Minnaert , Jannot na Lomami Marcel bahagaritswe muri Rayon Sports

Abatoza ba Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert , Lomami Marcel na Jannot Witakenge bahagaritswe muri Rayon Sports igihe kitazwi kugira ngo habanze gusuzumwa aho ikibazo kiri muri Rayon Sports gituruka . Ikipe iraba isigaranywe na Nkunzingoma Ramazan na Hategekimana Corneille uheruka kugirwa umuyobozi wa Tekiniki ariko hari andi makuru agera kuri Rwandamagazine.com avuga ko ikipe yaba ihawe Mashami Vincent usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu , Amavubi.

Ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama y’igitaraganya yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018.

Ni imyanzuro ifashwe nyuma y’uko Rayon Sports iri kwitegura umukino ukomeye wa Shampiyona izakina na APR FC ku wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018 kuri Stade Amahoro.

Abahagaritswe ntibahawe amabaruwa abahagarika uretse ahubwo ko babibwiwe mu nama. Babwiwe ko bategereza indi myanzuro izafatwa nyuma nkuko umwe mu bari muri iyi nama yabitangarije Rwandamagazine.com.

Yagize ati " Babwiwe ko bazira kutumvikana no kudatanga umusaruro. Bo bahise bataha hakomeza indi nama iri kuvugirwamo ibindi ahari biri bumenyekane nyuma."

Mashami Vincent ushobora guhabwa iyi kipe asanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, Amavubi ndetse n’umutoza mukuru w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

Ni umwanya yahawe nyuma yo kuva muri Bugesera FC yatozaga nk’umutoza mukuru. Mashami yagiye muri Bugesera FC muri Nyakanga 2016 asimbuye Ally Bizimungu. Mbere yaho Mashami Vincent yatozaga APR FC ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona 2014-2015.

Nubwo nta kinini igiharanira muri Shampiyona ariko Rayon Sports iracyari mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka kigeze muri 1/4 cy’irangiza. Rayon Sports kandi igomba no kwitabura irushanwa rya Kagame CECAFA Cup ndetse n’imikino y’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup izasubukurwa nyuma y’igikombe cy’isi.

Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018 yayobowe na Nkunzingoma Ramazan usanzwe atoza abanyezamu ndetse na Corneille nyuma y’uko abandi batoza bose bari bitabiriye inama yatumijwe na Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi.

Muri Gashyantare 2018 , nibwo Rayon Sports yemeje Umubiligi Ivan Minnaert nk’umutoza mushya usimbura Olivier Karekezi weguye akanasubira i Burayi.

Minnaert yagarutse mu Rwanda afasha Rayon Sports kujya mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup bwa mbere mu mateka ku ikipe yo mu Rwanda.

Nyuma yaho hakunze kuvugwa umwuka utari mwiza hagati ye n’abakinnyi ndetse yakunze no kugirana ibibazo binyuranye n’abatoza bamwungirije Jannot Witakenge na Lomami Marcel.

Ihagarikwa ry’aba batoza rije rikurikira irya Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame wahagaritswe ashinjwa ubugambanyi no guta akazi.. Bakame yahagarikiwe rimwe na Kit Manager, Djemba Djemba.

Andi makuru agera kuri Rwandamagazine.com ni ay’uko Bakame ashobora kuba yababariwe mbere y’uko umukino wa APR FC uba , akazaba ari kumwe n’abandi.

Mu nama yabaye tariki 6 Kamena 2018 yo gusasa inzobe ku bibazo byari muri Rayon Sports, Lomami Marcel yari yavuze ko muri Staff Technique ya Rayon Sports harimo ikibazo kugeza ubwo atari akibwirwa abakinnyi 11 babanza mu kibuga kuko umutoza Minnaert yari yarabujije abakinnyi kujya bagira icyo bamubwira mu byo babaga bapanze.

Minnaert ahagaritswe muri Rayon Sports nyuma y’uko yaherukaga kugirwa umwe mu bashinzwe gushakisha abakinnyi bashya ba Rayon Sports mu gihe cy’igura n’igurisha cyegereje. Yari afatanyije na Ruterana Jean Damascene, Migambi Gerrard, Gatete Ahmed, Itangishaka Bernard King na Hategekimana Corneille.

Tariki 15 Gashyantare 2018 ubwo Minnaaert yari agarutse mu Rwanda.... Yarebye umukino Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC 3-2 ubwo yari igitozwa na Karekezi Olivier

Witakenge na Lomami Marcel nabo babaye bahagaritswe by’agateganyo

Imyitozo yo kuri uyu mbere yakoreshejwe na Ramazan na Corneille

Ramazan (i buryo) ni umwe mubaba basigaranye ikipe by’agateganyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(16)
  • ######

    Kate José se?

    - 11/06/2018 - 18:38
  • Gikundiro

    Mwibeshye muzane mashami w’Igikona muri Rayon muzawirebera rwose ntawe dushaka muzane undi

    - 11/06/2018 - 18:52
  • Philip

    Bose bagende burundu wenda waramura peace cup

    - 11/06/2018 - 19:12
  • Kevin

    Icyo mbakundira muratangiye ngo mashami nigikona ramathan we c sicyo yakiniye mugomba kurenga imyumvire nkiyongiyo ubuse karekezi ntiyayitsindaga yarayikiniye ese abatoza baba rayon cg bayikinyemo uzi bangahe?ayiiiinyaa....

    - 11/06/2018 - 19:24
  • Jean

    .......Minnaert yagarutse mu Rwanda afasha Rayon Sports kujya mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup bwa mbere mu mateka ku ikipe yo mu Rwanda........ wapi ni ibisigisigi bya KAREKEZI byatumye ikipe ikomeza ntago ari Minnaert.

    - 11/06/2018 - 19:41
  • Hagenimana

    Ok ntaribi gusa ubuyobozi bwa rayon bugire bicyemuke tubone undi mutoza

    - 11/06/2018 - 20:01
  • Paty

    Njye ndumva ntanibyo bakomeza
    kubingingamo specially Yvan, bamuhe utwe ahandi yikomereze
    Ubundi abandi bararengana

    - 11/06/2018 - 20:11
  • Ndacyayisenga Vedaste

    Bayobozi ba Rayon Sport mwitujijisha mushakisha ibitambo uwo mukorera arazwi. Umuntu wese uyoboye Rayon akagaragaza ubwitange ngo itere imbere ntimutuma amaraho kabiri muhita mubiba umwuka mubi hagamijwe gushyiramo abakorera inyungu zisenya Rayon. Bafana namwe nimurebe kure mumenye ikibazo ikipe gacu ifite mwigira umutoza cyangwa umukinnyi mwishyiramo. Ikibazo kiri mu bayobozi bayizamo bafite mission

    - 11/06/2018 - 20:53
  • Eric Masengesho

    Bagende kandi ntibazanagaruke dukeneye umunyarwanda.kdi Bakame rwose agaruke

    - 11/06/2018 - 21:03
  • Confidence

    Rayon muri byenda gusetsa ni mwe mwitera ibibazo mwirukanye umutoza ushoboye muzanye Uriya mucomedien

    - 11/06/2018 - 22:01
  • ######

    Andika ubutumwaAriko mana we fasha aba rayon gusohoka mubibazo kigabo

    - 11/06/2018 - 22:14
  • Diane rassan

    Ahubwo umutoza muzane uwa gasogi noneho.ibibazo bya rayon bingana ni bya congo ntibizashira kereka yesu agaruste

    - 11/06/2018 - 22:33
  • aba batoza bose babirukane niho ibibazobirakemuka tukabona ibyishimo!!!

    Aba batoza bose babirukanee bashake abandibasha niho turabona ibyishimo nkaba rayon

    - 11/06/2018 - 23:37
  • karekezi

    Yvan coach ararengana yanze gukoreshwa na Prosper n’ikigare ke mu ma betting ye dore ko ayikoresha icyo ashaka.namwe ngo murafana muzirwaza imitima mute na cash zanyu ku bw’Inyungu za bamwe.ijye itsinda cg itsinde ubu nayibwira iki ntawandushaga kuyifana.ntigaseke igikona

    - 12/06/2018 - 07:41
  • ######

    pore rayon sport

    - 12/06/2018 - 10:08
  • Yves

    Rayon iratubabaza kandi tuyikunda,nigute aritwe duhorana ibibazo byaburi gihe?twizereko ingamba zirigufatwa zizatuma twongera kubona umusaruro mwiza.

    - 13/06/2018 - 05:22
Tanga Igitekerezo