Bosco yafashije Domino FC gukuramo Gikundiro Forever (AMAFOTO)

Rutahizamu Ndayiragije Bosco yatsindiye Domino FC 1-0 , bakuramo Gikundiro FC mu mukino wa 1/4 w’igikombe cy’abakanyujijeho.

Hari mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022 kuri Stade Mumena.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri, Gikundiro Forever yabonye Penaliti ariko iza guhushwa na Djamal Mwiseneza winjiye asimbuye.

Habura iminota 5 ngo umukino urangire, nibwo Ndayiragije Bosco yatsinze igitego cyiza ku ishoti rikomeye yateye mu izamu rikora ku giti cy’izamu kirinjira, bituma Gikundiro Forever isezerera.

Muri 1/2, Domino yasanzemo Green Team, ASV FC n’Akadege FC.

Iri rushanwa ryiswe “Rwanda Re-birth” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma wazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), iya kabiri ihambwe ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), iya gatatu izahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi ijana (100.000FRW).

11 Domino FC yabanje mu kibuga

11 Gikundiro Forever FC yabanje mu kibuga

Abatoza ba Gikundiro Forever

Maximme , umufana ukomeye wa REG BBC na REG VC niwe wari umutoza wa Gikundiro Forever

Umutoza wa Domino FC mu kazi

Bosco watsindiye Domino FC ndetse aranigaragaza cyane muri uyu mukino

Djamal Mwiseneza yahushije Penaliti muri uyu mukino

Fair Play ! Epimaque wo muri Gikundiro Forever aha Felicitations Bosco

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo