Ahmed Abdelrahman Adel yerekanywe nk’umutoza mushya wa Gasogi United (Amafoto)

Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel yerekanywe nk’umutoza mushya wa Gasogi United wahawe amasezerano y’umwaka umwe, asabwa kuyishyira mu makipe ahatanira Igikombe cya Shampiyona.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Nyakanga 2022, ni bwo Gasogi United yerekanye abatoza bashya basimbura Guy Bukasa wahagaritswe mu mwaka w’imikino ushize ndetse iyi kipe ikaba yaherukaga gutandukana na Mbarushimana Shabani wari wayisigaranye by’agateganyo.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko abatoza bazanye ari beza ndetse bizeye ko bagiye kubona ikipe nshya.

“Ni umutoza wanyuze hano muri Musanze FC nubwo COVID-19 yabivanze, ariko yari atangiye gushyushya Shampiyona. Ngira ngo benshi mwamubonye akorana pompage n’abakinnyi .”

“Azungirizwa na mugenzi we, Bahaaeldin Ibrahim. Turizera ko tugiye kubona Gasogi United nshya kandi izatanga umusaruro. Tuzabana mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’ibikorwa byabo”

Yakomeje agira ati “Inshingano bafite ni ugukura Gasogi United mu gisuzuguriro, bakayigeze mu makipe ashobora gutahatanira igikombe. Nubwo tutagitwara, tuba tugomba kugihatanira.”

“Uyu mugabo afite imyitwarire nkunda y’uburwanyi, ntabwo wamutsinda ngo ubone ko yarekuye. Ikindi nimurebe ibigwi bye, ntabwo wabigeraho utabikoreye. Kugira ngo witwe Docteur mu kintu runaka ntabwo byizana kuko uba warize. Icya gatatu ni umuntu wakinnye umupira, ikindi afite inararibonye mu kuzahura amakipe kuko yarokoye Panthère [ yashoboraga kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri muri Cameroun]”.

Ahmed Adel wabaye muri Musanze FC mu 2020, yari amaze iminsi atoza Panthère du Ndé yo muri Cameroun. Yatoje kandi mu bihugu birimo Libya na Oman.

Nyuma yo kumwerekana, yavuze ko impamvu yahisemo kuza muri Gasogi United ari uko yashakaga gukorana na KNC muri iyi kipe nziza.

Ati “Gasogi United ni ikipe nziza nizera ko tuzakorana neza. Mbere yo kuza hano nasabwa gutoza amakipe y’ahandi harimo Arabie Saoudite ariko nahisemo gukorana na KNC hano. Ikindi ni uko nkunda u Rwanda.”

Abajijwe ku cyo yakwitegwaho muri uyu mwaka wa mbere, Adel yagize ati “Intego ya mbere ni ukureba uko twaza mu makipe ane ya mbere, ibyo nitubigeraho tuzareba ibizakurikiraho.”

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22, Gasogi United yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 34 mu gihe yasezerewe na AS Kigali muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Perezida wa Gasogi United, KNC, yageze ahabera ikiganiro n’abanyamakuru hakiri kare

TV1 yerekanye uyu muhango uri kuba. Ku ifoto, hari umunyamakuru wayo Ngabo Robben

KNC yabanje gusobanura ibyerekeye abatoza bahaye akazi

Muramira Regis wa Fine FM

Gakuba Romalio Abduldjabal wa Isango Star

Kayishema Tity Thierry ukorera Televiziyo Rwanda

AMAFOTO: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo