’Apartment’, kimwe mu bikubiye mu masezerano y’abatoza ba Gasogi United

Mu rwego rwo kugira ngo bakore akazi kabo neza bari mu buzima bukwiriye umutoza uhatanira igikombe, kuri ubu ikipe ya Gasogi United yamaze guha abatoza bayo Adel na Ibrahim, inzu yo mu bwoko bwa Apartment yo kubamo.

Iyo nzu ni kimwe mu bikubiye mu masezerano y’aba batoza bombi bakomoka mu Misiri. Ni abatoza bashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe kuri uyu wa mbere tariki 18 Nyakanga 2022.

Uretse iyo nzu yo mu bwoko bwa Apartment iherereye i Gasogi, aba batoza banamaze guhabwa imodoka ibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ibrahim Uwihoreye uhagarariye inyungu z’aba batoza yabwiye Rwandamagazine.com ko ibyo byombi biri mu bikubiye mu masezerano bagiranye na Gasogi United kugira ngo bifashe abakiriya be gukora bari mu buzima bwiza bityo babashe kuzuza inshingano bahawe.

Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel ni we wahawe gutoza iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino aho azungirizwa na mwenewabo, Bahaaeldin Ibrahim.

Ahmed Adel wabaye muri Musanze FC mu 2020, yari amaze iminsi atoza Panthère du Ndé yo muri Cameroun. Yatoje kandi mu bihugu birimo Libya na Oman.

Nyuma yo gusinya umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’uburyo azitwara, Adel yahize gushyira Gasogi United mu makipe ane akomeye mu Rwanda. Yavuze ko nubwo hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo Shampiyona ya 2022/23 itangire ku wa 19 Kanama, agomba kubyaza umusaruro igihe afite.

Mu magambo ye yagaragaje ko ashyigikiwe n’ubuyobozi bityo ko abona bizamworohereza mu kazi.

Ati " Rimwe na rimwe ukwezi kumwe ntiguhagije, amezi abiri ntahagagije, ibyumweru bibiri ntibihagije, ibihe nk’ibi nigeze kubikoreramo. Gushyigikirwa n’Umuyobozi n’abakinnyi bahari bizadufasha. Tuzajya dukora imyitozo kabiri cyangwa gatatu, bizagenda neza."

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22, Gasogi United yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 34 mu gihe yasezerewe na AS Kigali muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.


Inzu ya ’Apartment’ aba batoza bahawe na Gasogi United

Adel muri Apartment yahawe na Gasogi United

Ni inzu ifite buri kimwe

Fils Kabera Fidele ushinzwe itangazamakuru muri Gasogi United akaba n’umuvugizi wa gatatu w’iyi kipe, niwe uri kubamenyereza ubuzima bwa Kigali

Bishimiye ikipe yabo nshya

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo