Issa Bigirimana ’yateye ivi’ asaba Carine kumubera umugore (PHOTO+VIDEO)

Rutahizamu Issa Bigirimana wamaze gusinyira Yanga Africans yo muri Tanzania avuye muri APR FC, ’yateye ivi’ asaba umukunzi we Uwase Carine ko yamubera umugore.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019 i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Uwase Carine ntiyari azi uko biteguye cyane cyane ko yari yashyashyanye mu isabukuru y’umukobwa w’inshuti ye ariko na we usanzwe aziranye na Issa Bigirimana. Bagenzi babo baziranye bose bari baje basa nabaje muri iyo sabukuru y’amavuko, bajijisha Carine kuburyo atamenye ibiri kumutegurirwa.

Carine yari afite imirimo myinshi muri iyi sabukuru ya mugenzi we kuko ariwe warangiraga abantu bose aho byabereye, ashinzwe kwita ku biribwa n’ibinyobwa ndetse nina we wari uri mu bagomba kumufasha gukata umutsima. Uko gushyashyana niko kwatumye abandi nabo bakomeza gutegurira ku ruhande ibirori bye we ahugiye mu bindi.

Ubwo ibirori byasaga nibijya guhumuza, bamwe batangiye gusaba ko basezererwa bagataha, nibwo Issa Bigirimana yatunguye umukunzi we, atera ivi (imvugo byitirirwa), asaba Uwase Carine ko yazamubera umugore. Undi wari watunguwe cyane, yahise amubwira ’Yego’ (Yes), maze abari aho bamuha amashyi y’urufaya, bifatanya nabo mu byishimo bari bafite nyuma yo gutera intambwe mu rukundo rwabo.

Issa Bigirimana yatangarije Rwandamagazine.com ko amaze umwaka n’amezi ane akunda na Uwase Carine. Ngo uyu muhango wo gutera ivi yari amaze amezi 8 awutegura, kandi ngo yishimiye ko byagenze neza.

Iyo ubajije Issa Bigirimana icyatumye ahitamo Carine, akubwira ko ari uko afite imico myiza, atandukanye n’abandi bakobwa bose yigeze gukundana nabo ndetse ngo amugira inama muri byose.

Ati " Carine ni umukobwa mwiza, afite imico myiza, niko nabivuga. Ni umukobwa ufite kazoza, niko mu kirundi tubivuga....ntabwo ariwe mukobwa wa mbere dukundanye ariko mu bakobwa tumaze gukundana , niwe mukobwa namaze kubona ko amfasha mu bitekerezo ...akambwira ngo ukeneye kumera gutya, mu buzima ni uku n’uku ...akunda kumpa ibitekerezo ariyo mpamvu navuze nti niwe nzagumana na we mu rukundo."

Yavuze ko igihe cy’ubukwe bwabo bataragiteganya ariko ngo nibabukora , Carine azamusanga muri Tanzania aho azakomereza umwuga we wo gukina umupira

Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nibwo byemejwe ko uyu rutahizamu ukomoka i Burundi yerekeje muri Yanga Africans avuye muri APR FC. Yasinye imyaka 2 muri Yanga Africans. Yasanzeyo Sibomana Patrick na we wamaze kuyisinyamo.

Issa Bigirimana yakiniye APR FC guhera mu mwaka w’imikino wa 2014/15. Yageze muri APR FC avuye muri LLB S4A mu Burundi.

Carine yari yaje aje muri Anniv. y’inshuti ye ndetse niwe wari ufite imirimo myinshi atazi ko na we yateguriwe umunsi mukuru ukomeye mu buzima bwe

Karera Hassan ni umwe mu bakinnyi bari baje gushyigikira Issa Bigirimana

Muhire Kevin (ubanza i buryo) uri mu biruhuko mu Rwanda, yaje gushyigikira Issa Bigirimana

REBA HANO UKO UYU BYARI BYIFASHE ISSA BIGIRIMANA ATERA IVI

PHOTO: RENZAHO Christophe

VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(21)
  • Date

    Uru rugo ruramutse rubonye izuba ntiruzama iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki

    - 22/06/2019 - 04:14
  • Gggg

    Ubonye umugore kabisa ntugasekwe!

    - 22/06/2019 - 06:06
  • Neema

    Azatere nirindi amusabe kwambara yikweze

    - 22/06/2019 - 06:13
  • Habimana

    Isaa ni byiza cyane. Icyemezo wafashe kizagufasha gukora akazi kawe muri Tanzania. Gusa nubwo muri abastar ujye ubwira umugore wawe ajye yiyubaha. Iyo ntabwo ari imyambaro yo gutererwa ivi wambaye?

    - 22/06/2019 - 07:08
  • Salita

    Hhhhh!! Harya ngo ni terambere buriyase nimyambarire yumwari wurwanda koko nzaba ndeba

    - 22/06/2019 - 07:57
  • Bernard

    Biragayitse banza ntanakenda kimbere yariyambaye uyusumugore nikirara

    - 22/06/2019 - 08:49
  • Patrick pazzo

    Mbega ishyanoooo!!!!!!!!!!!!ahuiiiiiii

    - 22/06/2019 - 09:49
  • Jkb

    Yebabaweeee mbega umukobwa nako icyomanzi,harya ngo nibigezweho?umwari witegura kurushinga yambara ubusa kuriya?Sha uru nukuryoshya naho kubana simbibona.

    - 22/06/2019 - 10:08
  • xghjm,.

    ahaaa iterambere riragwira!

    - 22/06/2019 - 10:14
  • Karenzo

    Niba yaramukundiye ubwitonzi kucyi yambaye ibiteye isoni

    - 22/06/2019 - 11:15
  • Karenzo

    Niba yaramukundiye ubwitonzi kucyi yambaye ibiteye isoni?

    - 22/06/2019 - 11:15
  • NINE

    Ubu se kweri?

    - 22/06/2019 - 11:33
  • job

    abagore bari aha! harongoye papa naho ndabona abandi ari ugutera ivi wamugani bakirebera mu ndorerwamo, courage ntawaguca intege ariko ndabona ntacyo nakwizeza

    - 22/06/2019 - 11:49
  • job

    abagore bari aha! harongoye papa naho ndabona abandi ari ugutera ivi wamugani bakirebera mu ndorerwamo, courage ntawaguca intege ariko ndabona ntacyo nakwizeza

    - 22/06/2019 - 11:49
  • ######

    Ariko uwo musister yari yambaye nabi peee!

    - 22/06/2019 - 14:19
  • ntezimana claudeb

    nihatari kweri iterambere riraha gw’imyambarire gw’ amavi nzaba mbarirwa da

    - 22/06/2019 - 14:27
  • Cubahiro dady

    Carine waruberew caneeeee félicitations

    - 22/06/2019 - 18:29
  • mugabo

    ariko mutera amavi mushaka abagore cyangwa indaya Isaa waribeshye nukuri ntamugore mbonye mbandoga uwampaye inka ubwose azabyara akurerere abana cyangwa nuwo kwishimisha gusa nzaba ndora numwana wumunyarwanda

    - 25/06/2019 - 17:41
  • mugabo

    ariko mutera amavi mushaka abagore cyangwa indaya Isaa waribeshye nukuri ntamugore mbonye mbandoga uwampaye inka ubwose azabyara akurerere abana cyangwa nuwo kwishimisha gusa nzaba ndora numwana wumunyarwanda

    - 25/06/2019 - 17:42
  • Niyomukiza Itan

    Mbega ukuntu umuntu w’imana aryanitse ntacyo afite pe! ariko wasanga ari mubyo yamukundiye.

    - 13/07/2019 - 22:45
  • Niyomukiza Itan

    Mbega ukuntu umuntu w’imana aryanitse ntacyo afite pe! ariko wasanga ari mubyo yamukundiye.

    - 13/07/2019 - 22:47
Tanga Igitekerezo