Umuyobozi yategetse ko bakamya ikidamu cyose ngo bakuremo telefoni yatayemo yifata selfie

Umuyobozi mu gihugu cy’Ubuhinde yirukanwe ku kazi nyuma yo gutegeka ko bakamya ikidamu cyose ngo bakuremo telefoni ye yari yaguyemo.

Byafashe iminsi itatu kudaha imiliyoni za litiro z’amazi muri iki kidamu, nyuma y’aho uyu mugabo witwa Rajesh Vishwas agitayemo inziramugozi ye yifata ‘selfie’.

Igihe iyi telefoni yabonekaga, yari yapfuye kuko amazi yari yayuzuye ku buryo itari igishoboye gukora.

Bwana Vishwas yategetse ko telefoni ye ikurwa muri iki kidamu yitwaje ko ngo yari irimo amakuru akomeye afitiye leta akamaro, ikaba rero yari ikeneye gukurwamo. Nyamara ibi byatumye ashinjwa gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko.

Uyu mugabo wakoraga mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’ibiribwa yataye telefoni ye mu bwoko bwa Samsung, ifite agaciro k’amadolari 1.200 (arasaga miliyoni y’amarupee akoreshwa mu Buhindi akaba asaga 1.200.000 FRW) mu kidamu kiri ahitwa Kherkatta muri Leta ya Chhattisgarh iherereye rwagati mu Buhindi ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi uyu mwaka.

Nyuma y’aho abaturage b’aho bananiriwe kuyikuramo, noneho Vishwas yishyuye ipompo ikoreshwa na mazutu ngo ibe ari yo ikoreshwa mu gukamya amazi nk’uko agaragara abivuga muri videwo zashyizwe hanze n’ibinyamakuru byo mu Buhindi.

Vishwas yavuze ko ngo yari yahawe uruhushya rw’amagambo n’umuyobozi umukuriye kugira ngo “ayo mazi bayakure muri icyo kidamu bayashyire mu muyoboro w’amazi uri aho hafi”, yongeraho ko uwo muyobozi yari yamubwiye ko “ibyo byari kugirira akamaro abahinzi bahinze hafi aho kuko bari kubona amazi menshi kurushaho yo kuhira imyaka yabo.”

Iyi pompo yakoreshejwe mu gihe cy’iminsi maze ikamya iki kidamu cya litiro zigera muri miliyoni ebyiri z’amazi ubundi zishobora kuhira ubuso busaga hegitari 600 z’ubutaka buhinzeho.

Iki gikorwa cyo gukamya iki kidamu cyahagaritswe ubwo undi muyobozi, wo mu ishami rishinzwe amazi yahageraga nyuma y’ikirego cyatanzwe n’abaturage.

“Yirukanywe kugeza igihe kitazwi. Amazi ni igikoresho cy’ingenzi kidashobora gupfushwa ubusa bene aka kageni,” ni ko Priyanka Shukla, umuyobozi mu karere ka Kanker yabwiye ikinyamakuru The National.

Bwana Vishwas yahakanye icyaha cyo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko, ahubwo avuga ko amazi yakuye muri iki kidamu yari ayo gutemba gusa “atari mu mimerere yatuma akoreshwa.”

Gusa ibikorwa bye byatumye anengwa cyane n’abanyepolitiki, nk’aho visi perezida w’ishyaka rya BJB, ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi, yanditse kuri Twitter ati: “Mu gihe abaturage bifashisha bakanagobokwa n’ibidamu n’amatanki mu bihe by’impeshyi n’izuba rimena imbwa agahanga, umuntu w’umuyobozi [mu nyungu ze ku giti cye] yakamije ikidamu cya litiro miliyoni 2 z’amazi zashoboraga gukoreshwa huhirwa hegitari 600 z’ubutaka.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo