Ndizeye Samuel yasabye imbabazi ku ikosa ryamuhesheje ikarita itukura Musanze FC itsinda Rayon Sports

Myugariro wa Rayon Sports wari na Kapiteni wayo ku mukino yatsinzwemo na Musanze FC ibitego 2-0 ku Cyumweru, Ndizeye Samuel, yasabye imbabazi kubera ikosa yakoreye kuri Nduwayo Valeur bigatuma ahabwa ikarita itukura yatumye ava mu kibuga ku munota wa 45.

Ndizeye ntiyasoje igice cya mbere nyuma y’uko yakiniye nabi mugenzi we wa Musanze FC, Nduwayo Valeur bahuriye ku mupira, agahabwa ikarita itukura.

Iri kosa ryatumye Nduwayo abura umwuka, ahabwa ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kwihutanwa ku Bitaro bikuru bya Ruhengeli ariko akaba yaraye asezerewe.

Ubwo aba bombi bavaga mu kibuga, amakipe yombi yanganya ubusa ku busa, ariko umukino warangiye Musanze FC itsinze ibitego 2-0 byinjijwe na Peter Agblevor na Namanda Luke Wafula ku munota wa 84 n’uwa 86.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Ugushyingo 2022, Ndizeye Samuel yagiye kuri Instagram asaba imbabazi ku ikosa yakoze, avuga ko ibyamubayeho byari impanuka.

Yagize ati “Muraho mwese? Mfashe uyu mwanya nciye bugufi ku gikorwa cyagaragaye ejo. Nsabye imbabazi ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange n’Ikipe ya Musanze FC, n’abakunzi ba Musanze FC. Mu by’ukuri, biriya byari impanuka. Nanjye ntabwo nifuzaga buriya buryo ko ikosa rikomeye nka ririya ryangaragaraho. Yego ni umupira w’amaguru ariko nagaragaje isura mbi, ni yo mpamvu nsabye imbabazi muri rusange abakunzi b’umupira ndetse n’abandi baba barabonye iriya ‘action’.”

Kapiteni wa Rayon Sports muri iyi minsi [mu gihe Rwatubyaye Abdul ataragaruka mu kibuga] yasabye kandi imbabazi zihariye Nduwayo Valeur yakiniye nabi.

Yagize ati “Kuri wowe Nduwayo Valeur. Ndifuza kugusaba imbabazi ku ikosa naraye nkukoreye ejo nimugoroba. Mu by’ukuri sinzi uburyo byaje ariko yari impanuka. Ku bw’ibyo, nifatanyije nawe nkwifuriza gukira hamwe n’Imana. Mbikuye ku mutima ni ukuri. Ndakwinginze, ntibyari bikwiye.”

Amakuru RwandaMagazine yamenye ni uko Ndizeye yahamagaye Nduwayo kuri telefoni, amusaba imbabazi.

Uretse gusaba imbabazi uyu mukinnyi wa Musanze FC, Ndizeye yasabye kandi imbabazi abafana ba Rayon Sports ko yatabye mu nama bagenzi Be bigatuma ikipe bakunda itsindwa.

Ati “Mbasabye imbabazi kubatenguha. Ntabwo bizongera, intego ni ya yindi. Dufatanyije hamwe ntakizatunanira.”

Ndizeye ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri Rayon Sports aho ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo, yatowe nk’Umukinnyi mwiza w’ukwezi ahigitse bagenzi be.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo