Ubwo hasohokaga inkuru z’impanuka y’indege bitekerezwa ko yishe umukuru w’umutwe w’abasirikare b’abacanshuro wa Wagner Yevgeny Prigozhin, Perezida w’Uburusiya yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byizihizaga imyaka 80 Uburusiya bumaze butsinze Ubudage bw’Abanazi.
Intambara yo mu 1943 ifatwa nk’intambara ikomeye kurusha izindi yabayeho yifashishije ibifaru by’intambara.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori byaberaga ahitwa Kursk, ntabwo Putin yigeze agira icyo avuga kuri iyi mpanuka (...)
Home > Amakuru > Hanze y’U Rwanda
Hanze y’U Rwanda
-
Putin yari he ubwo impanuka yishe Yevgev Prigozhin yabaga?
24 August, by Iradukunda Fidele Samson -
Trump azitaba urukiko ku birego by’inyandiko z’ibanga
9 JuneDonald Trump wahoze ari perezida wa Amerika yarezwe ibyaha bijyanye n’uko yafashe inyandiko z’ibanga rya leta nyuma yo kuva muri Maison Blanche/White House.
Trump w’imyaka 76, araregwa ibyaha birindwi birimo gufatira inyandiko z’ibanga, nk’uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga. Ibirambuye kuri ibi birego ntibiratangazwa.
Abanyamategeko be batangaje ko kuwa kabiri Trump ubwe azitaba urukiko rw’i Miami, bizaba ari inshuro ya kabiri agiye mu rukiko ashinjwa, ari nabwo bwa mbere uwahoze ari (...) -
Intambara n’Amerika yaba ’ibyago bitihanganirwa’ – Minisitiri w’ingabo w’Ubushinwa
5 JuneMinisitiri w’ingabo w’Ubushinwa yavuze ko intambara n’Amerika yaba "ibyago bitihanganirwa" ku isi, mu ijambo rye rya mbere rikomeye avuze kuva yagera kuri uyu mwanya.
Mu nama ku mutekano, Jenerali Li Shangfu yavuze ko "ibihugu bimwe" birimo gukaza umurego wo kwigwizaho intwaro muri Aziya.
Ariko yavuze ko isi ari nini bihagije ku Bushinwa n’Amerika, kandi ko ibi bihugu bibiri by’ibihangange bikwiye kureba uko byumvikana.
Mbere, Amerika yavuze ko hari ingendo "zitarimo umutekano" zirimo gukorwa (...) -
’Mayor’ wa Moscow avuga ko igitero cya drone cyangije inyubako
30 MayUburusiya bwashinje Ukraine kugaba urukurikirane rw’ibitero by’indege nto zitarimo umupilote (drone) ku murwa mukuru Moscow mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Ni ubwa mbere uwo mujyi wibasiwe na drone nyinshi kuva Uburusiya bwagaba igitero gisesuye kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.
Ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko Ukraine yagabye "igitero cy’iterabwoba" ikoresheje drone nibura umunani.
Abategetsi bavuze ko habayeho kwangirika guto ku (...) -
Umuyobozi yategetse ko bakamya ikidamu cyose ngo bakuremo telefoni yatayemo yifata selfie
27 MayUmuyobozi mu gihugu cy’Ubuhinde yirukanwe ku kazi nyuma yo gutegeka ko bakamya ikidamu cyose ngo bakuremo telefoni ye yari yaguyemo.
Byafashe iminsi itatu kudaha imiliyoni za litiro z’amazi muri iki kidamu, nyuma y’aho uyu mugabo witwa Rajesh Vishwas agitayemo inziramugozi ye yifata ‘selfie’.
Igihe iyi telefoni yabonekaga, yari yapfuye kuko amazi yari yayuzuye ku buryo itari igishoboye gukora.
Bwana Vishwas yategetse ko telefoni ye ikurwa muri iki kidamu yitwaje ko ngo yari irimo amakuru (...) -
Amerika igiye gutangaza ibihano bishya ku Burusiya mu nama ya G7
19 May, by EditorAmerika yizeye ko ibihano byayo bishya ku Burusiya – byitezwe gutangarizwa i Hiroshima mu Buyapani mu nama y’itsinda rya G7 ry’ibihugu bikize cyane ku isi – bituma ibindi bihugu byo muri G7 na byo byongera ibihano byabyo.
Amerika ivuga ko ingamba nshya zigamije kuzahaza "ubushobozi bwo mu ntambara" bw’Uburusiya muri Ukraine.
Zirimo nko gutuma ibigo 70 bitabona ibicuruzwa byoherejwe bivuye muri Amerika n’ibindi bihano 300 ku bandi bantu cyangwa ibigo.
Intambara yo muri Ukraine, ubu igeze mu (...) -
Ibiyobyabwenge by’agaciro ka miliyari $5 byafatiwe muri Amerika y’Epfo
19 AprilPolisi yo muri Amerika y’Epfo yafashe cocaine (cocaïne) n’ibindi biyobyabwenge bifite agaciro ka miliyari 5 z’amadolari y’Amerika, mu gikorwa yakoze mu byumweru bitatu mu bihugu 15.
Polisi yanafashe imbunda zirenga 8,000 zari zitunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ita muri yombi abantu bagera hafi ku 15,000.
Za polisi zo kuva muri Mexique (Mexico) mu majyaruguru kugeza muri Argentina mu majyepfo, zahanye amakuru muri icyo gikorwa (opération), cyahujwe na polisi mpuzamahanga, Interpol. (...) -
Putin abwira Xi: Tuzaganira kuri gahunda yawe yo gusoza intambara muri Ukraine
21 MarchPerezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko azaganira na Perezida Xi Jinping kuri gahunda y’uyu mutegetsi w’Ubushinwa ikubiye mu ngingo 12 yo "gucyemura amakuba akaze yo muri Ukraine", muri uru ruzinduko rwari rwitezwe cyane rwa Xi i Moscow.
Ubwo aba bategetsi bitanaga "inshuti nkunda", Putin yagize ati: "Buri gihe tuba twiteguye gahunda y’ibiganiro".
Mu kwezi gushize, Ubushinwa bwatangaje gahunda yabwo yo gusoza intambara - ikubiyemo "guhagarika imirwano" no gusubukura ibiganiro (...) -
Koreya ya Ruguru yarashe misile nyuma yo gukangisha kwihimura
19 FebruaryKoreya ya Ruguru ku wa gatandatu yarashe misile yo mu bwoko bwa ’ballistic’ yambukiranya imigabane (ICBM) mu myitozo "itunguranye" yo kwemeza ubushobozi bw’iyo ntwaro, nkuko byavuzwe n’igitangazamakuru cya leta.
Yagurutse intera ya kilometero 900 mu gihe cy’iminota 67, igwa mu nyanja y’Ubuyapani.
Koreya ya Ruguru yavuze ko iryo gerageza rya misile ryerekanye ko iki gihugu gifite ubushobozi bwo guhangana n’ingabo z’abanzi nk’Amerika na Koreya y’Epfo.
Bibaye mbere y’imyitozo ya gisirikare ihuriweho (...) -
Ubudage bwanze guha Ukraine indege z’intambara
30 JanuaryChancelier/ chancellor w’Ubudage yavuze ko igihugu cye kitazoherereza Ukraine indege z’intambara, ni nyuma y’iminsi micye bwemeye kuyoherereza ibifaru by’intambara.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Olaf Scholz yaburiye ku ntambara irimo gusaba cyane ibikoresho.
Ariko Ukraine yasabye ibihugu biyishyigikiye gukora “ihuriro ry’indege z’intambara” kugira ngo bayongerere ubushobozi bwo kurwana.
Amerika ivuga ko kuwa kane izaganira na Kyiv “yitonze cyane” ku gitekerezo cyo guyiha indege.
Mu (...)