Impamvu zituma uwo mwashakanye atishimira kubaka urugo – Igice cya II

Mu mibanire y’abashakanye hari igihe kigera hakabaho kudahuza urugwiro biturutse kuri umwe muribo, gutera urubariro ku rugo bikaba bitagikorwa uko byahoze mbere. Ni ikibazo gitera umwuka mubi mu bashakanye bikaba byanavamo ingeso yo gucana inyuma.

Iki kibazo giterwa n’impamvu zinyuranye. Nyuma y’uko tubagejejeho igice cya mbere, tugiye kurebera hamwe igice cya kabiri cy’izo mpamvu Barada Clementine yanditse kuri Blog ye Sawa2Gender:

1.Kwiyima uwo mwashakanye inshuro nyinshi

Wiyimye uwo mwashakanye mu gihe yari agukeneye inshuro nyinshi ku buryo yarekeye aho ku gukenera.

Inama : Kuganira no kubwiza ukuri uwo mwashakanye ku mpamvu umwiyima bimukura mu rujijo

2.Ntukunda/ntushaka gukora imibonano mpuzabitsina kubera impamvu runaka ufite ku giti cyawe

Mu gihe umwe mu bashakanye adakunda/adashaka gukora imibonano mpuzabitsina akiyima mugenzi we nta namuhe ibisobanuro ku mpamvu adashaka ko baryamana, bishobora gutuma undi azinukwa .

Inama : Mu gihe ufite ikibazo cyangwa impamvu utifuza ,udashaka kwiha uwo mwashakanye ukwiye nibura kumuha ibisobanuro mukabiganiraho nk’abantu mukundana

3.Kurangiza umuhango no kutisanzura mugihe muri mu gikorwa cyo kubaka urugo no kuterekana uruhare rwawe

 Kwemera kwiha uwo mwashakanye ukabikora utishimye usa nko kubura uko ugira.
 Kwemera ukabikora nkaho ari inshingano uri kurangiza nta byishimo ubonamo,
 Kumva /kwemera kuryamana nuwo mwashakanye uri kumushimisha, kumva ko uba umugiriye neza.
 Nta narimwe ujya werekana ko nawe ujya ukenera wifuza uwo mwashakanye.
 Kwemera kubaka urugo ari uko uwo mwashakanye agusabye imbabazi,akwinginze cyangwa aguhaye impano
 Mu gikorwa cyo kubaka urugo uba umeze nkaho uri igiti. Imibobanano mpuzabitsinda ni iya babiri. Ukwiye kwerekana ko nawe uhari kandi ufite uruhare muri icyo gikorwa.

Inama : Gira uruhare mu gikorwa muri gukora, mukine, umenye umubiri we cyane cyane ahantu hatuma yishima.

4.Kutaboneka mu rugo kubera akazi cyangwa izindi mpamvu zituma mugenzi wawe atakubona cyangwa yakubona nta kubone igihe gihagije ngo mwubake urugo mwisanzuye.

5.Kugira amakuru atari yo kubirebana n’imibonano mpuzabitsina

 Kumva ibihuha, kuba ufite amakuru y’ibikabyo ku birebana n’imibonano mpuzabitsina ukamva ko ikosa ari iryo uwo mwashakanye mukutuzaza ibyo wibwira ko uzi.

 Kwigana ibyo ubona muri film za pronographie si ngombwa ko iteka mubyigana ngo bishoboke. Mugerageze ibyanyu n’ibyanga nturenganye mugenzi wawe .

 Kureba izo film si byiza kuko hari icyo bigabanya mu kwishimisha kwanyu kuko ubushake nibyo muri gukora muri kwigana iby’abandi ntacyo muhinduraho. Mugenzi wawe iyo adashobora ibyo abona muri film bishobora gutuma acika intege byanashoboka ko yaba adakunda izo film.

 Guhora ugereranya uwo mwashakanye n’umuntu mwigeze kuryamana .Ukumva ko ibyamushimishaga aribyo uwo mwashakanye nawe byamushimisha.Ibuka ko abantu batandukanye ,bashimishwa n’ibintu bitandukanye ufate umwanya wo kumenya uwo mwashakanye ku buryo bwimbitse no guha agaciro ibyo akora no kubishima
Kuba wumva ko hari ikintu ubura kugirango wishime mu gihe muri kubaka urugo ibi bigatuma ugira ubwoba,utisanzura cyangwa ufikata ,urugero (kugira igitsina kigufi,kuba nta mazi ugira,kuba ugira amazi menshi n’ibindi).

Inama 5 mu gihe uwo mwashakanye adashaka kubaka urugo

Icyitonderwa : Kuganira kuri iyi nsanganyamatsiko ntibyoroshye, rero nujya kuyiganiraho n’uwo mwashakanye ntuzibwire ko ari ikintu kizoroha cyangwa kizaba rimwe kikarangira ni uguhozaho. Hakenewe gutega amatwi, kudaca urubanza, kudashinjanya, kutihagararaho. Ikindi mwibuke ko nimushyira hamwe mugakemura iki kibazo aho guhimana, kwikunda no gukurura wishyira mufite amahirwe yo gushyira hamwe mu gukemura ikibazo byanze bikunze kibareba mwembi.

 Kumenya ikibazo ufite , kutihagararaho ,kumva ko ufite uruhare mu gucyemura icyo kibazo no kumva ko ikibazo gicyemutse wakwishimana nuwo mwashakanye akaba ari umunezero mu rugo rwanyu.

 Kuganira nuwo mwashakanye ku kibazo ufite cyangwa we afite nubwo bishobora kuba biteye isoni cyangwa kumva ko ari ukwisuzuguza ariko biracyenewe ko umwe muri mwe afata iya mbere mu gutangiza ikiganiro cyo gucyemura ikibazo kiri hagati yanyu cyane cyane iyo mwamenye ikibazo mufitanye.

Kubiganiriza umuganga,umujyanama,umuntu mwizera wumva yabigufashamo mu buryo burambye kandi atazabataranga.

 Niba uzi ibintu hari icyo urusha uwo mwashakanye cyangwa hari ikintu wungutse ku birebana no kubaka urugo fata umwanya ubiganirize uwo mwashakanye,umusabe ko mwabigerageza umwigishe,umuyobore mugamije kwishimisha no gushimishanya. Nibyanga ntimwivumbure,ntiwumve ko mugenzi wawe ariwe ufite ikosa cyangwa w’umuswa.

 Gushyiraho gahunda y’igihe n’ahantu muzajya mukorera gahunda yo kubaka urugo iki gikorwa kikajya muri gahunda nkuko izindi gahunda zo guteza imbere urugo rwanyu nazo muziganiraho mukazumvikanaho mukazishyira no mu bikorwa. Ibi bizabafasha.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo