Ikipe ya Rayon Sports yatashye ikibuga gifite ubwatsi bugezweho bw’ubukorano yubakiwe n’umuterankunga wayo, SKOL Brewery Ltd cyatwaye agera kuri Miliyoni 800 FRW.
Ni ikibuga cyatashywe kuri uyu wa kabiri tariki tariki ya 13 Ukuboza 2022 mu Nzove.
Imirimo yo kubaka iki kibuga yatangiye mu ntangiriro za Ukwakira 2022.
Ku ruhande kandi hubatswe aho abafana bazajya bicara baje kureba imikino y’ikipe y’abagore izajya ihakirira yaba iya shampiyona cyangwa iya gishuti ndetse n’imyitozo y’ikipe y’abagabo.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuzeko Skol Stadium yuzuye itwaye asaga Miliyoni 500Frw, aho kuri ubu cyahinduwe gishya nyuma yo gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano, hakurwamo ubwatsi busanzwe bwari bukigize, ariko byagaragaye ko bwamaze gusaza ubu kikaba kiri ku rwego rw’ibishobora gukinirwaho imikino itandukanye kandi bitagoye abagikoresha.
SKOL yacyubatse nyuma yo gusanga umufatanyabikorwa wayo, Rayon Sports agira ikibazo cyo gukora imyitozo mu bihe by’imvura, no kuba ikibuga cyangirika cyane buri uko gikoreshejwe kenshi.
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert, yahaye umukoro Perezida wa Rayon Sports ubwo yamubwiraga ko impande zose z’ikibuga bagomba kuzuzuzaho ibikombe bazegukana.
Ati "Perezida hariya hari ibikombe kugeza mu 2019, urabona ko hari umwanya munini wo gushushanyaho ibikombe, ubwo rero ni umwanya wo gushaka ibindi bikombe."
Yavuze kandi ko imirimo itazagarukira ku gushyiramo ubwatsi gusa kuko hateganywa no gushyirwaho amatara.
Ati “Tuzashyiraho kandi n’amatara ku buryo ikipe ishobora kwitoza inshuro eshatu ku munsi cyangwa igakinira ku matara.”
Nyuma y’uyu muhango , hanabaye undi wo kumurika Ikipe y’Abagore ya Rayon Sports yashinzwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23. Yatangiye gukina Icyiciro cya Kabiri mu mpera z’icyumweru gishize, aho yanyagiye Gatsibo WFC ibitego 16-0.
Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yanakinnye umukino wa gishuti na Youvia isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere. Rayon Sports y’abakobwa yatsinze uyu mukino ku ntsinzi y’ibitego 3-0.
Nizeyimana Mugabo Olivier, Perezida wa Ferwafa (wambaye ikoti ritukura) yari mu bari batumiwe muri uyu muhango...abandi ni abaperezida b’abamakipe anyuranye yo mu cyiciro cya mbere mu bagore harimo Rurangirwa Louis (ubanza i bumoso), umuyobozi wa Rugende WFC
Rigoga Ruth ni we wayoboye ibi birori
Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports wabonaga yitegerezanya amatsiko imirimo yakozwe kuri iki kibuga...
Arahindukira abaza Khalim uri mu bagize uruhare runini mu iyubakwa ryacyo ndetse akaba ari na we ushinzwe Rayon Sports muri Skol...Ati " Ubu mwararyamaga ?"
Khalim na we ati " Byari bigoye ariko twakoze ibishoboka ngo ikipe igaruke kwitoreza ku kibuga cyayo ku gihe twari twihaye"
Uwanyirigira Sifa wavuye muri AS Kigali
Neema, mushiki wa Mbirizi Eric ukinira Rayon Sports y’abagabo
Uwimana Francine , umunyezamu wa mbere
Uwase Andersene, Kapiteni wa Rayon Sports y’abagore yinjiye agira ati " Rayon ku mutima"
Kana Ben Axella ushinzwe ’Marketing’ muri Rayon Sports yahacanye umucyo
Nonde Mohamed, umutoza mukuru wa Rayon Sports y’abagore
Uwimana Illumine, umwe mu baganga b’iyi kipe
Eulade wahoze ari mu baganga b’ikipe y’abagabo yajyanywe muy’abagore kongera imbaraga mu buvuzi bwayo
Uwimana Jeanine usanzwe anaba hafi cyane Rayon Sports y’abagabo, niwe munyamabanga w’ikipe y’abagore,...kubera uko abafana bazi uko yita ku ikipe yabo, ubwo yatambukaga, bamwishiye cyane , baranabimugaragariza
Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidele niwe wambitse igitarambaro Uwase, kapiteni w’ikipe y’abagore ku mugaragaro
Basaza babo baje kubashyigikira, bafira hamwe ifoto y’urwibutso
Mbirizi na mushiki we
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert yavuze kandi ko imirimo itazagarukira ku gushyiramo ubwatsi gusa kuko hateganywa no gushyirwaho amatara
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yashimiye SKOL kuri iki kibuga, avuga ko cyavuguruwe biturutse ku mikoranire myiza iri hagati y’impande zombi
Abafana ba Rayon Sports babyiniraga ku rukoma
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa FERWAFA yashimiye Uruganda rwa SKOL ku buryo bushyigikira siporo mu Rwanda by’umwihariko umupira w’amaguru ibinyujije muri Rayon Sports
Basoje baririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports
Banamurikiwe imyambaro ikipe ya Rayon Sports izakoresha uyu mwaka
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>