Ibiyobyabwenge by’agaciro ka miliyari $5 byafatiwe muri Amerika y’Epfo

Polisi yo muri Amerika y’Epfo yafashe cocaine (cocaïne) n’ibindi biyobyabwenge bifite agaciro ka miliyari 5 z’amadolari y’Amerika, mu gikorwa yakoze mu byumweru bitatu mu bihugu 15.

Polisi yanafashe imbunda zirenga 8,000 zari zitunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ita muri yombi abantu bagera hafi ku 15,000.

Za polisi zo kuva muri Mexique (Mexico) mu majyaruguru kugeza muri Argentina mu majyepfo, zahanye amakuru muri icyo gikorwa (opération), cyahujwe na polisi mpuzamahanga, Interpol.

Interpol yavuze ko uko gutabwa muri yombi kwakomye mu nkokora imikorere y’ibico bikomeye byinshi.

Icyo gikorwa, cyahawe izina Trigger IX, ni umuhate w’amahanga wari ugamije kurwanya ubucuruzi bw’imbunda zinyuranyije n’amategeko.

Inzobere zo mu bihugu byitabiriye icyo gikorwa zateraniye mu kigo cy’ibikorwa i Foz do Iguaçu, umujyi wo muri Brazil uri ku mupaka na Argentina na Paraguay, kuva ku itariki ya 12 Werurwe (3) kugeza ku ya 2 Mata (4) uyu mwaka.

Ziri aho hantu, izo nzobere zahanahanye amakuru y’ubutasi ku mikorere y’ibico mpuzamahanga by’ubugizi bwa nabi, nk’igico cyitwa First Capital Command (PCC), na Mara Salvatrucha, hagamijwe gukoma mu nkokora ikwirakwira ry’imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Interpol yari imaze igihe iburiye ko ubucuruzi bwa magendu bw’intwaro bwongerera imbaraga ibyo bico ndetse bukenyegeza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umunyamabanga mukuru wa Interpol Jürgen Stock, avuga kuri toni 203 za cocaine zafashwe no ku bindi biyobyabwengwe byatahuwe, yagize ati:

"Kuba igikorwa kigambiriye imbunda zitunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyageze ku ifatwa ry’ibiyobyabwenge byinshi cyane gutya ni ikindi kimenyetso, niba cyari gicyenewe, cyuko ibi byaha bifitanye isano".

Ibico by’ubugizi bwa nabi byo muri Mexique, Amerika yo Hagati n’Amerika y’Epfo birimo kugenda birushaho kugira intwaro nyinshi ndetse polisi yaho akenshi yisanga yarushijwe imbaraga n’ibyo bico iyo irimo guhangana na byo.

Nk’urugero, muri Brazil no mu gihugu bituranye cya Paraguay, abo mu gico PCC bakoze ubujura bukomeye bwo kwiba za banki no gutorokesha imfungwa.

Icyo gico cyatangiriye muri Brazil, ariko kimaze kugaba amashami mu mahanga, ndetse kivugwa ko hari aho gihuriye n’iyicwa ry’uwari umushinjacyaha Marcelo Pecci wo muri Paraguay wiciwe muri Colombia ubwo yari mu kwezi kwa buki, mu mwaka wa 2022.

Igico Mara Salvatrucha, kinazwi ku izina rya MS-13, gikomeje kugenzura bwinshi mu bucuruzi bw’abantu hamwe n’ubucuruzi bwa magendu bw’ibiyobyabwenge n’intwaro muri Amerika yo Hagati.

Interpol yavuze ko icyo gikorwa cyayo cyatumye hafatwa amasasu menshi no mu bihugu kugeza ubu ahanini bitarangwamo urugomo rwinshi rukoreshejwe imbunda.

Polisi ya Uruguay yafashe amasasu 100,000, ya mbere menshi afatiwe muri iki gihugu.

Interpol yavuze ko yari yaroherejwe muri icyo gihugu mu buryo bwa magendu n’abantu babiri b’Abanyaburayi, yongeraho ko ibyo bigaragaza ko hacyenewe guhererekanya amakuru y’ubutasi ku rwego mpuzamahanga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo