Igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire cyari Urukererezabagenzi- AMAFOTO

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Werurwe 2017, kuri Stade ntoya y’i Remera(Petit Stade), habereye igitamo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Ni igitaramo cyaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo, ikinamico n’ibindi ku buryo uwacyitabiriye wese yatashye anyuzwe.

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Ni igitaramo cyitabiriwe n’ abayobozi, abashakashatsi, abarimu, abahanzi n’abandi. Abahanzi bishyize hamwe, baririmbye indirimbo zitandukanye zigaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ’ ‘Kwiga no kunoza Ikinyarwanda ni inshingano yanjye nawe’.

Ubusanzwe tariki 21 Gashyantare buri mwaka nibwo isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ururimi kavukire.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uhabwa agaciro gakomeye mu Rwanda. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko ari umwanya mwiza wo kuzirikana agaciro k’ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ isôoko y’ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda. Ibi kandi bishimangirwa n’indirimbo yubahiriza Igihugu aho igira ati ” Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza…

Mu mpamvu nyamukuru zituma uyu munsi wizihizwa mu Rwanda harimo guhesha agaciro Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire Abanyarwanda bose bahuriyeho n’indimi shami zarwo, kwirinda ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwadindira, rwasubira inyuma cyangwa rukazimira, ibyiza byose ruhatse bikibagirana, kwifatanya n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire kuko u Rwanda rwahisemo inzira yo kurengera no guteza imbere Ururimi rw’Igihugu, ari na rwo ngobyi y’Umuco no gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukunda no kuvuga Ikinyarwanda, guhanga mu Kinyarwanda ndetse no kumenya ubukungu bukubiye mu rurimi rwabo.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne niwe wari umushyitsi mukuru. Mu ijambo rye yibukije abari aho ko ko umuco n’ururimi dusangiye nk’Abanyarwanda ari byo bituranga.

MU MAFOTO, UKO IKI GITARAMO CYAGENZE

Abantu b’ingeri zinyuranye biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu bigo bimwe byo mu Mujyi wa Kigali, bari bateraniye muri Petit Stade i Remera

Abayobozi bakuru muri Polisi y’igihugu nabo bari bahari

Umuhanzikazi Nyiranyamibwa ari mu bahageze kare

Mbere y’uko ajya ku rubyiniro, Makanyaga Abdoul yabanje gukurikira iki gitaramo

Itsinda rya Dream Boys niryo ryabimburiye abandi

Dream Boys bahise batanga irushanwa ryo kubyina ku bana bari aho, utsinze bakamuha 5000 FRW

Uyu mwana yakoze iyo bwabaga ngo arushe bagenzi be

...yanyuzagamo akanabyina yicaye ariko ngo akunde acyure 5000 FRW uwari kurusha abandi yari guhabwa na Dream Boys

Imbyino zose wabonaga ko uyu mwana azisobanukiwe

Abari aho batangiye kwishima bigitangira

Platini ahereza 5000 FRW umwana warushije abandi kubyina...yamusabye kujya kuyagura inkoranyamagambo kugira ngo arusheho kwihugura mu rurimi rw’ikinyarwanda

Yari akurikiye yumva ibihavugirwa

Umuhanzi Makonikoshwa na we yari ahari

Urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo cyarimo n’abahanzi bakunda

Ab’ubu na ’Selfie’ rwarahize...arashaka agafoto aza gusangiza inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga

Yvan Buravan wishimiwe n’urubyiruko rwari muri Petit Stade i Remera

Yanyuzagamo akareba n’abafana ngo yitegereze niba bari kujyana neza

Bishimiye kubona Buravan abacurangira imbonankubone

Rwandamagazine.com ikora uko ishoboye ngo ibikwereke nkaho wari uhari...iyi niyo nkweto, Yvan Buravan yaserukanye muri iki gitaramo

Byageze aho abereka ko azi no gushayaya

Ingeri zose zari zihari....abasheshe akanguhe bari bitabiriye iki gitaramo

Danny Vumbi yaririmbye ni Dange ikubiyemo ubutumwa bw’abagoreka ururimi rw’Ikinyarwanda

Inyogosho zo hambere yanze kuzitetereza

Intore zica umugara zari zabukereye

Itorero Imena ryahanyuranye umucyo

Niba utazi gutereka amaso uko bikorwa...ntubarize kure, reba uko uyu mukobwa yayateretse

Ibi nibyo bita kwirengera icyo wikoreye

Yabonye umuco nyarwanda ufite byinshi wihariye...arafata amafoto azajya kwereka ab’iwabo

Minisitiri Uwacu Julienne niwe wari umushyitsi mukuru

Uyu muzungu yatunguye benshi ubwo yavugaga ikinyarwanda. Yagize ati " Mu Kinyarwanda nize ibisakuzo...Sakwe Sakwe, bati Soma..."Mama arusha nyoko amabuno manini...mu kucyica yasubije ko ari IGISABO

Ben Nganji asetsa abantu mu gihangano cye yise ’inkirigito’

Inkirigito yabasekeje karahava

Iyi niyo bita inseko y’Aba Miss...Ben Nganji ntawe atasekeje muri iki gitaramo

Ibyishimo byabarenze, barahoberana

Abahanzi bagiye bakora amatsinda bagafatanya indirimbo...aha harimo Tonzi, Nyiranyamibwa, Ntamukunzi Theogene, Marchal Ujeku,...

Tonzi na Nyiranyamibwa bikirizanya

Ntamukunzi Theogene acuranga

Uyu musore yavuze umuvugo ujyanye n’insanganyamatsiko, uryoheye amatwi, wari wiganjemo isubirajwi

Nyina n’umwana mu ikinamico yanyuze benshi

...nyuma yo kutumvikana, uyu mubyeyi yagize atya avuma umwana we

Iby’umugabo n’umugore ntawabyitambikamo....imikinire yabo yari ishimishije

Byari bigoye guhisha amarangamutima

Jabba Star Intore, umuhanzi ku giti cye akaba n’umuyobozi w’Itorero Imena

Umuhanzikazi ukizamuka Lannie, ni umwe mubaririmbye muri iki gitaramo

Aime Emilienne na we ni umuhanzikazi ukizamuka waririmbye muri iki gitaramo

Jules Sentore na we yunze murya bagenzi be ati ’Tunoze ikinyarwanda’

Umuhanzi Marchal Ujeku

Mukunzi Yannick (uri ibumuso), ukinira APR FC na we yanze gucikanwa n’igitaramo nk’iki

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa n’ibisonga bye bari baje kwihera ijisho ibyari byateguwe kuri uyu munsi

Miss Popularity 2017, Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss IGISABO

Dr. James Vuningoma ukuriye Inteko y’Ururimi n’Umuco

Minisitiri Uwacu Julienne ageza ijambo kubari aho

Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari yaje kwifatanya na bagenzi be ngo batange ubutumwa bwo ’Kunoza ikinyarwanda’

Yanze ko ibyabereye hano bisigara mu ntekerezo gusa, ahitamo kubibika no muri telefone ye

Alice Big Tonny na we uririmba Gospel yaririmbye muri iki gitaramo

Akurikiye yitonze ngo hatagira ikimucika

Ibicurangisho bya kizungu n’ibya gakondo byose byari bihari

Umuhanzi mu ndirimbo gakondo, Rwanamiza Emma

Sophie Nzayisenga, umuhanga mu gukirigita inanga

Nzayisenga Sophie na Rwanamiza Emma bacuranga inanga

Aba basore n’inkumi nabo ni abo mu itorero Imena

Senderi, Patrick Nyamitari, Mr Kagame, Danny Vumbi, Danny Nanone,...nabo bakoze indirimbo ukwabo

Umuraperi Danny Nanone

Senderi, Mr Kagame na Danny Vumbi

Patrick Nyamitari aririmba

Umuhanzikazi Phionah

Umuvugo w’uyu mukobwa na wo wishimiwe cyane

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE/Rwandamagazine.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • frank

    Igihugu cyacu tugomba gusigasira ururimi rwacu kuko niwo muco uturanga ikindi rwandamagazine murakoze kuko nkanjye uherereye muri india mungezaho uko bimeze I Kigali thx

    - 25/03/2017 - 14:06
Tanga Igitekerezo