MU MAFOTO 300: ASV yatsinze Akadege igera ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’abakanyujijeho

Ikipe ya ASV (Association Sportive des Volontaires de Kigali) yatsinze Akadege Penaliti 4-3 igera ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’abakanyujijeho ryiswe “Rwanda Re-birth” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge..

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022 kuri Stade Mumena. ASV niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndayisaba Lewis Mary ari na we kapiteni. ASV kandi yongeye gutsinda ikindi gitego cya kabiri kuri coup franc yinjijwe neza na Muhire Jean Pierre bahimba Rooney.

Abakinnyi b’Akadege FC y’i Kanombe ntibacitse intege bishyura igitego cya mbere kuri penaliti yinjijwe na Niyibizi Deogratias uzwi nka Essien. Igice cya kabiri kigitangira, Akadege yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Harora Jean Bosco.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2, hitabazwa penaliti. ASV yinjije 4, Akadege FC yinjiza 3.

Penaliti z’Akadege zinjijwe na Murasandonyi Jacques uzwi nka Picu (nyezamu), Jean Claude uzwi ku izina rya Mucengezi naho indi yinjizwa na Muvunnyi Haruna. Niyibizi Deogratias na Ndaka Freddy nibo bazihushije.

Penaliti za ASV zinjijwe na Kamuhanda Benoit, Yumba Kayite, Nsengumuremyi Felix bahimba Drogba na Niyonsenga Innocent Aluma (Nsenga). Muhire Jean Pierre niwe wayihushije.

Ku mukino wa nyuma, ASV izahura na Domino FC yakuyemo Green Team iyitsinze 2-1.

Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), iya kabiri ihambwe ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), iya gatatu izahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi ijana (100.000FRW).

11 Akadege babanje mu kibuga

11 ASV yabanje mu kibuga

Perezida w’Akadege, Eng.Muhire Jean Claude yabanje kuza kureba ko abasore be bameze neza mbere yo gutangira umukino

Abatoza bungirije n’abasimbura b’Akadege

Perezida wa ASV , Didier Cyiza

Kapiteni wa ASV , Lewis yagoye cyane Akadege ndetse anatsinda igitego cya mbere mu minota ya mbere

Kamuhanda, myugariro wa ASV ni umwe mu bafite ubunararibonye

Harimo guhangana no gukubitana hasi nka gutya....Mugaragu wa RBA bateruye no hasi ngo piiii

Mu minota ya mbere, ab’Akadege ntibishimiye imisifurire bose bahagurikira rimwe

Uko coup franc ya ASV yinjiye mu izamu, icya kabiri kikaba kiranyoye

Ni igitego bishimiye cyane

Akadege kishyuye igitego cya mbere kuri Penaliti

Impande zombi zinubiraga imisifurire

Abafana banyuranye bitabiriye uyu mukino

Akadege bishimira kwishyura igitego cya kabiri

Mu gutera Penaliti, Akadege kahushije 2 zibanza, ASV yo irazinjiza

Niyonsenga Innocent Aluma (Nsenga) niwe winjije Penaliti yahaye intsinzi ASV

Ibyishimo byari bisesuye ku bakinnyi n’abanyamuryango ba ASV

Bashimiye Nsenga watsinze Penaliti y’intsinzi

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo