Umusogongero ku mayeri akoreshwa n’abantu mu kuba ibihangange, abategetsi bakomeye ,...Igice cya 2

Kuba umunyembaraga, ukagira ubushobozi, ukaba umutegetsi batinya kandi w’ikirangirire ntibyizana kandi bigira amahame n’amabwiriza kugirango ubifite abirambane.

Iki ni igice cya kabiri ku nkuru zigendanye n’amayeri akoreshwa mu kuba ibihangange, abategetsi bakomeye ndetse no kugera ku budahangarwa hano mu isi wateguriwe na Rwandamagazine.com. Tuzifashisha igitabo cy’umwanditsi Robert Greene na Joost Elfers cyitwa THE 48 LAWS OF POWER cyanditswe mu 1998.

Ni ubuhe bumenyi bw’ingenzi abari mu mukino wo guharanira kuba ibihangange, abategetsi bakomeye ndetse bafite igitinyiro bagomba kuba bafite?

Mu gice cy’ambere cy’umusogongero ku guharanira kuba ibihangange, abanyembaraga, tukagira ubudahangarwa twavuze ahanini ku mpamvu zikwiriye gutuma buri wese agomba gukina uwo mukino ndetse tunerekana n’ibyo bamwe bitwaza bavuga ko tudakwiriye kuwujyamo nyamara byahe byo kajya ko ari ikibuga twisangamo twaba tubishaka cyangwa tutabishaka. Rero byiza ko twese twagira ubumenyi kur’uwo mukino aho kuwuhunga tukawitaza.

Uyu munsi rero turarebera hamwe bumwe mu bumenyi bw’ibanze ushaka kujya mur’uwo mukino agomba kuba afite kugirango arusheho kuba umukinnyi mwiza mur’iki kibuga benshi twirirwamo aha kw’isi.

Mbere ya byose ariko wowe uri mur’uyu mukino icyo usabwa kiruta ibindi ni ukubanza ugahindura uko ubona ibintu bimwe na bimwe kandi ukazirikana ko amahame y’umukino umuntu ayitoza umunsi ku munsi kuko ntawe uyavukana. Uko urushaho rero kuyitoza niko ugenda uba inararibonye maze ukabasha kuyakoresha mu buryo bukoroheye.

1. Kumenya gutegeka amarangamutima yawe

Uyu niwo musingi wa byose mu mukino wo guharanira kuba abakomeye aha mu isi. Umwanzuro ufashe kubera amarangamutima ni bariyeri ikomeye mu mukino wo guharanira kuba ibihangange batinya; kuko ikosa rivuyemo rikugiraho ingaruka zikomeye kurenza umunezero wagize kuko wakemuye ikibazo. Amarangamutima atuma tudashyira mu gaciro, ngo tubone neza ibyo turimo kandi iyo utazi neza ibyo urimo, ntumenya uko witegura ngo ube wabikemura mu buryo bunoze.

Umujinya niwo wambere wica ibintu byose ndetse ugatuma utamenya n’ibyo urimo; uba uri mu mwijima iyo uri kuyoborwa n’umujinya; kuko utuma wowe uwufite utakaza ubushobozi ku biri kuba nyamara uwo muhanganye ari kubyungukiramo.

Gukunda cyane no gutonesha nabyo ugomba kubyirinda kuko bituma uba impumyi ntumenye gutahura abari guharanira inyungu zabo bwite. Ntushobora guhagarika ibyuyumvo by’umujinya cyangwa urukundo yewe ntuzanabigerageze ariko ni ngobwa kwitondera uburyo ubigaragaza; ikiruta kandi ntibigomba kukuyobora ‘Strategies’ zawe ndetse no mubyo upanga.

2. Kwigira ku byahise no gutekereza ku bizaza

Ibi bigufasha cyane mu kumenya gucunga amarangamutima yawe. Ni ngobwa rero ko udahugira gusa kubyo urimo none; ahubwo ukareba no kubyahise ndetse ukanibaza no kubishobora kuba byahabo mu gihe kiri imbere.

Ikivugo kigendanye n’ahazaza ni “Sinzatungurwe”. Nta kigomba kukugwirira kuko uba uhora wibaza ku bibazo bishobora kuba byakubaho mbere y’uko biba. Aho kugirango akenshi uhore wibwira ko ibyo wapanze iherezo ryabyo ari ryiza ahubwo ugomba kwibaza cyane ku nzitizi ndetse n’ibihombo ushobora guhura nabyo. Uko ureba kure, niko urushaho guteganya kugera kure ndetse ukanarushaho kuba igihangange. Naho intego nyamukuru yo kureba ku byahise ni ukugirango uhore wiga. Twita ku byahise kugirango twigire ku batubanjirije. Ntabwo ari ukugirango twishinje amakosa cyangwa se ngo twimike inzika kuko ibyo bizagabanya imbaraga zacu, ahubwo usuzuma ibyo waciyemo, ukareba n’ibyo urimo utaretse n’iby’incuti zawe, maze bikakubera icyigisho gikomeye kuko uba ubizi neza; warangiza ukamenya aho ugomba kwikosora n’aho warushaho.

3. Kumenya guhisha icyo utekereza

Ni ngobwa ko ugira imyambaro y’isura myishi, ndetse ukanagira uruhago rwuzuye amayeri uruhuri. Gutenguhana no kwiyorobeka ntugomba kubibona nk’ibibi cyangwa ibidakwiye kuko mu mibanire y’abantu aho iva ikagera ni ngobwa ko habamo gutenguhana mu buryo bugiye butandukanye kandi burya ikidutandukanya n’inyamaswa n’ubushobozi twifitemo bwo kubeshya no gutenguhana.

Gutenguhana ni ubugeni bukomeye cyane mu iterambere kandi ni intwaro ikomeye mu mukino wo guharanira kuba ibihangange ndetse n’abanyembaraga. Kugirango uko gutenguhana biguhire nuko ubanza ugasa nk’uwiyibagirwa wowe ubwawe ahubwo ugahindukana n’abo muri kumwe, n’ibihe urimo, aho uri hose ukisanisha naho.

4. Kumenya kwihangana

Niba kumenya gutenguhana ari intwaro ikomeye yawe, kwihangana niyo ngabo igukingira y’umutamenwa. Kwihangana bizakurinda gukora amakosa yuzuyemo ubucucu no guhubuka. Nk’uko umuntu yiga kugenga amarangamutima ye niko aniga kwihangana. Nta kigendanye no guharanira imbaraga kizana , byose birigwa.

Kwihangana niyo ndangagaciro iruta izindi zose, kandi nta kindi bisaba uretse igihe. Iyo ubihaye igihe ibintu byose byiza biraba: ibyatsi birongera bikamera, iyo wihanganye iminsi iragumya ikicuma icyo washakaga ukakigeraho naho kutihangana bikugaragaza nk’ikigwari, nk’udafite imbaraga. Kutihangana ni ikigusha gikomeye ku bashaka kugera ku buhangange n’ubudahangarwa.

5. Kwimenyereza kureba ibyo urimo mu kuri utitaye ngo ni byiza cyangwa ni bibi

Umukino wo gushaka imbaraga n’ubuhangange ni umukino w’uruvange, si ibyiza gusa cyangwa ibibi gusa rero. Muri uwo mukino ntabwo ucira mugenzi wawe urubanza ukurikije ibyiyumvo cyangwa ibyifuzo bye ahubwo ukurikiza ingaruka z’ibikorwa bye. Umenya amayeri ye n’imbaraga ze ukurikije ibyo ubona n’ibyo wiyumvamo;kuko akenshi abantu bifashisha kuvuga ibyo bagambiriye gukora byiza kugirango batujijishe ndetse banadutenguhe. Ntacyo bimaze rero kuba umuntu yahora akurondorera ibyifuzo byiza nyamara agamije kuguta mu kangaratete, kandi ni kamere ya muntu guhisha imigambi ye mibi yifashishije kwireguza ko yari agamije gukora ikiri kiza. Ni ngobwa rero gutoza ijisho ryawe gukurikirana iherezo ry’imyitwarire n’imigirire ya kanaka, n’ibiri kuba muri rusange nta kiguhugije.

6. Kumenya icyiru uzatanga kugirango ugere ku kintu runaka

Kimwe cya kabiri cy’imbaraga n’ubuhangange bwawe bizava mubyo utemera gukora. Mubyo utemera ko biguhuza ngo ureke by’ingirakamaro urimo. Kugirango ibyo ubishobore ni ngombwa ko uhora wibaza icyo wowe ubwawe uzatanga kugira ngo ugere ku kintu runaka. Kuko agaciro k’ikintu ufite ahanini kabarirwa mubyo wigonwe cyangwa se watanze ngo ukigereho. Ushobora kugera ku ntego runaka ikomeye ariko se byagutwaye ibingana iki? Iki ni ikibazo ugomba guhora wibaza mubyo ukora byose. Ahasigaye rero uramenye ko ubuzima ari buto kandi amahirwe ari make, kandi ufite benshi muhatana rero ujye wita ku gihe cyawe cyane. Ntugate umwanya wawe cyangwa ngo ubure amahoro mu by’abandi bitakureba ni igihombo ntagereranwa.

7. Kumenya no gusobanukirwa abantu

Kugira imbaraga, ubudahangarwa bisaba gusobanukirwa abantu no kubigaho ukabamenya. Abantu benshi bafata umwanya biga ku bimera, inyamaswa n’ibindi nyamara akamaro ntagereranwa kari mu kwiga ku bantu kuko nibo mubana yewe mukanapfana! Kuba umukinnyi mwiza rero muri uyu mukino ugomba kumenya uko umuntu atekereza; ukamenya ikimutera gukora iki na kiriya ndetse ukabasha gusoma n’amacenga ye yose akikije ibikorwa bye. Kumenya impamvu iri inyumay’ibyo kanaka akora nibwo bumenyi ntagereranwa wagira mu kugera ku mbaraga n’ubudahangarwa kuko biguha ububasha bwo kuba wamutenguha cyangwa ukamujijisha yewe ukanamureshya.

Abantu turatangaje kandi turi urusobe rwa byinshi; urinda usaza ukibigaho utarabasobanukirwa neza, rero byiza ko watangira hakiri kare. Mu kubikora ariko urazirikane ibi : Ntukarobanure uwo wakwigaho n’uwo wakwizera. Ntukagire uwo wizera 100% gusa ujye wiga kandi wigire kuri buri wese udasize n’inshuti n’abavandimwe.

8. Kumenya guca iz’ubusamo

Jya umera nk’umupira wa biyari ubanza gukubita hirya no hino mbere y’uko ugera ku ntumbero ushaka. Imipango yawe igomba kuba izimije atari buri wese uyibona.

Ibi nubyitoza uzarushaho kuba umunyembaraga, igihangange, umutegetsi ukomeye hano mu isi gusa urazirikana ko ibyo kuba umunyembaraga, igihangange, umutegetsi ufite ubudahangarwa biraryoha cyane kandi bishukana. Ni urujijo, ugeraho ugatwarwa no gukemura uruhurirane rw’ibibazo amagana n’amagana; maze ukazashiduka waribuze mu buryo busekeje.

Ubwunganizi cyangwa ikindi gitekerezo wifuza kutugezaho, wakohereza ubutumwa kuri [email protected]

Rugaba

Inkuru bijyanye :

Umusogongero ku mayeri akoreshwa n’abantu mu kuba ibihangange, abategetsi bakomeye ,...

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo