Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel yerekanywe nk’umutoza mushya wa Gasogi United wahawe amasezerano y’umwaka umwe, hamwe n’umwungiriza we bakomoka mu gihugu kimwe, basabwa kuyishyira mu makipe ahatanira Igikombe cya Shampiyona.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Nyakanga 2022, ni bwo Gasogi United yerekanye abatoza bashya basimbura Guy Bukasa wahagaritswe mu mwaka w’imikino ushize ndetse iyi kipe ikaba yaherukaga gutandukana na Mbarushimana Shabani wari wayisigaranye by’agateganyo.
Ahmed Adel wabaye muri Musanze FC mu 2020, yari amaze iminsi atoza Panthère du Ndé yo muri Cameroun. Yatoje kandi mu bihugu birimo Libya na Oman.
Nyuma yo kumwerekana, yavuze ko impamvu yahisemo kuza muri Gasogi United ari uko yashakaga gukorana na KNC muri iyi kipe nziza.
Ati “Gasogi United ni ikipe nziza nizera ko tuzakorana neza. Mbere yo kuza hano nasabwa gutoza amakipe y’ahandi harimo Arabie Saoudite ariko nahisemo gukorana na KNC hano. Ikindi ni uko nkunda u Rwanda.”
Abajijwe ku cyo yakwitegwaho muri uyu mwaka wa mbere, Adel yagize ati “Intego ya mbere ni ukureba uko twaza mu makipe ane ya mbere, ibyo nitubigeraho tuzareba ibizakurikiraho.”
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22, Gasogi United yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 34 mu gihe yasezerewe na AS Kigali muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Mu ntekerezo ze KNC ati " Ubu rero nkoze igikorwa gikomeye cyane...Kuzana umutoza n’umwungiriza ari uwe bizamfasha cyane kuko ntawagambanira undi kandi bose basenyera umugozi umwe kuko baziko nibyanga bose nzabahambiriza izuba riva
Imperial Blue, umwe mu bafatanyabikorwa ba Gasogi United yanze gucikanwa muri ibi birori byacaga ’Live’ kuri TV1
Kanyamahanga Jean Claude’Kanyizo’, Ngabo Roben na Fils Kabera Fidele nibo bayoboye uyu muhango
...bidatinze abatoza baba barahageze
Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel , umutoza mukuru wa Gasogi United
Baha Ibrahim, ni umutoza wungirije...na we ni umunya Misiri
....ibyo bavuganye bahise babishyira mu nyandiko imbere y’itangazamakuru ndetse n’abafana b’umupira w’amaguru muri rusange
N’aho hasinye rwose ubundi impaka zicike
Basinyaga KNC na we yicinya icyara, aseka rwose inseko igaragarira amaso na camera
KNC yahise ateraho ’cachet’
Bombi bahawe imyambaro iriho amazina yabo mu rwego rwo kubaha ikaze muri Gasogi United
Eric Tony ati " Abantu bakurikira Rwandamagazine.com ngomba kuyibagezaho igishyushye
I buryo hari Mutabaruka ukuriye abafana ba Gasogi United akaba n’umuvugizi wungirije wa Gasogi United
Hagati hari Marion Gafurama, Femme ’ Intègre’ ukomeye cyane ndetse ni umwe mu batajya basiba umukino n’umwe wa Gasogi United muri shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro...yari yaje kwihera ijisho abatoza bashya atabarebeye kuri Television
Fabrice wa City Radio yari akurikiye neza uyu muhango
Ephrem wa Flash FM yari yateze amatwi ngo yumve uburyo azasesengura aya makuru muri Porogramu Umufana
Axel Rugangura na we ati ubwo abatoza b’abanyamahanga biyongera, umupira uzaryoha ntakabuza
Muramira François Regis wa Fine FM...Ntakabuza aya makuru arayazindukana mu rukiko rw’Ubujurire kuri 93.1 FM
Tity Kayishema wa RBA yakurikiraga atuje
Ushinzwe imbuga nkoranyambaga za TV1 yari muri uyu muhango
Abanyamakuru banyuranye babajije ibibazo
Mutabaruka ati " Ngira ngo amagambo ashize ivuga, mubonye ko tuticaye ubusa"
Umukunzi Alexis bahimba P. Diddy ushinzwe umutekano muri Gasogi United na we yanze kubariwa iyi nkuru, ndetse mu kubaha abatoza bashya aza yanigirije ikoti
Hagati hari Ibrahim Uwihoreye ukurikirana inyungu z’aba batoza
PHOTO:RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>