Ibyerekeye ‘Nyirurugo’, umwana w’imyaka 10 ufite ubuhanga budasanzwe mu kwivuga – VIDEO

Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, umwana w’imyaka 10 yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kwivuga ndetse no kuvuga amazina y’inka.

Hari ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 24 Werurwe 2017, ubwo kuri Stade ntoya y’i Remera (Petit Stade), haberaga igitamo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Ni igitaramo cyaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo, ibyivugo , ikinamico n’ibindi ku buryo uwacyitabiriye wese yatashye anyuzwe.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’ abayobozi, abashakashatsi, abarimu, abahanzi n’abandi. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne. Abahanzi bishyize hamwe, baririmbye indirimbo zitandukanye zigaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ’ ‘Kwiga no kunoza Ikinyarwanda ni inshingano yanjye nawe’.

Igitaramo kigeze hagati, umwana witwa ‘Nyirurugo’ na we yahawe umwanya ngo agaragaze ko no mu bakiri bato, umuco gakondo uhabwa umwanya . Nyirurugo yarataratse maze arivuga biratinda, ibintu byashimishije imbaga yari iteraniye muri Petit Stade i Remera.

Kwivuga no kuvuga amazina y’inka yabitangiye afite imyaka 5

Nyuma y’ubuhanga uyu mwana yagaragaje, Rwandamagazine.com yegereye umuhanzi Semanza Jean Baptiste ( Jabba Star), akaba ari n’umubyinnyi mu itorero Imena ndetse n’Urukurereza, atunyuriramo ibyerekeye uyu mwana watangariwe n’uwumvise wese uburyo yivuga.

Amazina y’uyu mwana ni Nyirurugo Lavirahu. Ni mwene Mushinzimana Rachid. Yavutse tariki 10 Kanama 2007. Yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza. Akomoka mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagali ka Cyanya, umudugudu wa Kamata.

Jabba Star usanzwe ari umutoza w’itorero Imena akaba n’umubyinnyi mukuru mu itorero ry’igihugu, Urukerereza, yatangarije Rwandamagazine.com ko ajya kumenya uyu mwana, yari yagiye gutoza itorero ry’i Rwamagana ryitwa Imanzi. Icyo gihe ngo yasanze na Nyirurugo ari mu bana yagomba gutoza.

Ubuhanga n’inyota yo kumenya kwivuga, kubyina n’ibindi byerekeye umuco gakondo ngo nibyo byamukuruye, bituma yiyemeza kumwitaho ku buryo bwihariye.
Ati “ Njye namwigishije kubyina no kwivuga naho se umubyara we yamwigishije amazina y’inka. Natangiye kumwigisha afite imyaka 5. Imyaka ye, n’ubuhanga yagaragazaga, nibyo byankuruye, bituma nkomeza kumwitaho mu buryo bwihariye kuko nabonaga afite impano idasanzwe.”

Yunzemo ati “ Byamvanaga i Kigali bikanjyana mu gace k’iwabo kumutoza kuko nabonaga ko impano ye idakwiriye gupfukiranwa, buriya ninanjye wamwambitse umugara ku nshuro ya mbere. “

Jabba Star yakomeje atangaza ko yigishije uyu mwana mu gihe kigera ku mwaka ibijyanye n’imbyino no kwivuga, kugeza ubu akaba amaze kugera ku rwego rwiza.
Yabanje gukumirwa mu gukorera amafaranga abikesheje impano ye
Jabba Star avuga ko Nyirurugo nakomezanya umuhati afite, ntakabuza ngo azabasha kwinjira mu itorero ry’igihugu ry’abana ’Urukereza Junior’. Yakomeje avuga ko we n’ababyeyi be, mbere bari barabanje kwanga ko akorera amafaranga ahubwo bakareka akibanda ku masomo ye kurusha ibindi. Nyuma yaho ngo nibwo babonye ko kwaba ari ukumubangamira no gupfukirana impano ye.

Ati “ Nakomeje kumwigisha mfatanyije n’ababyeyi be. Gusa nubwo ubuhanga bwe bwakuraga umunsi ku wundi, twamurindaga kuba yakorera amafaranga kuko twabonaga akiri muto cyane. Mu minsi yashize nibwo twamuhaye uburenganzira bwo kujya ajya kuvuga amazina y’inka mu bukwe ndetse n’itorero rye igihe ryasohotse, abyinana n’abandi.”

Amafaranga ahawe, ahabwa ababyeyi be, ubundi akamufasha mu myigire ye. Twaje gusanga kumubuza kujya gukorera ibiraka bijyanye n’impano ye byaba ari ukumupfukirana no gupfukirana impano ye. Ibijyanye n’umuco nyarwanda arabikunze cyane, kandi uko arushaho kubikora nibwo agira ubuhanga n’ubunararibonye n’ubwo akiri muto."

Inkuru bijyanye:

Igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire cyari Urukererezabagenzi- AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo