa.
Mu ijambo bahavugiye, yaba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, RDF ndetse na Minisitiri w’Ingabo ari na we wari umushyitsi mukuru, bose bahurije ku gushima iki gikorwa ndetse no gushimira muri rusange abasirikare bacyitabiriye.
Maj Gen Murasira, Minisitiri w’ingabo yavuze ko atari amarushanwa agamije gushaka abatsinda gusa ahubwo ngo anafasha abaasirikare kongera guhura bagasabana ari nako bagaragaza ubumenyi bafite bunyuranye haba mu mikino ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi.
Maj Gen Murasira yagize ati " Amarushanwa nk’aya ntagamije kureba abatsinda gusa ahubwo bifasha abasirikare kurushaho kugira imbaraga z’umubiri no kongera ubumenyi, guhura bagasabana kuko benshi baba bamaze igihe badahura ariko hakanagaragara impano nshya. Ikindi ni uko ihuza abantu benshi kuko si kenshi tubona imikino ifite abafana bangana gutya."
Rwanda Air Force (RAF) niyo yegukanye igikombe muri Basketball itsinze ku mukino wa nyuma Special Operations Force 65-57. Muri handball, Special Operations Force niyo yegukanye igikombe itsinze 24-20 ya Rwanda Air Force (RAF) . Muri netball, RDF General Headquarters niyo yatwaye igikombe.
Muri volleyball, Rwanda Military Academy (RMA-Gako) niyo yegukanye igikombe itsinze General Headquarters amaseti 3-0.
Nasho Basic Military Training Centre niyo yegukanye umwanya wa mbere mu kurasa mu marushanwa yabereye mu kigo cya Gako ku wa Kane w’iki cyumweru.
Abatsinze mu kwiruka:
400m: (1) Cpl Moussa Bizimana [Abagabo]
(1) Pte Vivine Niragire [Women]
3000m: (1) Pte Christophe Tuyishimire [Men]
(1) Pte Vivine Niragire [Women]
5000m: (1) Sgt Joseph Nzirorera [Men]
(1) Pte Vivine Niragire [Women]
Ni ku nshuro ya Gatanu amarushanwa nk’aya abayeho. Abarushanwa bahatana mu kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, volleyball, handball, netball no kwiruka ku maguru.
N’ubwo imikino y’Irushanwa ry’Intwari ihuza abasirikare yasojwe kuri uyu wa Kane kimwe no mu cyiciro cy’abagore, muri rusange irasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2018 hizihizwa Umunsi w’Intwari z’igihugu.
Mu mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu hari uhuza AS Kigali na Etincelles FC saa 15:30 naho Rayon Sports ikaza gucakirana na APR FC saa 18h30 kuri Stade Amahoro.
Abatoza ba Rep. Guard ubwo binjiraga mu kibuga
Mbere y’umukino, umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yasuhuje impande zombi
Babanje no gufata ifoto y’urwibutso
11 Republican Guard yabanje mu kibuga: Nshuti Claude, Shumbusho Thierry, Gakimu Theoneste, Dusenge Viatus, Iyamuremye Eric ‘Tom’, Ntaganira Olivier, Iranzi Claude, Mutabazi Claude, Niyonkuru Olivier, Ndagijimana Pierre, Bizimana Theoneste.
Umutoza: Capt. Marcell
11 Special Operation Forces yabanje mu kibuga: Ngabitsinze Jictuel, Patrick Kaminda, Nkundimana Jean Baptiste, Rukundo Vianney, Mugisha Emmy, Musengo Jean Baptiste, Ruhumuriza Jackson, Nganji Sudi, Nsengimana Ildephonse, Matabaro Desire, Ntakirutimana Joseph.
Umutoza: Karangwa Issa
Capt. Marcel Kemaire utoza Rep. Guard
Abatoza ba Special Forces
Bizimana Theoneste watsinze igitego cya mbere cya Rep. Guard
Icya mbere cyagezemooo!
Icya kabiri cyagezemoooo
Niyonkuru Olivier yishimira igitego cya 2
Iminota 15 ya mbere, Rep. Guard babyiniraga ku rukoma nyuma yo kwinjiza ibitego 2
Hakimara kujyamo ibitego 2, Special Forces yahise ihagurutsa abagombaga gusimbura
Umupira ubamo imibare...Rep. Guard nayo yahagurukije abasimbura bayo
Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi
Rep. Guard yihariye cyane igice cya mbere
Rujugiro usanzwe afana APR FC na Rwarutabura usanzwe afana Rayon Sports bari bahuriye ku gufana Rep. Guard
Ndagijimana Pierre wagoye cyane Special Forces...Ni umwe mu nkingi ubona ko ari iza mwamba muri Rep. Guard...Umwaka ushize ku mukino wa nyuma niwe watsinze ibitego 2 ikipe yatsinze Divion 1 ihita yegukana igikombe
Abasirikare bakuru b’igihugu bakurikiranye uyu mukino wari uryoheye ijisho kubera ishyaka ryarimo
Habimana Hussein, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ( Directeur technique national-DTN)
Gen. Jacques Musemakweli , umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka
Umukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, Dr. Habumuremyi Pierre Damien aganira na Gen. Jacques Musemakweli , umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka
Lomami Marcel utoza Gasogi United ni umwe mu batoza barebye uyu mukino
Jimmy Mulisa utoza APR FC na we yawukurikiranye
Camarade, umunyamabanga wa APR FC
Emile, umuvugizi w’abafana ba APR FC
Uko igitego cya mbere cya Special Forces cyinjiye mu izamu
Abasirikare bo muri Special Forces bagaragaje urwego rwo hejuru mu gufana ...Uwari uri kuri Stade ya Kigali wese yishimiye indirimbo ziryoheye amatwi baririmbaga n’ijwi riranguruye
Mu gice cya kabiri , Special Forces bagarukanye imbaraga babasha no kwishyura igitego cya 2
Mbere y’uko haterwa Penaliti, umutoza w’abanyezamu ba Rep. Guard yabanje kuganiriza Claude uko ari bwitware
Umutoza wa Special Forces na we yabanje kuganiriza umunyezamu we
Ngabitsinze Jictuel, Umunyezamu wa Special Forces yananiwe gukuramo Penaliti n’imwe mu gihe Nshuti Claude rwa Rep. Guard yakuyemo 2
Bashimiye cyane Claude wakuyemo Penaliti 2 bikabahesha igikombe
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Rep Guard bisubije iki gikombe
Abasirikare batsindiye ibikombe binyuranye mu mikino yagiye ibahuza kuva tariki 3 Ugushyingo 2018
Ibikombe bahitaga babanza kubishyira ababakuriye
Pte Vivine Niragire wabaye indashyikirwa mu kwiruka ku maguru atwara imidali 3: Mu kwiruka metero 400, 3000 na 5000
Amakipe yakinnye umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru yombi yambitswe imidali, Rep. Guard ishyikirizwa igikombe
Gen. Patrick Nyamvumba yashimye abitabiriye aya marushanwa, ashimira byimazeyo abegukanye imidali n’ibikombe
Maj Gen Murasira, Minisitiri w’Ingabo yashimye cyane aya marushanwa n’umusaruro uyavamo
Rep. Guard begukanye iki gikombe ubugira 2
AMAFOTO:RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>