Bakame yahagaritswe muri Rayon Sports

Nyuma y’amajwi yasakaye ku munsi w’ejo hashize y’ikiganiro Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame yagiranaga n’undi muntu, kuri ubu uyu kapiteni yahagaritswe igihe kitazwi muri iyi kipe ashinjwa kuyigambanira.

Ni imwe mu myanzuro yavuye mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018. Ni inama y’igitaraganya yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com ni uko mu myanzuro yafashwe harimo ko Bakame ahagarikwa mu gihe kitazwi mu ikipe ndetse agahita ashyikirizwa ibaruwa imuhagarika.

Kugambanira ikipe no guta akazi nta mpamvu niyo makosa yatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarika Ndayishimiye Eric Bakame. Undi wahagaritswe ni Djemba usanzwe ari Kit Manager w’iyi kipe. Ntwari Ibrahim Djemba yahagaritswe ibyumweru 2 mu gihe na we ngo agikorwaho iperereza.

Djemba we icyo azira cyane ni ubugambanyi bikekwa ko yaba yarakoreye ikipe ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo n’Amagaju FC. Umwe mu bantu ba hafi wa w’ikipe ya Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko uwo munsi yari yabwiriye abakinnyi mu rwambariro ko bajya mu kibuga ariko bakaba bari butsindwe igitego 1.

Mbere y’umukino w’ikirarane wabaye kuri uyu wa Gatanu, wahuje Rayon Sports na Musanze FC bikanga 0-0, hasakaye amajwi ya Bakame aganira n’undi muntu kuri Telefone . Ni amajwi amara iminota igera ku minota 4.

Muri ayo majwi, Bakame yumvikana avuga ko atiriwe ajya ku mukino wa Musanze FC kuko ngo atari kujya ku mukino azi neza ko Rayon Sports iri butsindwemo nyuma y’uwo yari yatsinzwemo n’Amagaju 2-1 kuri Stade Amahoro.

Yavugaga ko Rayon Sports nitsindwa, umutoza azahita akubitwa n’abafana b’i Musanze bafana Rayon Sports kuko ngo ntamufana wari guturuka i Kigali. Uwo baganiraga yabwiraga Bakame ko yamenye ko umutoza w’Amagaju yari yafashijwe na Djemba (kit manager wa Rayon Sports ) ko ariwe wamufashije mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo Rayon Sports itsindwe. Ni ibintu na Bakame yahise amuhamiriza.

Muri icyo kiganiro, Bakame akomeza avuga ko azongera gushyira imbaraga mu ikipe ari uko umutoza Minnaert amaze kugenda ndetse ko natagenda ikipe izagera ku mwanya wa 8.

Hari aho agira ati " Ejo nibadusekura, bizahita bikemuka ndabizi. …Ugira ngo se ejo muzivana hariya ?...Hariya ntiwapfa kuhava...Bisaba kuba wateguye…"

Ku wa Gatatu tariki 6 Kamena 2018, Mu nama y’igitaraganya yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports, abakinnyi , abatoza ndetse n’abahagarariye abafana , haganiriwe ku bibazo bimaze iminsi biri mu ikipe, hasaswa inzobe, hemezwa ko byose bikemuka mu maguru mashya.

Ni inama yateranye nyuma y’uko hari ibaruwa yo kwirukanisha umutoza yari yasinyweho n’abakinnyi 20 ba Rayon Sports ariko bamwe bakemeza ko bayisinyishijwe batazi neza ibiyerekeye. Ni igikorwa cyakozwe na Martin Rutagambwa wahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports.

Ku bigendanye no gutsindwa n’Amagaju FC, muri iyo nama Muvunyi yagaye abakinnyi batsinzwe bakitwaza umutoza. Yababwiye ko nubwo umutoza yazagenda, hatazabura n’abakinnyi bagenda.

Ati " Niyo mwari kuba mudafite umutoza ntimwari gutsinda Amagaju kuburyo yajya kubatsinda mukitwaza umutoza? …Ntabwo mwansobanurira uburyo ikipe irimo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu cy’ Uburundi itsindwa n’Amagaju…Mbere mwitwazaga ngo ibibuga ni bibi, ni gute Amagaju aza akabatsindira kuri Stade Amahoro ?

Nubwo umutoza yagenda, mumenye ko namwe hatazabura abagenda , wenda nanjye sinzasigara ariko namwe mumenye ko bizaba bibareba."

Mu kiganiro yari yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino batsinzwemo n’Amagaju FC, Minnaert yatangaje ko abakinnyi be bakinaga badafite ubushake, ari byo byatumye batakaza amanota 3.

Icyo gihe Minnaert yagize ati " Ndababaye kuko birasa nk’aho turi kugenda dutakaza igikombe n’ubwo bitararangira, ariko birasa nkaho kiri ugenda kiduhunga." Minnaert aganira n’itangazamakuru.

Abakinnyi bakinaga nta bushake, birasa ko dukora cyane kugira ngo tugaruke mu bihe byiza."

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yajyaga gukina na Musanze FC, Minnaert yatangarije Rwandamagazine.com ko mu bakinnyi atajyanye harimo Bakame kuko yamubwiye ko yari arwaye ariko ngo (Minnaert) yari atarabona icyemezo cya muganga.
Undi atajyanye kubera impamvu z’uburwayi ariko wari uri ku Stade Ubworoherane ni Muhire Kevin.

Bakame na we ni umwe mu bakinnyi bari mu nama yo gusasa inzobe muri Rayon Sports...inyuma ye gato hari Djemba na we wahagaritswe

Muri Nyakanga 2013 nibwo Bakame yerekeje muri Rayon Sports asinyemo imyaka 2 yagiye yongerwa. Yari avuye muri APR FC aho atari akibona umwanya kuko Ndoli Jean Claude ariwe wari umunyezamu ubanzamo muri iyo kipe icyo gihe.

Bakame yagiye muri APR FC avuye mu ikipe ya Atraco FC yavuyemo muri 2009. Kuva mu mwaka w’2007 Bakame yagiye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse ni na kapiteni wungirije mu ikipe y’igihugu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(39)
  • Ndanyuzwe

    Nibamwirukane bashishoze neza nomubuyobozi bakoremo isuku

    - 9/06/2018 - 21:47
  • Hagenimana

    Ndababaye na minnaert nawe nibamuhagarike turebeko abasigaye baduha peace cup

    - 9/06/2018 - 21:49
  • Muhozi Lovisi Anthony

    Bakame Asabe imbabazi Hanyuma Umutoza basabe abafana duteranye amafranga bamuhe Atahe nti tumushaka, Bazane Masudi Djuma

    - 9/06/2018 - 22:24
  • Ndanyuzwe

    Hategeka wibabara ikibazo nabwo ari Minnaette kuko birukanishije na Karekezi ikibazo no Bakame utarabashije kuyobora abakinnyibe ahubwo akajya mukugambana nabandi bakinnyi bizagaragaraho bazahagarikwe tugire Rayon nziza ifata imyanzuro inoze nibyizako tubonye gitera muhaguruke tukirwanye

    - 9/06/2018 - 22:24
  • Ange

    Yoooo ntakundi rwose niba wagaragayeho uwomwanda wokugambana Igendere gusa nakubaraga mubantu badashobora kugambanira ikipe nabonaga witanga ariko sinarinziko byifashe gutyo ariko rwose sibyiza mujye munyurwa kdi mwishimire akazi mukora kuko na bibiriya ivugako tugomba gukora neza akazi dushinzwe iyotugakoze nabi tuba dukoze icyaha rwose wababaje abantu benshi kuko twaranyagiwe bamwe twangiza akazi kacu tuje kubashyigikira tubatera morale mwarangiza mugakora ibyomwishakiye mukibuga mwirengagiza ibyobyose none final Reba aho bikugejeje gusa pole ntakundi nge nagukundaga gusa uzabisabire imbabazi Wenda bazakongera bakakugirira imbabazi

    - 9/06/2018 - 22:27
  • ######

    Mbega bakame gusa benewabo baramutanze

    - 9/06/2018 - 22:29
  • Emile hokubwayo

    Ubwo Rayon sport nayo igomba ikoroke mucicaro cakabiri

    - 9/06/2018 - 22:52
  • Jean Baptiste

    Andika ubutumwa bakame yakoze amakosa yakoze akazi ashinzwe nabi gusa numutoza Hari uruhare abifitemo kuko abakinnyi names ntibakimwiyumvomwi ubworero ndumva kujyirango bijyende neza numutoza yahagarikwa kuko nubwo bakame yaharikwa ariko Hari buriya harabakinnyi bamurinyuma Bifuzako umutoza ajyenda

    - 9/06/2018 - 23:52
  • H doj

    Hashakishwe abagambanyi bose bakurwe mu ikipe, hashakwe abakinnyi bakunda ikipe.

    - 10/06/2018 - 05:13
  • Rugwizangoga

    Mbanje kubasuhuza mwese ngewe mbona birukanye umutoza bakagarura Commando Masudi Dore ko muri simba bamuzaniyeho umuzungu dusabye imbabazi ubuyobozi ko bwakemura icyo kibazo maze mukirebera gikundiro izira amakemwa.

    - 10/06/2018 - 06:03
  • H

    Abayobozi bakwiye kwicara bakareba imizi y’ibi byose bakaba ari byo bahangana nabyo mu rwego rwo kugira ngo barandure burundu ikibazo kiri muri equipe.

    - 10/06/2018 - 06:32
  • [email protected]

    Nihatari icyipe yabeshi ntiyaburamo.amagambo nubusambo

    - 10/06/2018 - 06:34
  • Manu

    Birababaje peee njye ndumva ikibazo atari umutoza ikibazo nabakinyi nabayobozi bamwe bishuka ngo bariguhima umutoza kd barikwiyicira CV , Bakamewe ahanwe yirukanwe no mwikipe y’igihugu kuko simpamyako ahariho hose yahabwa ruswa yayakira akagambanira ikipe.

    - 10/06/2018 - 06:37
  • Manu

    Birababaje peee njye ndumva ikibazo atari umutoza ikibazo nabakinyi nabayobozi bamwe bishuka ngo bariguhima umutoza kd barikwiyicira CV , Bakamewe ahanwe yirukanwe no mwikipe y’igihugu kuko simpamyako ahariho hose yahabwa ruswa yayakira akagambanira ikipe.

    - 10/06/2018 - 06:38
  • Manu

    Birababaje peee njye ndumva ikibazo atari umutoza ikibazo nabakinyi nabayobozi bamwe bishuka ngo bariguhima umutoza kd barikwiyicira CV , Bakamewe ahanwe yirukanwe no mwikipe y’igihugu kuko simpamyako ahariho hose yahabwa ruswa yayakira akagambanira ikipe.

    - 10/06/2018 - 06:39
  • ######

    Mbega Bakame!!!!! Sh Gusa Munteyagahinda. Njyendumva Hatabayeho Amarangamutima Bakame Yakurikiranwa Namategeko Ndetse Akagaragaza Abobafatikanyije Nicyabimuteye Nibwohabonekumuti Unoze . Yabarumutoza Cg Abayobozi Bigashyirwa Ahagaragara.

    - 10/06/2018 - 06:51
  • ######

    Hoooooo ibyo muri rayon sport byabaye amayobera kbx nibareke amakipe afire gahunda yikomereze k’ukobo byarabacanze kbx

    - 10/06/2018 - 06:54
  • ######

    Ndabona abayobozi ba rayon sport bakemura ikibazo bahereye mumizi kuku nibirukana abakinnyi bose babirukana aho gukemura ikibazo ahubwo bagateza igikimeye cyane.

    - 10/06/2018 - 07:15
  • ######

    Ndabona abayobozi ba rayon sport bakemura ikibazo bahereye mumizi kuku nibirukana abakinnyi bose babirukana aho gukemura ikibazo ahubwo bagateza igikimeye cyane.

    - 10/06/2018 - 07:15
  • Muhire

    Ibyo bakoze ntamuti urambye urimo kuko umutoza nawe yarakwiye guhagarikwa hakabaho kwongera kwisuganya naho noneho ntamukino numwe tuzatsinda umutoza akiri muririya groupe yanditse ruriya rwandiko kandi nuwarubayoboye yahagaritswe

    - 10/06/2018 - 07:38
  • Jeph

    Abavuga gukunda Equipe mube mubiretse kuko umukinnyi uri mu kibuga aba ari mu kazi ibyo gufana bijya ku ruhande. gusa nzi neza ko aba rayon mutazatinda kubona ko mwibeshye ntago amakimbirane mufite ava hasi ajya hejuru ahubwo ava hejuru aza hasi

    - 10/06/2018 - 07:40
  • Firimini

    Ariko mana iyovurugu vurugu nikomerezaho Apr fc ibyungukiremo gutsindwa bijana nogutsinda baje konanyina wundi abyara umuhungu bihangane bisubiranamo batiha rubanda

    - 10/06/2018 - 08:00
  • Dennis

    Nibashake aho uyumwuka mubi uri guturuka kubera ntago byumvikana ukuntu umuntu nka bakame captain muzima ashobora kuvuga amagambo nkariya adafite impamvu? bamuhagarika bamwirukana bamenyeko harimo ikibazo ???????

    - 10/06/2018 - 08:48
  • Yansoneye Francois

    Njyewe birambabaje cyane.koko nka captaine was equipe avuge ibintu nkabiriya? bisobanuye ko harabantu batabyumva kimwe numutoza. ubuyobozi nibukore iperereza bushobora nokubonamo abandi.bitabayibyo equipe yacu irasenyutse.murakoze

    - 10/06/2018 - 09:14
  • Munyemana Thomas

    Mana we Ese kuki ibibikomeje kuba kwikipe yacu koko batubujije igikombe batubujije ibyishimo kd batubujije byose gusa icyo nasaba barebe abatera ibyo byose babakureho birangire nahubundi turikujya ahabi

    - 10/06/2018 - 09:27
  • Niyonshima

    Bakame siwe kibazo kiri muri club ,ikibazo ni Coach kuko abakinnyi ntibamwishimiye. keretse nibirukana squad yose ! Ivan Jack Minaret out, Didier Gomez da Roza in

    - 10/06/2018 - 09:30
  • Dieu Aime

    Nibamwirukane kuberako arimo atwica ikipe ntimuzi ukuntu yavuyemo bakame we niyihangane

    - 10/06/2018 - 09:46
  • NTAHOMVUKIYE OSWALD

    Njye ndabona ari uko bakomeza kwinginga. Icyaba cyiza no uko about Bose bagaragaweho na ruswa babirukana batitaye kugaciro bafitiye equips kuko ntamugambanyi wagize aho ageza heza kubo bafatanyije

    - 10/06/2018 - 10:08
  • NTAHOMVUKIYE OSWALD

    Njye ndabona ari uko bakomeza kwinginga. Icyaba cyiza no uko about Bose bagaragaweho na ruswa babirukana batitaye kugaciro bafitiye equips kuko ntamugambanyi wagize aho ageza heza kubo bafatanyije

    - 10/06/2018 - 10:09
  • danny

    Ubuyobozi bukuru budufashe gusesengura ibyo bintu byose kuko urukundo tugaragariza abobakinnyi ntibari bakwiye kutwitura kwitaindisha NGO bariguhima umutoza kuko iyi kipe siyumutoza niyacu abanyarwanda nibarebe amafaranga bahembwa ko harabandi bakinnyi no muyandi makipe ayahembwa, niba bamaze guhimba ntimuzabongerere amaeserano mudushakire abakinnyi bazamenya icyabazanye
    Nukuri turababaye cyane nkabafana.

    - 10/06/2018 - 11:11
  • umusaza

    ntaribi APR turi ku isonga abandi bagume mumagambo!!!!!!

    - 10/06/2018 - 11:21
  • Kayigamba Maxime

    Sha, rayon ntujya yiburira pe!
    Ijya kumera neza ntibure kidobya, aha Niho bazahora bakumburira Gacinya C. D. Gusa nibagire narangiza vuba ibibazo byabo kuri 15 tuzabahonde nta nakimwe bitwaje rwose. APR FC OYEEE!!!

    - 10/06/2018 - 11:45
  • ######

    ntakundi

    - 10/06/2018 - 13:42
  • Samuel Mukunzi

    Birababaje kandi bibabaje nabanyarwanda bose, ubwose ko mbona bari gutsindwa na za musanze noneho ikipe zo hanze naka za Gormahia zo muri Kenya kandi zihagaze neza zikora nimikino ya gicuti nikipe so mubwongereza ikaba ihagaze neza ubwo bumva bazayivimbere biboroheye?

    - 10/06/2018 - 17:19
  • Emma

    iyo umuntu ahaze akandagira mubuki koko nawe se aba basore Nazi imbaga yabanyarwanda ibAarinyuma koko ESE buriya bamaze kwihaza muburyo bagambanira igihugu benakakageni ibi nibyo nyakubahwa ahoravuga mukagirangwiki ati nakoze byose NGO ndebe ko mwahesha ishema urwababyaye ariko se bagukuye mubumayibobo bakurijindege uririrwa uyitamo nka Taxi voiture wamara kubona compete imeze neza ukarengwa kugeza ubwo ukandagira mubuki koko nigihugu mwagitanga babitonde mwa baswa mwe. reka ndekeraho ntaza kurengera ariko ndababaye.

    - 10/06/2018 - 19:46
  • buckre patrick

    ndabona umuhagaritse ariwe urimo usenya Rayon kuko ntacyo yakoze kidasanzwe bakemure ibibazo birimo bareke ubuswa barimo bazana bareke kutubabaza

    - 10/06/2018 - 21:20
  • innocent hakizimana

    Bakame asabe imbabazi Yarahemutse

    - 11/06/2018 - 02:37
  • kayitare Heritier

    nibakure umwanda muri equipe :Bakame, Minaerte nindi myanda yose bayikubure haboneke isuku muri equipe

    - 11/06/2018 - 07:14
  • ######

    koko abakunzi ba rayon tuzashira agahinda ryari twishima rimwe tukababara kenshi

    - 12/06/2018 - 19:35
Tanga Igitekerezo