Inama zagufasha mu gihe urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

Mu gihe urwaye indwara z’umuyoboro w’inkari akenshi zituruka ku miyege, hari ibintu ugomba kwirinda kuko bishobora gutuma urushaho kurwara cyane, kumererwa nabi ndetse no gutinda gukira.

Ibintu 5 ugomba kwirinda mu gihe urwaye indwara z’umuyoboro w’inkari:

Kwirinda kwambara amapantalo agufashe cyane

Uburyaryate no kokerwa mu gitsina ni bimwe mu bimenyetso bw’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari buturuka ku miyege. Kwambara ibintu bigufashe cyane (yaba collant cg amakoboyi agufashe cyane) bibuza umwuka mwiza kugera mu gitsina. Ikindi kandi byongera gututubikana muri ibyo bice, bikaba byatuma imiyege yiyongera cyane.

Ugomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe ufite ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ni bibi cyane. Ugomba gukora ibishoboka byose ukabyirinda kuko bishobora kukongerera uburyaryate mu myanya y’inyuma mu gitsina ndetse ikaba yanakongera ubu bwandu mu bindi bice. Ikindi kandi ni uko ushobora no kwanduza uwo muri kubikorana.

Kwirinda kwambara amakariso atari cotton

Ahantu hatose kandi hashyushye, niho hakurira cyane imiyege. Kwambara amakariso adatuma umwuka uhita neza bishobora kukongerera ibyago byo kwandura cyane no gukomeza kuryaryatwa. Ni ngombwa kwambara amakariso akoze muri cotton niyo afasha cyane.

Kwirinda gukoresha amasabune n’ibindi bikoresho byoza mu myanya ndagagitsina

Isuku ihagije mu myanya y’ibanga yawe ni ingenzi cyane mu kwirinda kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Gusa hari amasabune n’ibindi bikoreshwa mu koza imyanya ndagagitsina ashobora guhindura pH muri ibyo bice, iyo pH igabanutse byorohera mikorobe kuhakurira bityo bikaba byakongerera uburwayi.

Kwirinda kurya ibirimo amasukari cyane

Kurya ibiryo birimo ibinyamasukari byinshi bishobora kukongerera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Ibi byiyongera cyane, iyo uyirwaye aramutse anarwaye diyabete, kubera isukari iba iboneka mu nkari. Mikorobe nyinshi (harimo n’imiyege) zikurikira ahantu hari isukari cyane, kandi zikahakurira neza.

Izi nama nuzikurikiza bizagufasha gukira vuba no kwirinda kuryaryatwa igihe kirekire mu gihe urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (urinary infection/infection urinaire). Indwara ikunda kwibasira igitsina gore cyane.

Ni ngombwa gukurikiza neza amabwiriza ya muganga uburyo ufata imiti, ukibuka buri gihe mbere yo gufata imiti kwisuzumisha kugira ngo hamenywe ubwoko bwa mikorobe zaguteye indwara.

Source:UmutiHealth

Inkuru bijyanye :

Impamvu nyamukuru zitera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’uko wazirinda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    murakoze cyane muri abarimu beza

    - 11/03/2018 - 12:09
  • Nshimiyimana Emmanuel

    Murakoze kuduhugura ESE iyo umuntu aribwa mugitsina yakifashisha iki kugirango akire

    - 25/07/2019 - 10:32
Tanga Igitekerezo