Ikipe ya Rayon Sports y’abagore ibarizwa mu cyiciro cya kabiri yatsinze 3-0 iya Youvia yo isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere mu mukino wa gishuti ubwo hatahwaga ku mugaragaro ikibuga cyo mu Nzove.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukuboza 2022 mu Nzove.
Kuri iki gicamunsi nibwo SKOL Brewery Ltd yashyikirije Rayon Sports ikibuga cya Nzove [Skol Stadium] cyavuguruwe kigashyirwamo ubwatsi bw’ubukorano hatanzwe asaga miliyoni 500 Frw. Umuhango wo gutaha iki kibuga wakurikiwe n’umukino wa gicuti Rayon Sports y’Abagore yatsinzemo Youvia WFC ibitego 3-0.
Rayon Sports yatsindiwe na Manizabayo Florence ndetse na
Uwiringiyima Rosine watsinzemo ibitego 2.
Rayon Sports y’Abagore yatangiye gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23 ubwo yatsindaga Gatsibo FC ibitego 16-0 ku munsi wa mbere.
Mbere y’umukino, Imanizabayo Frorence yashyikirijwe umupira n’umusifuzi Hamida wari wanasifuye umukino Rayon Sports y’abagore yatsinzemo Gatsibo FC 16-0, Frorence agatsinda ibitego 5 wenyine
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
11 Youvia FC yabanje mu kibuga
Abasimbura ba Rayon Sports WFC
Staff ya Rayon Sports...ubunza i bumoso ni Nonde, umutoza mukuru w’iyi kipe
Imanizabayo yagoye cyane Youvia FC ndetse ayitsinda igitego muri uyu mukino anahusha ibindi byari byabazwe
Uwanyirigira Sifa Rayon Sports WFC yakuye muri AS Kigali WFC
Hamida niwe wayoboye uyu mukino
Imanizabayo yishimira igitego cya 3 batsinze Youvia
Uwiringiyimana Rosine watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino (icya mbere n’icya 3)
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE