AMAFOTO 400 yihariye y’umukino Musanze FC yatsinzemo Rayon Sports

Ibitego byo mu minota ya nyuma byafashije Musanze FC gutsinda Rayon Sports 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, tariki ya 27 Ugushyingo 2022.

Musanze FC yakiriye uyu mukino idafite Umutoza mukuru w’Umunya-Kenya, Frank Ouna wagiye kwivuza iwabo, ndetse n’umwungiriza we, Nshimiyimana Maurice uri mu masomo muri Uganda.

Abarimo Nyandwi Idrissa usanzwe yongerera ingufu abakinnyi, Imurora Japhet ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC na Rwamuhizi Innocent ‘Mourinho’ usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri [wari washyizwe ku rutonde rw’ikipe nk’Ushinzwe ibikoresho byayo], ni bo batoje uyu mukino.

Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo ndetse ikaba yari imaze iminsi ititwara neza aho itatsinze mu mikino itanu iheruka, ntiyari ifite kandi n’abandi bakinnyi barimo Nshimiyimana Imran, Habineza Isaq na Lulihoshi Heritier bahagaritswe kubera imyitwarire mibi.

Rayon Sports yashakaga gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona, yakinnye idafite abarimo Ndekwe Felix wari ufite ikarita itukura yakuye ku mukino wa AS Kigali n’abandi basanzwe mu mvune.

Ni yo yinjiye neza mu mukino, ariko ntibyatanga umusaruro kuko uburyo bwabonywe na Léandre Onana mu minota ya mbere ntacyo bwatanze, umupira awutera hejuru y’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gucungana ashaka uko yabona igitego ariko akagorwa no gutera mu izamu.

Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, Rayon Sports yahawe ikarita itukura ku ikosa Ndizeye Samuel yakoreye kuri Nduwayo Valeur wahise ajyanwa kwa muganga.

Rayon Sports yakinaga imipira miremire, yagerageje uburyo bw’ishoti rikomeye ryatewe na Iraguha Hadji, umunyezamu Ntaribi Steven wari wagiriwe icyizere cyo kugaruka mu izamu, ashyira umupira muri koruneri.

Iminota ya nyuma ni yo yabaye ikinyuranyo kuri Stade Ubworoherane. Bijya gutangira, ku munota wa 84, Niyonshuti Gad yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Peter Agblevor wari wakurikiye awuboneza mu rushundura n’umutwe.

Nyuma y’iminota ibiri, Niyijyinama Patrick yazamukanye umupira yakinanye na Namanda Luke Wafula kugeza bageze mu izamu, uyu Munya-Kenya anyura hagati ya Ngendahimana Eric na Mitima Isaac, aroba umunyezamu Ramadhan Kabwili, igitego cya kabiri cyinjira ubwo.

Gutsinda uyu mukino byatumye Musanze FC igira amanota 17 ku mwanya wa karindwi, irushwa atanu na Rayon Sports ya mbere.

Musanze FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports mu mukino wabereye i Nyakinama mu 2017.

Mu yindi mikino yabaye ku Cyumweru, Mukura Victory Sports yanganyije na APR FC ubusa ku busa, Gasogi United itsinda Kiyovu Sports ibitego 3-1 naho Rwamagana City FC itsinda Espoir FC igitego 1-0.

Amabendera ya Musanze FC yari yashyize henshi mu Mujyi wa Musanze

Umufana wa Musanze FC uzwi nka Cangirangi azenguruka mu Mujyi wa Musanze FC kuri moto

Abafana ba Rayon Sports bari babukereye i Musanze

Gilbert, Imurora, Rwamuhizi [Visi Perezida] na Nyandwi Idrissa bafatanyije mu gufasha Musanze FC gutsinda Rayon Sports

Haringingo Francis utoza Rayon Sports

Abakapiteni b’amakipe yombi: Niyonshuti Gad na Ndizeye Samuel bifotozanya n’abasifuzi bayobowe na Twagirumukiza Abdulkarim

Umunyezamu Ntaribi yafashije Musanze FC muri uyu mukino

Nduwayo Valeur yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukinirwa nabi na Ndizeye Samuel wahawe ikarita itukura

Imurora Japhet na Nyandwi Idrissa bajya inama y’uburyo bahindura umukino ubwo igitego cyari kitaraboneka

Abakozi ba Gogo Fashion Boutique yo mu Mujyi wa Musanze bari baje gushyigikira Musanze FC

Gogo [uri hagati] ni we nyiri Gogo Fashion Boutique

Abarimo Meya w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier; Chairman wa APR FC akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga; Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru na Tuyishimire Placide uyobora Musanze FC bari mu banyacyubahiro barebye umukino

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, aganira na Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru

Peter Agblevor na bagenzi be bishimira igitego cya mbere cya Musanze FC

Umunyezamu Muhawenayo Gad ahetse ku mugongo Namanda Wafula wari umaze gutsinda igitego cya kabiri

Byari ibyishimo bihebuje ku bakozi ba Gogo Fashion Boutique bari bashyigikiye Musanze FC

Umunyamabanga wa Musanze FC, Chantal, nyuma yo kwizera intsinzi

Rwamuhizi Innocent usanzwe ari Perezida wa Musanze FC, yari yicaye ku ntebe y’abatoza. Aha ni mu minota ya nyuma atanga amabwiriza ku bakinnyi

Byari ibyishimo kuri Musanze FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports mu 2017

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bashimira abafana bari baje kubashyigikira i Musanze

Abanya-Musanze baryohewe n’intsinzi birabarenga

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo