Hanze y’U Rwanda

Putin abwira Xi: Tuzaganira kuri gahunda yawe yo gusoza intambara muri Ukraine

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko azaganira na Perezida Xi Jinping kuri gahunda y’uyu mutegetsi w’Ubushinwa ikubiye mu ngingo 12 yo "gucyemura amakuba akaze yo muri Ukraine", muri uru ruzinduko rwari rwitezwe cyane rwa Xi i Moscow. Ubwo aba bategetsi bitanaga "inshuti nkunda", Putin yagize ati: "Buri gihe tuba twiteguye gahunda...

Koreya ya Ruguru yarashe misile nyuma yo gukangisha kwihimura

Koreya ya Ruguru ku wa gatandatu yarashe misile yo mu bwoko bwa ’ballistic’ yambukiranya imigabane (ICBM) mu myitozo "itunguranye" yo kwemeza ubushobozi bw’iyo ntwaro, nkuko byavuzwe n’igitangazamakuru cya leta. Yagurutse intera ya kilometero 900 mu gihe cy’iminota 67, igwa mu nyanja y’Ubuyapani. Koreya ya Ruguru yavuze ko iryo gerageza rya misile...

Ubudage bwanze guha Ukraine indege z’intambara

Chancelier/ chancellor w’Ubudage yavuze ko igihugu cye kitazoherereza Ukraine indege z’intambara, ni nyuma y’iminsi micye bwemeye kuyoherereza ibifaru by’intambara. Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Olaf Scholz yaburiye ku ntambara irimo gusaba cyane ibikoresho. Ariko Ukraine yasabye ibihugu biyishyigikiye gukora “ihuriro ry’indege...

Zelensky yanze ubusabe bwa Putin bw’agahenge kuri Noheli y’aba-Orthodox

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yategetse minisitiri w’ingabo gushyiraho agahenge k’amasaha 36 ku rugerero bariho muri Ukraine, gihera kuri uyu wa gatanu. Aka gahenge, gateganyijwe gutangira saa sita ku isaha ya Moscow (saa tanu i Kigali na Gitega), karahurirana na Noheli ku idini rya Orthodox ryo mu Burusiya. Putin yasabye Ukraine nayo...

Noheli y’Amaraso: Uburusiya Bwarashe ibisasu byica 8 i Kherson

Uburusiya bwateye ibisasu rwagati mu mujyi wa Kherson byasize bihitanye abantu umunani mu gihe abaturage 17 bandi bakomeretse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nk’uko amakuru ava mu biro by’umushinjacyaha w’umujyi wa Kherson yabitangaje. “Hari umubare w’abantu runaka bajyanywe mu bitaro bakomeretse bikomeye cyane. Ibikorwaremezo bya rubanda...

Trump yatangaje ko mu 2024 aziyamamaza - Biden ati ’ntacyo navuga’

Donald Trump yatangaje kumugaragaro ko aziyamamaza mu matora ya perezida ya 2024 mu ijambo ryibanze ku kunenga uko politiki n’ubukungu bya Amerika bihagaze ubu. Ari mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago muri leta ya Florida imbere y’abakunzi be bari bahakoraniye, Trump yasubiyemo intero ye yo kugira “Amerika nziza nanone”. Mu ijambo ryamaze isaha...

Trump yaciye amarenga akomeye ko aziyamamaza mu 2024

Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika yaciye amarenga akomeye ko ashobora kongera kwiyamamariza kujya muri White House. Yabwiye imbaga y’abantu ahitwa Sioux City, muri leta ya Iowa ati “nshobora cyane, cyane, cyane kubikora nanone” mu 2024. Yavugiraga mu ikoraniro rya mbere muri atanu ateganyijwe yo kwamamaza abakandida b’abarepubulikani...

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje intsinzi ya William Ruto

Martha Koome, perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya yemeje ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro. Ibi ni uko uwatowe nka perezida ari William Ruto. Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande icyenda - zirimo Raila Odinga - nta shingiro zifite. Martha Karua, uwiyamamazaga kuba visi perezida wa...

Donald Trump yareze mu rukiko minisiteri y’ubutabera ku gusaka urugo rwe

Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika yasabye umucamanza guhagarika iperereza rya minisiteri y’ubutabera ku nyandiko zafatiwe mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago. Mu kirego mu rukiko, itsinda ry’abanyamategeko rimwunganira ryasabye ko hashyirwaho umunyamategeko wigenga wo kugenzura inyandiko abakozi b’urwego rw’iperereza ry’imbere mu gihugu (FBI)...

US: Abapolisi batatu bahagaritswe nyuma ya video bahondagura uwo bafashe

Polisi ya leta ya Arkansas muri Amerika yatangiye iperereza ku bapolisi batatu babonetse muri video bakubita umugabo mu gihe cyo kumuta muri yombi. Umwe muri aba bapolisi aboneka akubita ibipfunsi mu mutwe uyu mugabo akanahonda umutwe we hasi. Polisi ivuga ko uyu mugabo yaregwaga gutera ubwoba abari mu iguriro ku cyumweru mu gitondo. Aba...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 300