Ikipe ya Domino FC yatsinze iya Green Team 2-1, igera ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’abakanyujijeho ryiswe “Rwanda Re-birth” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Hari mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022 kuri Stade Mumena.
Green Team niyo yabanje igitego ariko kiza kwishyurwa na Nzeyimana Alexis winjiye asimbuye. Ndayiragije Bosco niwe watsinze igitego cy’intsinzi nkuko yari yabatsindiye igitego muri 1/4 bakuramo Gikundiro Forever. Bosco yahise ayobora ba rutahizamu muri iri rushanwa , yuzuza ibitego 17.
Ku mukino wa nyuma, Domino izahura na ASV yakuyemo Akadege FC iyitsinze kuri Penaliti 4-3.
Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), iya kabiri ihambwe ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), iya gatatu izahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi ijana (100.000FRW).
11 Green Team yabanje mu kibuga
11 Domino yabanje mu kibuga
Basile wakinnye mu makipe yo mu cyiciro cya mbere arimo na Mukura VS yari muri ba myugariro ba Green Team
Umutoza wa Domino FC
Harimo guhangana gukomeye...ushaka kwambura umupira ni kapiteni wa Domino. Birori
Ngabo Albert na we akina muri Green Team
Uwacu agerageza kwambura umupira rutahizamu wa Domino bahimba Rooney
Bayingana, myugariro wa Domino yakinnye igice cya mbere arinze uruhande rwacagaho Ngabo Albert
Bosco Ndayiragije yagoye cyane ikipe ya Green Team kugeza abtsinze igitego agahusha n’ibindi
Umutoza wa Green Team
Nzeyimana Alexis winjiye asimbuye akishyurira Domino FC
Bosco na Alexis bishimira igitego cya kabiri...bombi nibo babitsinze
Domino yishimiye cyane kwerekeza ku mukino wa nyuma
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>