Imizi y’ubuyobe bukomeye buri mu burezi bw’Abanyafurika. Igice cya 2

Mu nkuru yacu ya mbere twabaviriye imuzi impamvu nyamukuru zituma uburezi bw’Afurika buba inshoberamahanga. Uyu munsi turagaruka ku ngaruka ziva kw’ireme ry’uburezi rijegajega.

Tuzirikana ko izi nkuru zitagamije kugaragaza ko muri Afurika hatari uburezi bufite ireme na mba ahubwo zigamije kwerekana aho twahera turushaho gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi muri Afurika yewe n’iwacu inaha. Tuzakomeza kwifashisha igitabo cya CARTER G. WOODSON cyitwa THE MIS-EDUCATION OF THE NEGRO cyanditswe mu 1933.

Kuva mu 1900 kugeza uyu munsi Abanyafurika baminuje ni benshi cyane nyamara nubwo bahari ahenshi muri Afurika usanga ibibazo byacu Abanyafurika bibonwa kandi bigakemurwa n’ab’iyo za Burayi n’ Amerika. Imihanda ikubakwa n’Abashinwa kandi natwe dufite abaminuje mu Bwubatsi, indwara zabaye akarande kandi abaganga n’abize iby’imirire ari iryaguye, tutibagiwe n’inzara kandi abize ubuhinzi n’abitwa ko ari abahinzi gakondo ari hafi ya twese abatuye umugabane. Izi ni zimwe mu ngaruka ziri mu muryango nyafurika zikomoka ku kuba abize bo muri Afurika har’ikibazo dufite gikomoka kuri rya reme ry’uburezi ricumbagiga ry’Afurika.

Izo ngaruka zose kugirango zikemuke nitwe Abanyafurika bireba; kuko nitwikosora twe ubwacu abize bafite ubumenyi tuzahindura byinshi; gusa biradusaba kubanza tukamenya ngo ni izihe ndwara dufite zikomoka kuri rya reme ry’uburezi bujegajega bugamije kungura abadukoronije aho kungura umuryango Nyafurika.

Dore zimwe mu ndwara dufite:

• Kudatekereza no kwiyanga twe ubwacu

Isoko y’ibi iva mu kwigishwa iby’abandi; curriculum zacu zuzuyemo amateka y’abadukoronije, amateka ya za revorusiyo z’iyo n’iziriya akikubira umwanya munini naho ibyacu bikaba kubinyura ejuru duhushura, tukananirwa kwiga ibigwi by’abasogokuruza bacu ahubwo tukiyigira ba Napoliyoni, ubwo kubera kutamenya amateka y’abatubanjirije ahubwo tukimenyera ay’abadukoronije benshi tugatangira guharanira kumera nkabo b’iyo za Burayi n’America nkaho twe ubwacu nta kiza twifitemo. Tugakora byose twigana nk’abatagira ubwenge bwo kwitekerereza maze ugasanga umwanya wacu munini uba mu guhora tuvumira ku gahera umuryango Nyafurika aho gufata iyambere ngo twicare turebe uko twakemura ibyo bibazo.

Nta kwiyanga kuruta kubona ibibazo iwanyu aho guharanira kubikemura ngo abazagukomokaho bazaze bubakira kubyo wasize ahubwo ukihungira ukajya kubaka iby’abandi batari n’ab’iwanyu ngo nuko baguha amafaranga menshi cyangwa ubuzima bworoshye.

• Abaminuje bitarura rubanda

Benshi mu bavandimwe baminuje bene wabo babaheruka iyo bakiri mu kubasaba ubufasha bw’amafaranga y’ishuli nyamara iyo barangije bakaminuza batangira kubitarura, bakaba imboneka rimwe mu muryango rusange w’Abanyafurika kandi ariwo iterambere ry’Afurika rishingiyeho. Ibi bigaterwa nuko iyo ugeze ku ishuli akenshi utozwa kwitwara ngo nk’ufite amashuli ndetse no kuganira n’abafite amashuli kandi ubumenyi si ubwo mu mashuli gusa ahubwo ubumenyi nyabwo buhera mu gushishoza nyuma ukongeraho n’ibyo mu mashuli. Ubundi umuntu agira uburezi bw’uburyo bubiri: ibyo yigishwa n’abandi n’ibyo we ubwe yiyigisha. Ibyo wiyigishije rero ahanini nibyo binagira akamaro ntagereranwa kuri wowe kandi ishuli riruta ayandi ni mu muryango Nyafurika ndetse isomo riruta ayandi rikaba kwitegereza ugasuzuma buri kimwe. Niwitaza bene wanyu ngo nuko wize burya hari byinshi utazamenya kandi by’ingirakamaro.

• Kwishyira hejuru no gushaka inyungu z’ako kanya

Ahanini muri za kaminuza n’amashuli makuru tuba twarigishijwe ibikenerwa mu bihugu byateye imbere cyane kurenza uko twiga ku bikenewe aha muri Afurika usanga dusohoka muri ayo mashuli twiyumva ko turi nkabo mur’ibyo bihugu byateye imbere, tukiyemera kandi bwa bumenyi bwacu twabujyana mu muryango Nyafurika ugasanga ubwinshi ntabwo bukenewe.

Mu rwego rwo kwiha akanyabugabo ngo twarize ugasanga turiyemera; tukadudubiza uruzungu kandi abo tubwira bumva gake; ubwo bati aba bana barize nyamara bashaka umusaruro uturuka mubyo twize bagaheba. Ikimwaro cya benshi mu bize kibundikiwe no kwiyemera tuvuga byinshi bidashoboka twifashishije ibyo dufite aha iwacu.

Abandi kubera kudatozwa guhangana n’ibibazo bakiri bato maze ngo kwihangana kwabo gukomere; bagera mu muryango nyafurika bagakora byose bagamije inyungu z’ako kanya, ugasanga baranga gutangirira hasi ngo bubake ibizaramba kugeza bashaje ahubwo bakihutira guharanira kugira umushahara w’ukwezi birengagije ko ubukungu bwa muntu buva ahanini mu kwihangira ibyawe aho kuba uwirirwa yigana abandi ariko kuko guhanga bisaba kuvunika no kwihangana benshi tubihungira kure.

• Kutigirira ikizere

Ni gake mu ishuli uzigishwa ibyo Abanyafurika bagezeho nunabyigishwa uzabwirwa ko babitojwe n’umuzungu runaka. Ibyo nta kindi bisiga mu buzima bwa benshi mu banyafurika uretse kutigirira ikizere bo ubwabo ndetse na bagenzi be; bakumva ko ntacyo bagezeho kandi ko ar’ ibisanzwe n’abo bakomotseho ar’uko babisize. Iyo bikubitiyeho rero kuba waranize ariko ukaba uri umushomeri, urukweto rwaraguhengamiyeho biba ibindi bibi kurushaho. Kandi birumvikana kuri buri wese, niba guhera uri muto umara imyaka n’imyaka wigishwa ubuhangange bw’abazungu n’ibyo bagezeho nyamara wakwiga ibya abirabura ukumva ni amakimbirane gusa ubwirwa n’ibibazo nawe wiyumva ko uri nta gaciro nk’umunyafurika.

• Kudashyira hamwe

Gushyira hamwe niwo musingi w’iterambere muri byose bikorwa aha ku isi. Gushyira hamwe bisaba kuba mufite intego runaka mushaka kugeraho maze mukunga ubumwe kugirango muyigereho. Twe mu mashuli yacu abenshi tujyayo ari umuhango, twagerayo tugahura n’abarimu abenshi muri bo bakora uwo mwuga wo kwigisha kubera kubura uko bagira; ibyo ugasanga nta kindi bibyara uretse kwiga nta ntego bikaba ahubwo gusa kwigana abandi, kuko ari umuhango cyangwa itegeko.

Uko kwigana abandi biragenda bikadukukiramo no mu buzima busanzwe ugasanga niba wenda runaka ashinze akaresitora bidateye kabiri irunde rwe haje undi wakoze resitora nk’iye ntacyo akosoyeho cyangwa ngo yongereho; abakiriya bagatangira gucikamo kabiri yaba ari uwabanje n’uwamwiganye bose bikabaviramo kudatera imbere; kandi wagashatse uko nawe ukora icyawe kivuye mu bitekerezo byawe utarinze gukora nk’icyo kanaka yakoze. Gutezanya imbere ntitujya tubitekerezaho cyane ahubwo duhora dusubizanya inyuma bivuye mu ishyari n’amatiku.

• Gukunda imyanya y’icyubahiro

Benshi mu bize usanga icyo baharanira atari ugukunda kuba abahindura byinshi mu muryango nyafurika ahubwo abenshi ni abaharanira kuba no kugaragara nk’abanyacyubahiro. Ibyo nta handi bituruka uretse ku kuba abenshi mu bize ikibashishikaje aribo ubwabo n’ababo aho gushishikazwa no kujijura abavandimwe babo. Akenshi usanga ya myanya ikomeye bayikoresha bashaka kubaho ubuzima bw’Ab’i Paris kandi bari Dakar kugirango bishoboke bikaba gukandamiza bamwe ndetse ugafata buri wese nk’igikoresho cyo kubyazwa inyungu za bamwe. Ubumenyi bwabo bafite irari rikabije ry’ibintu n’icyubahiro amaherezo buhinduka intwaro bifashisha basahura ibya rubanda cyangwa bakandamiza rubanda.

Har’ingaruka nyinshi zikomoka ku ireme ry’uburezi ricumbagira ry’Afurika gusa byose bibumbiye mu kudakoresha ibitekerezo byacu ngo turebe ibidukwiriye kandi bitunogeye twifashishije ibyo dufite aha iwacu muri Afurika niyo mpamvu twibera mu kwigana ibyo bariya bakoze kugeza naho ubu tugeze no ku rwego dutakaza n’ubushobozi bwo kwihitiramo umwenda twambara.

Urwiganwa rwatubayeho akarande bituma n’ibibatsi byo kugira intego runaka muri twe bizima kuko buri wese ashaka gukora icyo runaka w’iyo za Burayi cyangwa Amerika akora kandi aho kugikoperera harahari.

Ubutaha tuzabagezaho noneho uko bamwe babona uko ibi byakemuka maze Afurika yacu ikaba umugabane wuzuye amahoro n’ituze bivuye mu kunyurwa kwa buri wese kandi buri wese yubaha undi.

Rugaba

Inkuru bijyanye :

Imizi y’ubuyobe bukomeye buri mu burezi bw’Abanyafurika. Igice cya 1

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo