Trump azitaba urukiko ku birego by’inyandiko z’ibanga

Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika yarezwe ibyaha bijyanye n’uko yafashe inyandiko z’ibanga rya leta nyuma yo kuva muri Maison Blanche/White House.

Trump w’imyaka 76, araregwa ibyaha birindwi birimo gufatira inyandiko z’ibanga, nk’uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga. Ibirambuye kuri ibi birego ntibiratangazwa.

Abanyamategeko be batangaje ko kuwa kabiri Trump ubwe azitaba urukiko rw’i Miami, bizaba ari inshuro ya kabiri agiye mu rukiko ashinjwa, ari nabwo bwa mbere uwahoze ari perezida ashyiriweho ibirego byo ku rwego rwa leta.

Inzobere mu mategeko zivuga ko ibi birego bitazagabanya ubushobozi bwa Trump bwo kongera kwiyamamaza nka perezida mu 2024.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe Trump Social, yavuze ko ari umwere nubwo yahamagajwe mu rukiko kuwa kabiri muri leta ya Florida, aho azaba mu buryo bw’amategeko yatawe muri yombi agasomerwa ibirego aregwa.

Yanditse ati: “Sinigeze ntekereza ko ibi bishoboka ko ikintu nk’iki cyaba ku wahoze ari perezida wa Leta zunze Ubumwe.

“Iyi mu by’ukuri ni iminsi mibi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Turi igihugu kirimo guhirima byihuse, ariko twese hamwe tuzongera tugire Amerika nziza nanone!”

Umunyamategeko wa Trump yabwiye CNN ko umukiliya we yakiriye inyandiko imuhamagaza kandi irimo ibyo aregwa.

Yavuze ko ibyo birimo guhimba ibitarabayeho, gutangaza ibinyoma, gutambamira ubucamanza, no gutunga inyandiko z’ibanga mu buryo butemewe mu itegeko rigenga ubutasi.

Ni iki tuzabona mu rukiko i Miami kuwa kabiri ?

Uwahoze ari umushinjacyaha wa leta Joe Moreno yabwiye BBC ko rubanda ishobora kutazamenya ibizaba ubwo Trump azaba ari imbere y’umucamanza kuko bizabera mu muhezo.

Yagize ati: “Mushobora kubona imodoka za Trump zigera ku rukiko, mushobora no kumubonaho gato asohoka mu modoka.

“Ariko iburanisha rizabera mu muhezo kandi hazaba kuvugana kutari kwiza hagati abakozi b’urwego rw’ibanga [rurinda perezida n’abahoze ari abaperezida ba Amerika] n’abashinzwe umutekano ku rukiko mu kureba uko bagenzura ibyo bintu mu by’ukuri bisebeje.”

Mu rugo hasanzwe inyandiko ’z’ibanga rikomeye’

Umwaka ushize, abakozi b’ikigo cy’iperereza ku byaha FBI bakoze isaka mu rugo rwa Trump ruzwi nka Mar-a-Lago muri Florida, bahafata inyandiko z’ibanga zigera ku 11,000 harimo izirenga 100 ziswe “ibanga ryo hejuru”.

Amategeko avuga ko inyandiko z’ibiro bya perezida zigomba guhabwa Ubushyinguranyandiko bw’igihugu iyo perezida avuye ku mirimo.

Trump avuga ko nta cyaha yakoze, ahubwo ko ibi birego ari umugambi wo guhungabanya ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Benshi mu banyapolitiki b’Abarepubulikani ndetse na bamwe mu bazahangana nawe mu matora ya 2024 barimo kumurengera, mu gihe Abademokarate bo basaba ko acirwa urubanza.

Trump yabaye uwahoze ari perezida wa Amerika wa mbere warezwe mu rukiko muri Mata(4), aho yashinjwe ariko agahakana ibyaha 34 birimo kubeshya ku makuru y’ubutunzi aho yishyuye umukinnyi wa ‘porn’ kugira ngo uwo atagira ibyo atangaza.

Biteganyijwe ko umwaka utaha aburanishwa i New York kuri uru rubanza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo