Musanze FC mu myitozo ikomeye yitegura Gasogi United (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC ikomeje kwitegura umukino wa Gasogi United w’umunsi wa 13 wa Shampiyona.

Ni imyitozo yo kuri uyu wa kane tariki 8 Ukuboza 2022 iyoborwa na Nshimiyimana Maurice bita Maso, umutoza wungirije uvuye muri Uganda mu masomo ya ’licence B’.

Ni imyitozo yanakozwe na Muhire Anicet bita Gasongo, myugariro wa Musanze FC wavunikiye ku mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona bari bakiriyemo Mukura VS..

Musanze FC izakina uyu mukino ifite ’morale’ yo gutsinda imikino 2 iheruka : Yatsinze 2-0 Rayon Sports, inatsinda 3-1 Rwamagana FC.

Umunsi wa 12 wa shampiyona waize ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 20.

Gasogi United izakirwa muri uyu mukino iri ku mwanya wa 7 n’amanota 19.

Umukino uzahuza aya makipe uteganyijwe ku cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022 kuri Stade Ubworoherane , guhera saa cyenda z’amanywa.

Nshimiyimana Maurice bita Maso, umutoza wungirije wa Musanze FC niwe wayoboye iyi myitozo...Yari amaze igihe yaragiye gukora ’Licence B’ muri Uganda

Muhire Anicet ’ Gasongo’ (i buryo) yamaze kugaruka mu myitozo

Niyonshuti Gad, kapiteni wa Musanze FC mu myitozo yo kuri uyu wa kane

Nyandwi Saddam mu kazi

Peter uri mu bayoboye ubusatirizi bwa Musanze FC. Afite ibitego 5 mu mikino 10

Myugariro Uwiringiyimana Christophe

Ntijyinama Patrick ukina mu kibuga hagati

Rutahizamu Eric Kanza

Nduwayo Valeur ni umwe mu biteguye neza

Mu gihe ukomeje kuryoherwa n’amafoto yaranze iyi myitozo, reka tunakurangire iduka riherereye mu Mujyi wa Musanze uzajya ugana bakakurimbisha mu myambaro n’inkweto biteye amabengeza ku giciro gito. Aho ni muri Gogo Fashion Boutique, iduka ricuruza imyenda itandukanye Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821.

KANDA HANO WIHERE IJISHO IBYO MURI GOGO FASHION BOUTIQUE BAGUFITIYE

I bumoso hari Harerimana Gilbert utoza abanyezamu ba Musanze FC,..i buryo ni Mugunga Dan, umuganga wungirije w’iyi kipe

Nturare udasomye kuri Musanze Wine, ikinyobwe cy’umwimerere cyengwa na CETRAF Ltd

Imurora Japhet wari umaze iminsi atoza Musanze FC kuko abatoza bakuru batari bahari, yahaga Maso ishusho ikipe ifite ubu

Namanda Wafula mu myitozo yo kuri uyu wa kane

Myugariro Obed ahanganye na Nyakagezi uzaba ahura na Gasogi United yigeze gukinira

Nshimiyimana Clement ukina mu kibuga hagati

Kwizera Jean Luc bahimba Jimmy, rutahizamu wa Musanze FC

Muhizi Innocent, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC yasuye iyi kipe mu myitozo abasaba gukomereza ku ntsinzi 2 ziheruka, bakanegukana amanota 3 ya Gasogi United

I bumoso hari Emmy Fire ureberera inyungu za Peter Aglebavor , rutahizamu wa Musanze FC. Ni umwe mu barebye imyitozo yo kuri uyu wa kane. I buryo hari Cangirangi, umufana ukomeye wa Musanze FC

Emmy Fire afata ifoto n’umukinnyi we

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo