Ikanzu ya fiancée wa Issa Bigirimana yasembuye ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma y’uko mu ijoro ryakeye, rutahizamu Issa Bigirimana wamaze gusinyira Yanga Africans yo muri Tanzania avuye muri APR FC, ’ateye ivi’ agasaba umukunzi we Uwase Carine ko yamubera umugore, abantu benshi bagarutse kuri uyu munsi ariko ahanini bibanda ku ikanzu yari yambawe na Carine. Benshi ntibatinye kuyinenga , bavuga ko idakwiriye umwali w’i Rwanda.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019 i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Carine watunguwe ubwo yambikwaga impeta, yari yambaye ikanzu ifunguye mu mugongo ariko inasatuye ku ruhande rw’i bumoso ku buryo itako rye ryagaragaraga. Nyuma y’uko Rwandamagazine.com isohoye iyi nkuru, abenshi ntibibanze ku muhango wo’gutera ivi’ ahubwo bagarutse cyane kuri Carine n’iyo kanzu yari yambaye.

Mu matsinda yo kuri Whatsapp byazamuye ibiganiro mpaka ari nako ku zindi mbuga nkoranyambaga bayiganiragaho. Abinyujije kuri Facebook, umunyamakuru Mutabaruka Angelbert wa TV 1 we yashyize hanze ifoto Issa Bigirimana yateye ivi , hagaragaraho na Carine , maze yandikaho amagambo agira ati " Umukinnyi Issa Bigirimana yaraye ateye ivi ndetse yambika impeta umukunzi we Carine ...(ijambo rimwe)"

Nyuma yaho abantu bavuze uko babyuma ariko ahanini banenga imyambarire ya Carine.

Gerry Mugwiza yagize ati " Ayi ga manaaaaa ! Ababyaye abakobwa dusigaye duhorana ubwoba. Asohoka yambaye wajya kubona ukabona amafoto amugaragaje utazi aho yabyambariye. Ariko abantu bakwiriye kumva ko umukobwa wamaze kugira imyaka y’ubukure yifatira imyanzuro ku byo akora, ibyo yambara, abo bagendana... Nta mubyeyi ukwiriye kubiryozwa ...

Hari aho yunzemo ati " Ese uyu mukobwa ko ndeba ari mukuru kuki afite umutima wa cyana koko ? Bamwe ubanza barihebye si gusa...Ibintu biba byapfuye kare aho umugabo muzima apfukamira umugore. Uyu nta muyislamu umurimo. Niba nta mugabo w’umuyislamu wambikwa impeta n’umugore (mu mahame yabo ngo bisobanuye ko umugabo adahambiriwe ku mugore umwe, umugabo ayambika umugore ariko nta mugore uyambika umugabo ) ... Noneho uyu we akageza aho apfukama, uku ni ugukabya akwiriye kwikebuka bikamutera isoni. N’iyo wata idini burundu ntiwageza aho ukora ibisa bitya"

REBA HANO UKO UYU BYARI BYIFASHE ISSA BIGIRIMANA ATERA IVI

Uwitwa Jean De Dieu Barikeka we yagize ati " Ntacyo ajyanye rwose. Kuko ndabona kubunuza aribyo bizajya bimuranga. Gusa umuco wacu umaze kuba ico (sales)rwose."

Ndayizeye Gad we ati " Nta mugabo wo gupfukama ibi nanjye nabyamaganye cyera, Si mbabeshye upfukamye naguherekeje nataha ugasigara wenyine, ibijyanye nimyambarire yuwo mukobwa byo ndabona biteye ukwabyo .isi irashaje ndabarahiye"

Daniel Kabuto we yagize ati " Agapfundikiye kera niko kateraga amatsiko ariko ubu umuco ni mondialisation twigana ibiva ngo za buraya. Bihindura bamwe za malaya mu maso ya benshi. Ariko aba ni aba stars. Bizabahire birame."

Ntirenganya Olivier ati " Arko angel buriya ababa bahungu nibazima mumutwe njye singaya umukobwa cyane ndagaye ushaka kuba umugabo ubu azashorera anjye kwerekana ngo numugorewe amwereke ababyeyi babihe umugisha koko ngo babonye umukazana mbega kgli weee ubuse bitaniyehe nubusa uyu arutwa nababaobwa bibyinira mukabari kko bo baba bashaka cash."

Inkuru bijyanye :Issa Bigirimana ’yateye ivi’ asaba Carine kumubera umugore (PHOTO+VIDEO)

Ikanzu ya Carine yanenzwe na benshi

Benshi batanze ibitekerezo banenga imyambarire ya Carine

Wowe imyambarire nkiyi uyivugaho iki ? Ni uburenganzira bw’uyambaye cyangwa ni uguta umuco nkuko bamwe babigarutseho ?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Ariko manaweeeeee Tabara abantu bawe nukuri biteye ubwoba pe uyusumukobwa ndabarahiye nimaraya

    - 22/06/2019 - 22:15
  • Edward MUGISHA

    KAZI YAO AIBU SANA

    - 20/10/2019 - 12:24
Tanga Igitekerezo