Kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, ikipe ya Musanze FC yatsinze Rwamagana City FC ibitego 3-1 bituma irara ku mwanya wa 5 ku rutonde rw’agateganyo.
Wari umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona aho ikipe ya Musanze FC yari yakiriye Rwamagana City FC, kuri Stade Ubworoherane yari iherutse kugarikiraho ikipe ya Rayon Sport iyihatsindira ibitego 2-0.
Musanze FC itari ifite abatoza bayo bakuru; Frank Ouna ukirwaye ndetse na Nshimiyimana Maurice utagaragaye muri uyu mukino kubera ikibazo cy’amasomo, yatozwaga na Nyandwi Idrissa afatanyije na Imurora Japhet.
Umukino watangiye ikipe ya Musanze FC yari mu rugo ikinana ishyaka ndetse byayiviriyemo no kubona igitego cya mbere mu mukino ku munota wa 12 w’umukino gitsinzwe na Namanda Wafula kuri pase nziza yari ahawe na Peter Agblevor cyabaye igitego cya 5 uyu Munya-Kenya atsinze muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Ku munota wa 20 , Musanze FC yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Ben Ocen kuri pase nziza yari iturutse k’uruhande rw’iburyo.
Rwamagana yaje kubona igitego cyayo muri uyu mukino ku munota wa 36 cyinjijwe na Muhindo Benson, gusa ntibyatinze kuko ku munota wa 41 w’umukino Kanza Eric yaje kubonera Musanze FC igitego cya gatatu ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira ari ibitego 3 bya Musanze FC kuri 1 cya Rwamagana City.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yagerageje gukora impinduka mu kibuga ariko umukino urangira bikiri ibitego 3 bya Musanze FC kuri 1 cya Rwamagana City FC.
Umunsi wa 12 wa shampiyona usize ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 20.
Dushimumugenzi Jean yabanje gusuhuza abakinnyi bahoze bakinana muri Musanze FC
Rukundo, Kit Manager wa Musanze FC
Twagirimana Pacifique na we wahoze ari umunyezamu wa Musanze FC yabanje gusuhuza bagenzi be
Uhereye i bumoso hari Japhet Imurora, Nyandwi Idrissa na Gilbert Harerimana basigariyeho abatoza bakuru bombi
Uhereye i bumoso hari Ruremesha Emmanuel, umutoza mukuru wa Rwamagana FC , akurikiwe na Lomami Marcel, umwungirije...i buryo ni umutoza w’abanyezamu
Ruzindana Nsoro niwe wayoboye uyu mukino
11 Rwamagana FC yabanje mu kibuga
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
Peter Agblevor yishyushya
Imurora aganira na Evra Gad, kapiteni wa Musanze FC
Mbere y’uko umukino utangira, habanje kwibukwa Muramira Gregoire wabaye Umuyobozi wa Isonga Football Academy na Isonga FC witabye Imana azize uburwayi bw’umwijima
Nyandwi Idrissa mu kazi
Nduwayo Valeur ukinira Musanze FC mu kibuga hagati yugarira
Namanda Wafula umaze gutsindira Musanze FC ibitego 5 muri iyi season
Harerimana Obed watanze umupira wavuyemo igitego
Namanda Wafula niwe wafunguye amazamu ku mupira yahawe neza na Peter Agblevor
Lomami Marcel mu kazi
Ruhumuriza Justin niwe wari umusifuzi wo ku ruhande wa mbere ndetse yitwaye neza cyane
Ben Ocen niwe watsinze igitego cya kabiri cya Musanze FC
Mu gihe ukomeje kuryoherwa n’amafoto yaranze uyu mukino, reka tunakurangire iduka riherereye mu Mujyi wa Musanze uzajya ugana bakakurimbisha mu myambaro n’inkweto biteye amabengeza ku giciro gito. Aho ni muri Gogo Fashion Boutique, iduka ricuruza imyenda itandukanye Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821.
KANDA HANO WIHERE IJISHO IBYO MURI GOGO FASHION BOUTIQUE BAGUFITIYE
Murangamirwa Serge yahuraga na Musanze FC yahozemo
Habineza Samuel niwe wari mu izamu rya Rwamagana
Nsengiyumva Isaac yavunitse mu gice cya mbere
Bishimira igitego cya gatatu cya Eric Kanza
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lieutenant General Mubarakh Muganga yarebye uyu mukino
Hagati hari Mayor w’Akarere ka Rwamagana, Rajab Mbonyumuvunyi
Hagati hari Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC
Barakagwira Chantal, umunyamabanga wa Musanze FC
Majyambere Allype wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda
Muhire Anicet ’Gasongo’ umaze iminsi yaravunitse yari yaje gushyigikira bagenzi be
Umutoza w’abanyezamu ba Rwamagana FC yahawe ikarita itukura nyuma yo kubwira umusifuzi wa 4 amagambo atari meza
Rurihoshi Hertier niwe wasimbuye Isaac Nsengiyumva mu bwugarizi
Uwimbabazi Jean Paul yari mu bashakira Rwamagana ibitego
Uwumukiza Obed, myugariro wa Rwamagana
Ntaribi Steven, umunyezamu wa mbere wa Musanze FC
Karanzi Joseph wa Rwamagana mu kazi
Mbanza Joshua winjiye mu kibuga asimbuye
Ibyapa bya CETRAF Ltd yenga Musanze Wine , umuterankunga wa Musanze FC
Abafana ba Rwamagana bari bayiherekeje
Ikipe itsinda yizihira bose kugeza no kubasheshe akanguhe
Ntijyinama Patrick bita Mbogamizi ukinira Musanze FC mu kibuga hagati
Jotham (wambaye lunettes), ni umwe mu batajya babura ku mikino ya Musanze FC yaba iyabereye ku Bworoherane cyangwa ikipe yasohotse
Abashinzwe ’Protocole’ ya Musanze FC baba bacyereye guha ikaze abakunzi b’umupira
Rukaku winjiye mu kibuga asimbuye
Mazimpaka Andre yari mu basimbura kuri uyu mukino
Nshimiyimana Clement winjiye asimbuye
Dufitumufasha Pierre na we yinjiye asimbuye
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>