Imizi y’ubuyobe bukomeye buri mu burezi bw’Abanyafurika. Igice cya 3

Mu nkuru zacu zashize twabaviriye imuzi inkomoko y’idindira ry’ireme ry’uburezi muri Afurika ndetse tubabwira no ku ngaruka ziva ku kuba uburezi bwacu nk’Abanyafurika nta reme bufite.

Muri iyi minsi rero ubwo Abarimu, Ababyeyi n’Abanyeshuli yewe n’Igihugu muri rusange twitegura itangira ry’amashuli ikinyamakuru cyanyu Rwanda Magazine cyabakusanyirije ibitekerezo bigiye bitandukanye by’uko ireme ry’uburezi ryarushaho guhama mu burezi bw’Afurika ndetse naha iwacu by’umwihariko.

Turacyifashisha ahanini igitabo cyitwa THE MISEDUCATION OF THE NEGRO cya CARTER G. WOODSON cyanditswe mu 1933.

Nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu z’ubushize uburezi bwa nyabwo kandi bufite ireme ni ubushishikariza umuntu guhindura ubuzima abugira bwiza kurushaho ahereye kubyo afite. Niyo mpamvu icyihutirwa tugomba gukora nk’Abanyafurika ari ukumenya neza ibyo dufite ndetse n’ibyo dukeneye maze tugashaka uburyo burambye bwo guharanira ko ibyo dufite bituviramo ibyo tudafite. Uwo si umukoro wa kanaka ahubwo ni umukoro wa buri munyafurika wese niyo mpamvu tugomba guhererekanya ubumenyi binyuze mu burezi bufite ireme rihamye kugirango twese tuzabashe gutahiriza umugozi umwe mu kurushaho kureba ibitagenda neza ngo tubikosore aho kwita gusa kubyo dukuramo inyungu zacu bwite.

Icyo dusabwa rero ni ukutagumya gushinja amakosa abandi yaba abo badukoronije cyangwa se abashinzwe uburezi ndetse ntitunajye mw’ihangana nabo ahubwo nk’umunyafurika aho uri hose ukumva ko ari inshingano yawe kwigisha bagenzi bawe; mukigira hamwe kureba igikenewe mu muryango Nyafurika maze mugaharanira kugikemura mu buryo budasenya undi cyangwa se ngo bwungure wowe ubarusha ubumenyi cyangwa ububasha. Nk’abanyafurika tugomba guharanira kwirwanaho tukikemurira ibibazo kandi tukumva ko nta wundi ugomba kubikemura atari njye nawe ndetse kandi ko umuti utagomba gushakirwa iyo bigwa batanazi imizi y’ikibazo cyacu ahubwo ko ugomba gushakirwa hagati muri twe nk’Abanyafurika.

Ni ngonbwa ko abafite ubumenyi badaharanira kuba abayobozi gusa ahubwo baharanira kuba abigisha abakibyiruka, bisaba kwitanga mu buryo bw’igihe, amafaranga n’icyubahiro. Kuko iterambere ry’umuryango Nyafurika ntirikeneye abayobozi uruhuri ahubwo rikeneye abakozi benshi kandi bafite umutima w’ubwitange ndetse n’urukundo rw’umuryango nyafurika n’urw’ibyo bakora. Reka twese aho tuva tukagera tureke kuvuga no guhora mu nama zidashira ahubwo tujyende turebe mu mashuli ibibura maze tube abakorerabushake bo gukemura ibyo bibazo. Ibitekerezo byiza bya kiyobozi bye kuguma mu magambo gusa ahubwo tubanze tubishyire mu ngiro maze ababibonye babe aribo babishyira mu magambo.

Igihe cyose tujye dupima umumaro wa runaka dukurikije ibyo yakoreye umuryango abamo aho kumupimira kubyo avuga, maze uwo dusanze yaritanze uko ashoboye mu buryo bwe tubimwubahire kandi n’abafite ibitekerezo bizima tubashyigikire kugirango bishinge imizi kuko nibyo bituma abarezi bitanga uko bikwiye bagira ijambo. Twirinde gucana intege ahubwo dushyigikirane ndetse dusaranganye ubumenyi kuko iterambere ryawe wenyine n’abawe riba ryerekeza ku makimbirane nyamara iterambere rya bose rikerekeza kw’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Mwe mwize mukaminuza murasabwa kwicisha bugufi mukegera abakiri inyuma iyo mu mwijima mukabahugura aho kubagendera iyo kure nkaho muri abadakorwaho cyangwa ba kibonumwe, kuko niba dushaka ko ireme ry’uburezi ryacu riba ubukombe ni ngobwa ko twegera kandi tukabana n’abari guhura n’icyo kibazo cy’ireme ridashinga maze tukamenya neza imbogamizi n’ingaruka zihari maze tugaharanira kubikemura; naho nituba ababirebera iyo, bakabiganirira iyo, bakabishakira umuti iyo, umuti uzasigara iyo twabiganiriye.

Turasabwa kumenya kwibwiriza nta gutegereza ngo nzakora icyo runaka ukomeye yavuze kuko burya buri wese aba abona aho ikibazo kiri. Twe kwirirwa twigana abo birirwa batubwiriza gukora impinduka izi na ziriya ahubwo twirebe nk’abanyamuryango b’umuryango mugari Nyafurika twe ubwacu, n’amateka yacu maze twinenge nuko niturangiza twungurane ibitekerezo by’uko twakosora ibitagenda. Nibidakorwa bizatuma duhora dufatwa nk’ibicucu mu muryango mugari w’abatuye isi kuko muri kamere muntu ntihabamo kwita ku muntu wabuze ubwenge bwo kwiyitaho we ubwe.

Kugirango ireme ry’uburezi ryacu rihame kandi; hakenewe gushorwamo amafaranga menshi mu rwego rwo kugirango ibyangobwa byose bikenerwa mu kugirango twigishe abana bacu biboneke. Ni ingenzi kandi ko mwalimu yubahwa ndetse agafatwa neza gusa nawe agaharanira kwita kubo yigisha akabamenya neza ndetse akanamenya ababyeyi babo kuko burya ababyeyi bagira uruhare runini mu mitekerereze, imico n’imigirire y’umwana. Ni ngobwa ko abarezi batoza abana hakiri kare kuzaba abafasha abari mu nzego zo hasi n’iziciriritse aho kubashishikariza kumaranira kuba ibikomerezwa. Mwalimu agomba kwigisha abato amateka y’aho twavuye, akabamenyesha naho tugeze ubu n’ubushobozi dufite ubu nuko akarushaho kugenda abahindura abeza kandi b’intangarugero birushije uko bari.

Ni byiza ko duhanga udushya mu myigire y’abato kuko ni ihame ntakuka ko iterambere ryose ry’umuryangomuntu rishingira mu guhanga ibishya ntabwo rishingira ku gukora ibyo n’abandi bakoze. Ibi tukabikora intego ya mbere atari ukugirango twigwizeho ifaranga cyangwa ikuzo ahubwo tugamije korohereza imibereho ya rubanda cyane cyane rugufi.

Turasabwa gusoma cyane, tukamenya kandi tukabikorana umurava. Tugomba kwiga amategeko tukayamenya neza ntibibe ibireba runaka wenyine. Ni byiza ko kandi tunandika duhereye ku mateka yacu maze tukibwirira isi ibyacu aho kugirango ab’iyo bab’aribo bavuga ibyacu.

Dusoza izi nkuru uko ari eshatu ni byiza ko tuzirikana ko ibibazo by’ingutu nk’iki cy’ireme ry’uburezi bidakemurwa mw’ijoro rimwe ahubwo bisaba imyaka myinshi kandi ndetse n’igenabikorwa ry’igihe kirekire rero ni ahacu ho kudacika intege nubwo uyu munsi bitaratungana ariko har’igikorwa.

Bajya bavuga ngo" Iyo abasaza baganira baba bavuga ibyo bakoze, urubyiruko rwo ruba ruvuga ibyo ruri gukora naho abaswa bo baba bavuga ibyo bumva ko bazakora nuko rero wowe ukiri mu rubyiruko wareba niba har’icyo uri gukora ngo ireme ryacu rizahuke, wowe ugeze mu zabukuru ugaharanira kudusangiza ibyo wakoze naho uwirirwa avuga ibyo ateganya mu gihe kizaza natangire none kuko ejo wenda si ahacu."

Twigishanye, Duhugurane, bizira kwishyira hejuru no kurobanura maze Afurika yacu izabe isoko y’umunezero ku bayituye.

Rugaba

Inkuru bijyanye :

Imizi y’ubuyobe bukomeye buri mu burezi bw’Abanyafurika. Igice cya 1

Imizi y’ubuyobe bukomeye buri mu burezi bw’Abanyafurika. Igice cya 2

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Gogo

    Ni byo koko iki kibazo kizakemurwa na twe ubwacu, niba koko dushaka ejo hazaza heza h’igihugu cyacu, ni aha imbaraga zikwiye gushyirwa.

    Hakwiye kubaho n’ amahugurwa ku babyeyi n’abarezi ndetse n’ubukangurambaga bukomeze bukorwe kuri iki kibazo. Umuti uzaboneka nta kabuza.

    Ndagushimiye cyane ku bw’umusanzu wawe mu gushakira umuti iki kibazo mu burezi bwacu.

    - 15/04/2018 - 21:55
  • emmanuel.nshimirimana9

    Ntibyoroshye

    - 19/04/2018 - 16:02
Tanga Igitekerezo