Imizi y’ubuyobe bukomeye buri mu burezi bw’Abanyafurika

Kuva isi yaremwa kugeza ubu nta gihe ikiremwamuntu kitashishikajwe no kwiga, ngo kiyungure ubumenyi bwisumbuye kubwo gisanganywe. Isoko y’ibyo byose ni ukwisuzuma nk’umuryango muntu mukareba ibyo mubashije gukora n’ibyo mutabashije; mwarangiza mugasuzuma niba nta buryo mwanonosora neza ibyo musanzwe muzi gukora ndetse mukanashakisha uburyo mwahanga ibindi bishya bishingiye ku muryango murimo, ibyo mufite n’ibyo mwifuza kugeraho nk’umuryango muntu mugize iryo shyanga.

Ibi nibyo byerekana ko isoko y’iterambere ryose twagezeho nk’abantu ryashibutse mu burezi, byerekana kandi ko uburezi bufite akamaro ari ubugamije guteza imbere imitekerereze n’imigirire ya muntu ku giti cye hanyuma bose nk’umuryango mugari bagahuriza hamwe buri wese n’ubumenyi bwe maze bagaharanira ko ishyanga ryabo ritera imbere maze rikabona rikagira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Uyu munsi umuryango mugari wacu Abanyafurika niwo ufite umubare munini w’abakiri inyuma cyane mu iterambere ndetse ni natwe twugarijwe n’indwara, intambara, inzara n’ibindi bizazane bigiye bitandukanye byerekana gusigara inyuma mu iterambere nyamara ubutaka bw’ Afurika aribwo bubundikiye iby’ibanze ikiremwamuntu gikenera aho kiva kikagera; kandi ahari byinshi niho basuherewe cyane kurenza abafite duke, Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo duturanye ni urugero rwiza ruhamya ibi.

Ikigaragara rero si uko tudafite ibyibanze byadufasha mu gutera imbere ahubwo ikibazo ahanini kiri kuri twe abatuye Afurika. Ibi nibyo bituma uburezi bwacu buba inshoberamahanga kuko uko imyaka yicuma niko umubare w’abize barangije za kaminuza n’amashuli makuru wiyongera nyamara imibereho y’abatuye umugabane wa Afurika muri rusange ikagumya kuba agatereranzamba.

Uyu munsi ikinyamakuru cyanyu Rwandamagazine.com cyabagiriye mu mizi y’ubuyobe bukomeye buri mu burezi bw’Abanyafurika. Twifashishije igitabo THE MIS-EDUCATION OF THE NEGRO cyanditswe na CARTER G. WOODSON mu 1933.

Uburezi dufite uyu munsi rero ahanini bushingiye ku mirongo migari twashyiriweho n’abadukoronije, iri niryo pfundo ryo kuba uburezi bwacu kugeza nubu bukiri agatereranzamba; kuko abadukoronije ntibazanye uburezi ahanini ari uko bagamije kutwigisha ngo tuve mu bujiji kuko basanze natwe nk’umuryango Nyafurika hari uburezi gakondo twifitiye kandi budufitiye akamaro. Uburezi bwabo ahanini bwari bugamije kwibagiza Abanyafurika amateka y’abasogokuruza babo ndetse no kubakamuramo ubushobozi bwo kwitekerereza bo ubwabo; gusa bigakorwa mu buryo bujimije ku buryo atari buri wese ubasha kubitahura.

Nibwo twatangiye kwiga amateka y’iwabo iyo mu rwego rwo kutwibagiza ko natwe abasogokuruza bacu hari amateka basize kandi akomeye, bagera naho batwigisha ko aribo bavumbuye na bimwe mu bice bene wacu bamwe batuyemo kandi barahabasanze, bimwe barabyiyitirira mu rwego rwo kutwereka ko twe nta na kimwe tuzi; kuko bazi neza ko uzavuka akumva nta mateka abasogokuruza be basize azagira ipfunwe ry’ishyanga avukamo maze ahora yirotera kumera nka bariya twabwiwe mu ishuli b’iyo za Burayi na Amerika ngo bafite amateka.

Mu mashuli usanga turushaho kwiga ibyabo cyane twirengagije ibyacu; abenshi bagaharanira kumera nk’abasogokuruza b’abazungu twigishijwe twirengagije ko natwe ba sogokuruza bacu besheje imihigo irita iyabo b’iyo. Ingaruka rero irimo ni uko iyo utamenye iby’iwanyu byaba ibyiza cyangwa ibibi ntunimenya wowe ubwawe; ngo wisesere umenye icyo wakosora cyangwa se ukomeza gushimangira, yewe utangira no kwiyanga kuko uba wumva nta shema ishyanga ukomokamo riguteye kuko nta bigwi na mba wumva mwagize. Abakoroni babikoze bagamije kubanza kwegukane ibitekerezo byacu, kuko bizwi neza ko uwabashije kugena uko wowe cyangwa njyewe ngomba gutekereza aba yamaze kukugira umucakara icyo agutegetse cyose uragikora.

Intekerezo z’abanyafurika zimaze gufatwa rero twigishijwe ahanini kwigana imikorere y’abadukoronije tutitaye ku buzima twe tubayemo. Si ikosa kwigira ku bandi gusa kwigira ku bandi ukigana ibyo bakoze wirengagije uwo uri we, amateka yawe n’imibereho yawe ndetse n’imiterere yaho uri, ni ukwishyira mu rujijo rukomeye. Nyamara twe Abanyafurika nibyo twiberamo. Uburezi bwa nyabwo ni ubugamije guteza imbere umuntu ku giti cye ndetse n’umuryango arimo muri rusange ahereye kubyo afite aho ari. Ibyo bishoboka iyo uburezi butangiriye mu kwisesera ukimenya nyamara twemu mu ishuli ibyo ntitubikozwa ahubwo tubwirwa ibyavumbuwe by’iyo i mahanga aho kugirango tubwirwe ibibazo biri mu miryango yacu nk’abanyafurika maze ngo turebe uko twabikemura mu buryo bwacu twifashishije ibyo dufite.

Mu ntekerezo zacu abenshi hagahoramo kwibaza uko Facebook ikora kandi iwacu ku cyaro abayikeneye ari ntabo. Ibyo nibyo bigenda bikabera inshoberamahanga abadukikije bakibaza niba ntacyo dushoboye uretse kwigana iby’abandi bakoze. Uburezi bugomba guhera ku bantu ku giti cyabo bakareba ibyo bafite maze bagashakisha uburyo babibyazamo ibyo badafite nyamara Abanyafurika benshi bize bahora birotera kujya z’America n’ahandi bamwe bakemera no kwiyahura mu mazi ngo bakunde bagereyo; abandi basigaye nabo bagahora mu nzozi zo gukora muri kompanyi zikomeye nk’izo bigishijwe bigatuma babaho bategereje ntacyo bakoresha ubumenyi bwabo; amaherezo bakisanga ubumenyi bwabo bwarabaye ibuye.

Ushobora kuvuga uti har’abize imibare, ubutabire n’ibindi nyamara benshi bibaza icyo babyigiye bikabashobera n’uwabashije kuminuza muri byo nta fite iyo laboratwari yo kunonosoreramo ibyo yize ngo bibyare inyungu kuri rubanda nyamwinshi. Abize imirimo y’amaboko bisanga basohotse mu ishuri bagera mu nganda abenshi bakisanga imbere y’amamashini mashya ndetse ugasanga nibwo bwa mbere bayaciye iryera, nuko bwa bumenyi bwabo nabo ubwabo bagatangira kubushidikanyaho; kandi uwatangiye gushidikanya kubyo yamaze imyaka hafi 15 yiga aba yatangiye no kwitakariza ikizere.

Ibibazo dufite uyu munsi nk’Afurika ahanini rero bikomezwa nuko amashuri yacu abayagiyemo ubumenyi bakuramo ntibubahindura ibikoresho by’umuryango Nyafurika ahubwo ubumenyi bafite babugira nk’ikiraro kizabambutsa bahunga Afurika cyangwa se bisanisha n’abadukoronije. Iyo witegereje neza ubona uburezi bwacu muri Afurika busa nk’ubutwigiza kure y’isoko y’amahirwe dufite hano iwacu maze tugahinduka abahora mu nzozi zo kwifuza kumera nka bariya b’iyo mu mahanga twize.

Muri make uruhare rw’umuryango Nyafurika muri karikuramu y’ishuli ni ruke cyane kuburyo ahanini ibiba muri karikuramu zacu bigendera kuby’abandi, nyamara uburezi nyabwo karikuramu yabwo igomba guhera mu muryango murimo kuko uburezi bwa nyabwo ni ubushishikariza abaturage guharanira kubaho bihagije, bakiga kwakira ubuzima uko babusanze maze bagaharanira kurushaho kubugira bwiza. Nyamara ubumenyi benshi bahabwa muri za kaminuza n’amashuri makuru ntibwuzuzanya niyo intego y’uburezi nyabwo kuko abenshi mu baminuje nibo babayeho ubuzima bwuzuye urujijo ndetse nta n’igitekerezo na mba cy’umusanzu batanga mu gukemura ibibazo bafite mu muryango Nyafurika.

Izi ni inkuru ziri mu bice bitatu. Ubutaha tuzareba ku ngaruka mbi ziva mu kuba uburezi bwacu nk’umugabane w’Afurika bujegajega maze tuzasoze tureba nuko twabikemura.

Rugaba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo