Valeur yagarutse mu myitozo nyuma yo kugirira ikibazo ku mukino wa Rayon Sports (PHOTO&VIDEO)

Nduwayo Valeur ukinira Musanze FC mu kibuga hagati yamaze kugaruka mu myitozo nyuma y’uko agiriye ikibazo mu kibuga mu mukino wahuje Musanze FC na Rayon Sports ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 akajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Hari ku ikosa yakorewena Ndizeye Samuel, myugariro wa Rayon Sports. Igice cya mbere cyari kiri kugana ku musozo.

Iri kosa ryatumye Nduwayo abura umwuka, ahabwa ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kwihutanwa ku Bitaro bikuru bya Ruhengeli. Ndizeye Samuel we yahawe ikarita itukura.

Ndawayo Valeur kuri ubu yamaze gusubukura imyitozo mu ikipe ye ya Musanze FC iri kwitegura umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona izakiramo Rwamagana FC.

Valeur yatangaje ko kuri ubu ameze neza nubwo ngo yakuwe ku kibuga ntakintu na kimwe ari kumva.

Yavuze ko iby’uko umukino warangiye yabimenye ari kwa muganga ndetse ngo niho yamenyeye ko batsinze Rayon Sports 2-0.

Samuel Ndizeye wamukoreye iri kosa ngo yamuhamagaye uwo munsi nimugoroba ariko ntibahita babasha kuvugana kuko abaganga bari bamubujije kwitaba telefone, ariko ngo bucyeye bwaho baravuganye amusaba imbabazi, undi arazimuha kuko ngo ibyabaye n’undi mukinnyi wese byamubaho.

Yasoje avuga ko abatoza mu gihe bamugirira icyizere, yazakina umukino wo ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2022 bazakiramo Rwamagana FC.

Ubwo yari amaze kubura ubwenge, Nduwayo Valeur yajyanywe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeli igitaraganya

Nduwayo Valeur yamaze gusubukura imyitozo nyuma yo

Inkuru bijyanye:

AMAFOTO: Nduwayo Valeur yahagaritse imitima y’Abanya-Musanze n’Aba-Rayon aburira umwuka mu kibuga

AMAFOTO 400 yihariye y’umukino Musanze FC yatsinzemo Rayon Sports

Ndizeye Samuel yasabye imbabazi ku ikosa ryamuhesheje ikarita itukura Musanze FC itsinda Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo