Impamvu nyamukuru zitera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’uko wazirinda

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ni indwara yibasira igitsinagore cyane kandi ibabaza cyane. Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kokera uri kunyara ndetse zikaza ari udutonyanga nyamara wumvaga ubishaka cyane.

Inkuru dukesha UmutiHealth.com , itangaza ko ikigo nyamerika cyitwa National Kidney Foundation, kibigaragaza, umugore umwe muri batanu, ni ukuvuga 20% arwara iyi ndwara byibuze rimwe mu buzima bwe.

Gusa nubwo aribo izahaza, n’umugabo ukoze imibonano mpuzabitsina n’umugore uyirwaye arayandura kandi nawe iramukarira cyane ariko abagabo ntibayirwara cyane nk’abagore nkuko ikigo National Institute of Diabetes and Digestive and Kidney Diseases kibigaragaza. Impamvu ni uko abagore bagira umuvaruhago mugufi ugereranyije n’abagabo.

Gusa ubusanzwe urwungano rw’inkari icyo rushinzwe ni ugusohora izo bagiteri zitera ubu bwandu, ariko rimwe na rimwe hari igihe runanirwa nuko bagiteri zikororoka zikazatera indwara.

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari burangwa n’iki?

Nuramuka ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso usabwe kwihutira kugana muganga;

 Kubabara no kokera uri kunyara
 Gushaka kujya kunyara cyane kandi wanajyayo ukanyara duke
 Kuribwa mu kiziba cy’inda no mu gice cy’umugongo cyo hasi
 Kumva unaniwe cyane ukanahondobera
 Inkari zinuka, zijimye, rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso
 Iyo mikorobe zigeze mu mpyiko uratengurwa ukagira n’umuriro

Hano tugiye kurebera hamwe impamvu nyamukuru zitera kurwara ubu bwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Impamvu 10 zitera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari:

Imibonano mpuzabitsina

Imibonano mpuzabitsina iza ku isonga mu gutera iyi ndwara. Hano ntihavugwa gukoresha igitsina gusa, no gukoresha intoki uri gukora mu gitsina mu rwego rwo gutegurana bishobora kwanduza mu gihe za ntoki zanduye. Niyo mpamvu mbere yo gukora imibonano umugabo asabwa kubanza gukaraba intoki no koza igitsina (niba koga umubiri wose atabivamo) ndetse n’umugore nawe akoga.

Ikindi kandi nyuma y’imibonano ugasabwa guhita unyara byibuze hatarashira iminota 30 ubikoze. Kutabikora niyo soko yo kwandura.

Impatwe

Nubwo ahanini hashinjwa kunyara dore ko n’ubundi ubu bwandu bufata mu muyoboro w’inkari ariko nanone kwituma impatwe bifitemo uruhare. Iyo utari kubasha kwituma binatuma inkari zitabasha kuza zose ngo zishireyo ibi bigatuma za bagiteri zari zigiye gusohoka zikomeza kororokera mu ruhago. Ingaruka ikaba kwandura iyi ndwara. Gusa nanone kwituma uhitwa byakongera ibyago byo kwandura kuko bagiteri bizorohera kuva mu byo witumye zikayobera mu inyariro zikaba zazagutera indwara.

Niyo mpamvu ku mugore by’umwihariko ari itegeko kwiheha uvana imbere usubiza inyuma kugirango wirinde kwiyanduza izi bagiteri.

Diyabete itavurwa neza

Iyo isukari yabaye nyinshi mu mubiri ubusanzwe iyabaya nyinshi irasohoka binyuze mu nkari. Kandi isukari ni ahantu heza ho bagiteri zororokera ku buryo bworoshye. Niyo mpamvu ku barwayi ba diyabete ari byiza guhorana imiti ibafasha kumanura igipimo cy’isukari yo mu maraso bityo bakaba birinze ubu bwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Gutwita

Kuba gutwita byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara, biterwa ahanini nuko hakorwa progesterone nyinshi iyo umuntu atwite nuko bigatuma ingufu z’imijyaruhago zigabanyuka. Ibi bituma rero yikwegura nuko bigatuma inkari zigabanya umuvuduko zisohokeraho. Ibi bikongera ibyago byo kwandura. Kandi uko kwaguka gutuma inkari zitinda mu mijyaruhago, bigaha bagiteri umwanya wo kororoka.

Gutinda kunyara

Ubusanzwe mu gihe nta mpamvu yihariye ikubuza kunyara, niba ubishatse hita ubikora. Gutinda kunyara hagashira amasaha arenga 6 kuzamura uba uri kwikururira ibyago byo kwandura ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Kubera yuko uko bagiteri zitinda mu ruhago niko zibona umwanya wo kororoka no gutera indwara.

Rero niyo waba uri ku rugendo rurerure aho kugirango wiyongerere ibyago byo kurwara wanasaba imodoka igahagarara ukajya kunyara.

Kubura amazi

Kunywa amazi menshi nubwo tuzi ko birwanya inyota ariko sicyo gusa bikora. Ahubwo binarwanya indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyane cyane mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.

Mu kubyirinda rero ni byiza kunywa amazi ahagije kuko anatuma tujya kunyara kenshi bityo bagiteri zari ziri muri twe zigasohoka.

Kuboneza urubyaro

Kuboneza urubyaro ubwabyo si ikibazo gusa uko bituma imisemburo ihindagurika ni nako bishobora gutuma bagiteri zo mu gitsina zihindagurika bikaba byaba isoko yo kurwara. By’umwihariko gukoresha agapira ko mu mura, urwugara, spermicide nibyo biza ku isonga. Mu gihe ukoresha ubu buryo ukajya urwara cyane ubu bwandu ni byiza ko wasaba ababishinzwe kuguhindurira.

Ibikoresho by’abagore

Za protége-slip zanduye kimwe na za pads( dukunze kwita cotex) ni ahantu bagiteri zororokera ku buryo bworoshye cyane. Ikariso zidakoze muri cotton nazo zikaza ziyongeraho kuko zitera gututubikana, naho izizwi nka string zikaba zatuma bagiteri zivuye mu kibuno zibasha kujya mu gitsina.

Mu kwirinda rero ni byiza guhindura pads na protége-slip byibuze buri masaha ane, kwambara amakariso akoze muri cotton no kwirinda za string keretse utari buyambare igihe kinini, nabwo wajya ku musarane ntiwongere kuyisubizamo.

Utubuye mu mpyiko

Utu tubuye (calcul renal/kidney stones) dushobora gufunga umuyoboro w’inkari nuko bigatuma inkari zitabasha gusohoka neza ndetse zikaba zasa n’izisubiye mu ruhago aho gusohoka. Ibi rero bikongera ibyago byo kwandura. Niyo mpamvu ari byiza kwisuzumisha no kwivuza iyi ndwara y’utubuye mu mpyiko, no kunywa amazi meza kandi menshi mu rwego rwo kwirinda.

Gucura

Iyo umugore ari gucura, bituma imisemburo ya estrogen ikorwa buhoro ibi bikagira ingaruka ku gahu karinda uruhago ari nako kirukana za bagiteri. Ibi rero bituma zibona uko zororokera mu ruhago. Ikindi ni uko aba bagore bakunze kugira ikibazo kizwi nka cystocele, aho uruhago ruba rwacitse intege nuko inkari zikajya zinjira mu gitsina, kubera kujojoba kenshi. Ibi na byo bikaba biba impamvu yo kuba warwara iyi ndwara.

Icyitonderwa :Ibi si byo gusa bitera iyi ndwara gusa nibyo biri ku isonga.
Iyi ni indwara ivurwa igakira kandi wanayirinda nkuko twagiye tubigaragaza.

Iyi ndwara ivurwa ite?

Akenshi abantu kubwo kwitiranya iyi ndwara n’imitezi cyangwa trichomonas, bituma bayivuza nabi, nuko igahora igaruka.
Imiti yayo (ntiwemerewe kuyifata utayandikiwe na muganga), ni 1 cyangwa 2 muri iyi ikurikira:

 Cotrimoxazole (bactrim)
 Ciprofloxacin
 Amoxicillin
 Norfloxacin
 Levofloxacin
 Azithromycin
 Nitrofurantoin

Iyi miti ifatwa hagati y’iminsi 5 na 14 bitewe n’uburemere bw’indwara.

Iyo uri kuyifata usabwa kunywa amazi menshi cyangwa umutobe w’inanasi
Iyo ukorana imibonano n’abantu batandukanye, usabwa guhita unywa ikinini kimwe cya ciprofloxacin nyuma y’imibonano.

Ku bindi bisobanuro ku ikoreshwa ry’imiti cyane cyane iyo mu bwoko bwa antibiyotike, gisha inama farumasiye wawe cg ubaze muganga neza uko igomba gufatwa.

Ibyo kurya wakifashisha

Umutobe w’inanasi, umutobe w’indimu, bicarbonate de soude, amazi meza kandi menshi, umutobe w’inkeri zitukura, nibyo byo kurya no kunywa wakifashisha mu gihe urwaye iyi ndwara.

Nyamara kandi hari ibyo ugomba kwirinda.

Muri byo harimo isukari, inzoga, soda zose, ibyo kurya bipfunyitse, ibirungo byongerwa mu biryo, urusenda, ikawa.

Ni gute wakwirinda ubwandu bw’umuyoboro w’inkari?

Mu kuyirinda kurikiza aya mabwiriza:

 Niba ugiye kunyara, igihe ubishakiye hita ubikora kandi urindire zishiremo neza.
 Mu kwiheha, hera imbere usubiza inyuma (cyane ku bagore)
 Nywa amazi ahagije buri munsi
 Jya usukura igitsina mbere y’imibonano kandi nurangiza kuyikora wihagarike (unyare).
 Ambara amakariso akoze muri cotton kuko arinda kugira ibyuya. Ayakoze muri nylon kimwe na za collant byongera gututubikana mu myanya ndangagitsina.
 Irinde niba bishoboka imisarane rusange yicarwaho.
 Irinde imibonano n’abantu batandukanye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • isimbi

    iyi miti ko arubwoko bwinshi inywebwa icyarimwe uyifata yose cg ukoresha umwe mumfashe kunsobanurira iyi ndwara yaranzengereje ntituma mpumeka

    - 3/05/2017 - 06:26
  • Hakizimana sylvain

    Murakoze kunama nziza muduhaye.ariko byaba byiza mugiye mushyiraho na numero umuntu yabashakiraho.

    - 17/10/2019 - 12:13
  • ######

    Murakoze Kutujyira Intama.

    - 9/12/2019 - 14:00
  • Rukundo

    None se komfite umwana warwaye akantu mukanwa Kandi uwo mwana ntaruzuza ukwezi ubwo byaba aribiki

    Ese indwara yibyinyo imera gute?

    - 18/05/2023 - 02:47
Tanga Igitekerezo