Bakame wari warahagaritswe yagarutse mu myitozo yishimirwa na bagenzi be - AMAFOTO

* Hari hashize iminsi 2 gusa Bakame ahagaritswe muri Rayon Sports igihe kitazwi ariko yatangiye imyitozo...Yari yahagaritswe tariki 9 Kamena 2018

* Bakame yagarutse mu myitozo nyuma y’amasaha make yari ashize hahagaritswe uwari umutoza mukuru Yvan Minnaert n’abamwungirije 2.

*Nta muyobozi numwe wari ku kibuga wari gusobanurira abanyamakuru iby’igaruka rya Bakame muri Rayon Sports

* Abakinnyi bagenzi be bagaragaje ibyishimo batewe no kugaruka kwe, baramuterura, bamuzengurukana ikibuga

* Imyitozo yakoreshejwe na Nkunzingoma Ramazan usanzwe utoza abanyezamu

* Abakinnyi urabona bafite ’Morale’ bitegura APR FC

* Shasir Nahimana ntiyagaragaye mu myitozo...Undi utakoze ni Yassin Mugume ariko yari ari ku kibuga

* Rutanga yabwiye abanyamakuru ko nubwo bazakina uriya mukino batarabona umutoza ngo nta mpungenge bafite kuko ngo ari umukino w’abakinnyi ku giti cyabo kuruta ko ari uw’abatoza

Ndayishimiye Eric Bakame, Kapiteni wa Rayon Sports waherukaga guhagarikwa muri iyi kipe igihe kitazwi yamaze kugaruka mu myitozo hamwe na bagenzi be bari kwitegura umukino w’umunsi wa 26 uzabahuza na APR FC.

Nubwo nta muyobozi wari ku myitozo ngo asobanurire abanyamakuru ibyo kugaruka kwa Bakame, hari amakuru agera kuri Rwandamagazine.com avuga ko nyuma y’uko Bakame ahagaritswe, abakinnyi bagenzi be banditse basaba ko yagarurwa mu ikipe ndetse na we ubwe ngo ku munsi w’ejo yandikiye ubuyobozi asaba imbabazi.

Kugambanira ikipe no guta akazi nta mpamvu niyo makosa yatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarika Ndayishimiye Eric Bakame mu nama yabaye tariki 9 Kamena 2018 biturutse ku majwi yasakaye tariki 8 Kamena 2018 yumvikanamo Bakame aganira n’umufana wa Rayon Sports..

Ubwo yagarukaga mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena 2018, Bakame yishimiwe na Bagenzi be ndetse baramuterura bamuzengurukana ikibuga cyose.

Nkuko byagenze kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018 ubwo hahagarikwaga Minnaert, Jannot na Lomami, Nkunzingoma Ramazan niwe wongeye kuyiyobora. Abakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo ubona bafite ’Morale’ iri hejuru.

Nyuma y’imyitozo, Bakame yabwiye abanyamakuru ko ntacyo atangaza.

Nyuma y’imyitozo, Hategekimana Corneille ukuriye Tekiniki muri Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko abahagaritswe bashobora kugaruka cyangwa ngo ntibagaruke ariko ngo undi wese waza wese bakorana nta kibazo. Corneille yijeje kandi abafana ko ntacyo bizahungabanya ku mukino bazakina na APR FC kuko abakinnyi ngo bafite ’Morale’ nyinshi.

Yagize ati " Buriya iyo uri kumwe n’abantu ukabona baragiye biragorana ariko ubuyobozi bwatubwiye ko babahagaritse turizera ko ibibazo nibirangira tuzongera tugakorana na bo. Ntabwo babirukanye.Bashobora kugaruka cyangwa ntibagaruke, ariko n’undi wese batuzanira twakorana na we.

Ntacyo biri bihungabanye. Niba wabonye ukuntu abakinnyi bameze, bafite morale, nta mukinnyi dufite wavunitse, ntawe urwaye, bafite imbaraga, natwe icyo dukora ni ukubafasha. Tuzabereka umukino mwiza cyane."

Eric Rutanga, myugariro wa Rayon Sports ndetse akaba yarahoze muri APR FC umwaka ushize yabwiye abanyamakuru ko nubwo abatoza bahagaritswe ariko ngo nk’abakinnyi bariteguye neza.

Ati " Ubuzima urebye bwahindutse. Ejo nibwo batubwiye ko abatoza bahagaritswe. Kuri twe nta kibazo byaduteye kuko abayobozi nibo babigena buriya hari uko babibonye."

Yunzemo ati " Nk’abakinnyi tuyirimo neza. Nubwo wafata Claude (kit Manager) akadutoza nta kibazo. Uriya ni umukino w’abakinnyi ntabwo ari umukino w’abatoza. Abafana bazaze ari benshi badushyigikire. Uriya mukino ni uwacu abakinnyi kandi tuzayitsinda."

Ku bigendanye n’igaruka rya Bakame, Rutanga yavuze ko bari bamukeneye cyane mu ikipe kuko ngo yayikoreye byinshi akaba atari umuntu wayigambanira. Ngo bamufata nka mukuru wabo ndetse kugeza no kurwego ngo yababera umutoza kuko ngo abarusha ubunararibonye.

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018 nibwo abatoza ba Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert , Lomami Marcel na Jannot Witakenge bahagaritswe muri Rayon Sports igihe kitazwi kugira ngo habanze gusuzumwa aho ikibazo kiri muri Rayon Sports gituruka..

Amakuru avugwa ariko ataremezwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ni ay’uko Mashami Vincent na Gatera Alphonse wahoze atoza Sunrise baba bari mu nzira igana muri iyi kipe ngo bakorane batoze imikino isigaye ngo ’Season’ irangire.

Ibivugwa biba impamo ryaba ariryo herezo rya Minnaert ku kuba umutoza mukuru muri Rayon Sports yagarutsemo mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Ku wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018 nibwo APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona izahura na Rayon Sports ya 3 ku rutonde rw’agateganyo. APR FC ifite amanota 51 naho Rayon Sports ikagira amanota 45. Hagati yazo harimo AS Kigali nayo ifite amanota 51. Ni umukino uzabera kuri Stade Amahoro guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba. Umukino ubanza wari watsinzwe na APR FC 1-0.

Ibaruwa Bakame yari yandikiwe ahagarikwa muri Rayon Sports

Bakame yagarutse mu myitozo kuri uyu wa Kabiri

Bagenzi be bishimiye igaruka rye ndetse baranamuterura

Mbere yo gutangira imyitozo babanje kuganira na we

Ari gufatanya na bagenzi be kwitegura umukino w’ishiraniro bazahuramo na APR FC ku wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018

Nkunzingoma Ramazan usanzwe utoza abanyezamu niwe wakoresheje imyitozo

Ni imyitozo yari irimo imbaraga n’ubushake

Muhire Kevin mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri

Claude Muhawenimana na Mugemana umuganga mukuru wa Rayon Sports bakurikirana imyitozo

Irambona Eric yafatanyaga na bagenzi be nubwo we atazakina umukino wa APR FC kubera amakarita y’umuhondo afite atamwemerera kuwukina

Hategekimana Corneille, umuyobozi wa Tekiniki muri Rayon Sports na we yafatanyaga na Ramazan kuyobora imyitozo

Tresor, myugariro wa Unit Gasogi itarabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports...Yavuye mu Isonga FA yerekeza muri Gasogi. Akina mu mutima wa ba myugariro cyangwa kuri 3

Corneille yabwiye abanyamakuru ko abahagaritswe bashobora kugaruka cyangwa ntibagaruke...Ngo ni undi we se babazanira bakorana nta kibazo

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Tuyishime.fideri

    Ubutumwa.niko.twishimwe.cyane.nkabareyo

    - 12/06/2018 - 21:58
  • Bea

    Twishimiye cyane igaruka rya Bakame kandi ko yanabashije gukorana nabandi imyitozo

    - 14/06/2018 - 02:23
Tanga Igitekerezo