Umukino wa Rayon Sports WFC na Bridge WFC wimuwe

Umukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore ugomba guhuza Bridge WFC na Rayon Sports WFC wamaze kwimurirwa umunsi ukurwa tariki 17 Ukuboza 2022 wimurirwa ku cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022.

Ni umukino wimuwe ku busabe bw’ikipe ya Rayon Sports WFC aho bavugaga ko itariki wari kuberaho ari nayo ikipe y’abagabo izakiriraho APR FC.

Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC yabwiye Rwandamagazine.com ko impamvu batanze muri FERWAFA ari uko iyo mikino yombi yari kubera umunsi umwe kandi yombi baba bagomba kuyitegura bityo bikaba bitari kuborohera kubona uko babihuza.

Yashimiye FERWAFA yumvise ubusabe bwabo ndetse ngo asanga bizabafasha kubona abafana babaherekeza i Kirehe (mu Gisaka) aho uwo mukino uzabera ku isaha ya saa munani.

Ati " Ikipe y’abagore ya Rayon Sports imaze kugira abafana benshi n’ubwo imaze igihe gito itangiye gukina amarushanwa. Kuba umukino wimuwe, bizatuma abafana bashobora kuduherekeza kuko umukino w’abagabo uzaba waraye ubaye. Ni ibintu bizadufasha cyane."

Rayon Sports WFC yashinzwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23. Yatangiye gukina Icyiciro cya Kabiri mu mpera z’icyumweru gishize, aho yanyagiye Gatsibo WFC ibitego 16-0 mu mukino wa mbere bari bakinnye muri iyi shampiyona.

Mu itsinda ryayo, Rayon Sports iri kumwe na Gatsibo WFC, Bridge WFC, Nyagatare WFC, Nasho SA, Ndabuc WFC n’Indahangarwa WFC.

Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC

Ku wa kabiri tariki 13 Ukuboza 2022 ubwo Rayon Sports WFC yamurikwaga ku mugaragaro, yatsinze 3-0 Youvia WFC yo mu cyiciro cya mbere

Inkuru bijyanye:

AMAFOTO 200:Rayon Sports WFC yatsinze Youvia hatahwa ikibuga cyo mu Nzove

Rayon Sports yatashye ikibuga cyo mu Nzove inamurika ikipe y’abagore(AMAFOTO 300)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo