Umusogongero ku mayeri akoreshwa n’abantu mu kuba ibihangange, abategetsi bakomeye ,...

Kuba umunyembaraga, ukagira ubushobozi, ukaba umutegetsi batinya kandi w’ikirangirire ntibyizana kandi bigira amahame n’amabwiriza kugirango ubifite abirambane.

Uyu ni umusogongero ku nkuru zigendanye n’amayeri akoreshwa mu kuba ibihangange, abategetsi bakomeye ndetse no kugera ku budahangarwa hano mu isi. Tuzifashisha igitabo cy’umwanditsi Robert Greene na Joost Elfers cyitwa THE 48 LAWS OF POWER cyanditswe mu 1998.

Kugira ibyiyumvo biguhamiriza ko ntacyo ushoboye na mba (no power) haba ku biba cyangwa ku bantu runaka, ni umuruho ugora bene muntu kuwikorera; iyo twumva ko ntacyo tubashije, tuba twumva ko turi abanyabyago, tukumva ko amakuba yose ari twe yerekezaho. Nta bantu bifuza rero kugira imbaraga nke cyangwa se ubushobozi buke, buri wese yifuza imbaraga nyinshi, ubushobozi bwinshi.

Nubwo bimeze bityo ariko mu isi ya none kugaragaza ko ufite inyota idashira y’ubutegetsi, ubwamamare n’ibindi nk’ibyo ni isoko y’amakuba; ahubwo ugomba guharanira kugaragara nk’utuje kandi w’umunyakuri nyamara wowe muri wowe uri guharanira kuba igihangange. Rero dusabwa rimwe na rimwe kwiyorobeka: tukaba inshuti kandi tukaba abanyamayeri; tugashyira imbere ukuri ariko tukaba n’uducurama.

Uyu mukino wo guhora duhindagurika tukaba uducurama ujya gusa cyane n’ibyaberaga mu ngoro no mu bikari by’Ibwami mu bihe bya kera. Kuva kera hose Ibwami hari ikibuga gihuriramo abanyembaraga n’ibyamamare- Umwami, Umwamikazi, Ibikomangoma, Abategetsi n’Abiru. Abagaragu babaga i Bwami bari mu ishiraniro: bagombaga kwita ku batware babo nyamara ababaga babirihanze cyangwa abanyamakenga make bagenzi babo barabacungaga bikarangira babahigitse. Rero mu rwego rwo kuba umutoni ku Mwami wagombaga kuba ubwirakabiri, ukaba agacurama ndetse ukagira ibikorwa byawe ubwiru buhambaye. Umugaragu w’umutoni kandi w’umunyabwenge kandi yagombaga guhorana amakenga mu mibanire ye n’abandi bagaragu kuko benshi babaga bifuza kumwubikira imbehe.

Nubwo byari bimeze bityo ariko i Bwami hagombaga kuba ariho habarizwa isoko y’iterambere n’akarusho muri byose. Ihohotera n’ikandamiza byacungirwa hafi, ab’i Bwami bose bagakorera hamwe bucece kandi mu ibanga bagahigika abanyagitugu babazonze. Nubwo i Bwami habonwaga nko mu bushorishori bw’ibyiza byuje uburanga, hahoraga ihangana, umwe ahigika undi mu buryo bwuje ikinyabupfura n’amayeri menshi.

Umugaragu mwiza uko bukeye nuko bwije yitozaga gukorera mu nzira z’ubusamo, niba afite uwo ahigitse yabikoranaga intoki zera ndetse n’ igitwenge cy’urumenesha; mu isura hakeye. Aho guhangana ndetse no kujiginwa, umugaragu mwiza yakoraga ibye byose binyuze mu bushukanyi, mu kureshya, ubugwaneza, mu gutenguhana, ndetse no mu buryarya; kandi agahora atekereza cyane ku biri imbere ntacyo yakoraga atabanje kureba icyo bizatanga. Ubuzima mu bikari by’ibwami bwari umukino utarangira usaba ubwitonzi budashira ndetse n’ibitekerezo byuzuyemo amayeri. Yari intambara yo mu buryo bugezweho.

Uyu munsi mu buryo budasanzwe duhura neza neza n’ibisa nk’ibyaberaga mu bikari by’i bwami. Buri kintu cyose kigomba kugaragara nk’icyateye imbere, gitunganye, uburenganzira bungana, ndetse ukuri ariko kuganje; nyamara ariko turamutse dukurikije ibyo, tukabikora nk’uko biri, twahigikwa na benshi badukikije batari injiji n’ibicucu nk’uko Niccolo Machiavelli yabyanditse ati " Umuntu uwo ari we wese ugerageza guhora atunganye kandi mwiza igihe cyose biba byoroshye ko ahemukirwa mu ikoraniro ry’abatari beza bamukikije."

Nubwo i bwami hafatwaga nko mu bushorishori bw’akarusho mu byiza, nyamara I kambere habaga ingeso nyinshi mbi- ubusambo, inzika, irari, urwango bigahora bitutumba. No mw’isi yacu uyu munsi nubwo twibona nk’abakora byinshi byiza mu buryo bwiza kandi bwuzuye ukuri, nyamara imbere mu mitima yacu ya marangamutima mabi aracyahari nk’uko yahahoze mu batubanjirije; umukino ni umwe. Mu bigaragarira amaso ya rubanda ugomba gushima kandi ugashyira imbere ikiza nyamara imbere muri wowe ugomba kwitonda ndetse ugakenga, nk’uko Napoleon yabivuze ati " Jya uhisha ikiganza gisogota mu turindantoki tw’umweru". Nushobora rero kwiga guca iz’ubusamo, ukamenya kureshya no kugwa neza bifite icyo bigamije, ukamenya gutenguhana n’ibikorwa byo kwiyorobeka kuwo muhanganye nk’abagaragu ba kera I bwami, bizakugeza mu bushorishori bw’abanyembaraga aha mw’isi. Bizatuma abantu bakuyoboka batazi icyo ugamije; kandi nibaba batazi icyo ugamije, ntibazakugirira ishyari cyangwa se ngo bakurwanye.

KUKI BENSHI BARWANYA AYA MAYERI YIHISHE INYUMA YO GUHARANIRA UBUTEGETSI N’ UBUHADAHANGARWA ?

Ni benshi bumva ko rwose ko ibyo twavuze heju ari ikizira, bidakwiriye mu muryango muntu ufite indangagaciro kandi wateye imbere cyane. Bizera ko bashobora kwigirayo bakitaza uyu mukino bagendera mu nzira zitagira aho zihuriye no guharanira imbaraga cyangwa ubutegetsi. Mbere ya byose wowe usoma ibi abo ugomba kubitondera, kuko abatangaza ibyo bitekerezo ku karubanda, akenshi nibo baba bafite n’inyota nyinshi yo kugira imbaraga cyangwa kugira ubutegetsi; bifashishije amayeri yo kwirengagiza kamera y’ubucabiranya (manipulation) asabwa kugirango ugera ku mbaraga, ubuhangange n’ubutegetsi. Abantu nkabo bashaka guhisha imbaraga zabo nke n’inenge zabo mu gihu cy’indangagaciro. Nyamara nyakujya nyawe udafite ubushobozi cyangwa akabaraga, udafite icyo aharanira kucye giti, ntabwo amenyekanisha umuruho we kugirango agirirwe impuhwe cyango ngo bamwumve. Gushyira ku karubanda zimwe mu nenge zawe ni rimwe mu mayeri, ni ukwiyorobeka ndetse no gushukana bikoreshwa mu mukino wo guharanira ubuhangange.

Ikindi abarwanya ibyo twavuze ruguru bitwaza ni ukuvuga ko abantu bose bakwiriye gufatwa kimwe mu ngeri zose z’ubuzima, nta kwita kuri sitati cyangwa ubushobozi bw’umuntu. Nyamara mu rwego rwo gushaka kwitwaza guharanira ubuhangange cyangwa ubushobozi, nukoresha gufata abantu bose kimwe, uzahura n’imbogamizi y’uko abantu bamwe bakora neza kurenza abandi. Gufata abantu bose kimwe bivuze kwirengagiza itandukaniro ryabo, uba uzamura abafite ubumenyi buke, ugakandamiza abafite akarusho. Iyo ukora gutyo kandi uba waka bamwe ubushobozi bwabo, ugasaranganya ibihembo bya rubanda mu buryo wowe wagennye.

Ubundi buryo bwo kurwanya uyu mukino wo guharanira ubutegetsi n’ubudahangarwa ni ukuba umunyakuri muri byose kandi hose ndetse no kutagira icyo uca iruhande mu gihe zimwe muri tekinike z’abashaka ubutegetsi n’ubuhangange ari ugushukana n’ibanga. Nyamara kuba umunyakuri kuzira ikizinga mu by’ukuri bikomeretsa benshi kandi bamwe bagahita biyemeza kuzihorera kuri wowe. Nta muntu n’umwe uzigera kandi yemera ko ukuri kwawe ari nta kindi kugamije cyangwa se kuzira inyungu bwite zawe ubwawe kandi koko ni ukuri. Mu by’ukuri gukoresha ukuri nabwo ni bumwe mu buryo bwo guharanira ubutegetsi n’ubudahangarwa, ugamije kwemeza rubanda ko uri inyangamugayo, ufite umutima mwiza, utikunda. Ni bumwe mu buryo bwo kwigarurira rubanda yewe nabwo ni bumwe mu buryo bwuzuye amayeri bwo guhangana.

Benshi mu babibara nkaho batari mu mukino wo guharanira ubutegetsi, ubwamamare n’ubudahangarwa bigira nkaho ari ntacyo bazi na mba, bakigira ba ntibindeba, nyamara ari ukujijisha rubanda. Ujye ubitondera kuko burya kwigira nkaho ntacyo uzi ni bumwe mu buryo bwo kujijisha, ndetse n’iryarya nyayo ntabwo yasimbuka imitego yo gushaka ubwamamare n’ubudahangarwa. Abazwi nk’indahemuka ku isi hose, nabo bisanga mu mukino wo guharanira ubutegetsi, ubwamamare n’ubudahangarwa, ndetse kandi nibo banateye ubwoba mur’uwo mukino. Hejuru ya byose kandi abaharanira kugaragariza rubanda rwose ko ari indahemuka nibo akenshi baba ari abahemu.

Ushobora gutahura abigira nkaho ntaho bahuriye no guharanira kuba ibihangange ukurikije uburyo bibonekeza berekana ko aribo bafite indangagaciro kurusha abandi, uburyo bagaragaza uko bahangayikiye rubanda, n’uburyo bahora baburana ubutabera.

Nyamara mu gihe twese dufite inyota yo kuba ibihangange, ndetse hafi y’ibikorwa byacu byose bikaba aricyo biba biharanira, abigira nkaho batari muri iryo siganwa baba basa nk’abadutera imikungugu mu maso, bagirango twe kubatahura uburyo bari gukoresha baharanira kuba ibihangange bifashishije kwigaragaza nk’indashyikirwa mu ndangagaciro. Nubakurikirana ukabasuzuma neza, uzasanga aribo banyabwenge ba mbere mu kuyobya uburari mu buryo bujimije, nubwo babikora bamwe batanazi ko bari kubikora. Abo bose baterwa umujinya n’umuntu wese ubatamaza ababwira ku mayeri yabo bakoresha.

Niba isi ari nk’igikari cy’ibwami twisanzemo, nta mpamvu yo guhitamo kwivana mu mukino wo guharanira kuba ibihangange kuko ibyo bizatuma tuba rubanda basanzwe badafite ijambo. Kuba rubanda uraho kandi utagira ijambo biguhindura umunyabyago. Rero aho kuburana cyangwa kwitarutsa duhunga ibitwiziritseho, nibyiza ko ahubwo duharanira kuba ibihangange bifite ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Uko urushaho guharanira kuba igihangange kandi niko urushaho kuba, incuti, umukunzi, umugabo, umugore mwiza n’umuntu mwiza muri rusange. Mu gukurikiza inzira z’abagaragu beza; wiga uburyo bagusha neza abandi, ukababera isoko y’umunezero; bigatuma bahora bakwifuza ndetse bakwitabaza kubera ubunararibonye bwawe.

Nugumya gukurikirana izi nkuru uzarushaho kugenda umenya uburyo kwitaza ukikura mu mukino wo guharanira kuba igihangange bigira ingaruka- uzaba uzi uko gukina n’umuriro byotsa. Niba rero umukino wo guharanira kuba ibihangange tutabasha kuwukwepa , ni byiza ko tuwubamo abanyabugeni aho kuba abahakanyi cyangwa ba ntibindeba.

Ngo umwambi urashwe ushobora kwica cyangwa ntugire nuwo wica. Ariko amayeri yizweho neza n’umunyabwenge ashobora no kwica umwana ukiri mu nda ya nyina. Urakenge rero ntuterere amaso iyo wirengagiza kumenya ayo mayeri niyo waba utayemera cyangwa se ngo uyakoreshe nubwo bigoranye.

Ubutaha tuzarebera hamwe ubumenyi bw’ingenzi abari mu mukino wo guharanira kuba ibihangange, abategetsi bakomeye ndetse bafite igitinyiro bagomba kuba bafite.

Ntimuzacikwe!!!!

Rugaba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • neza

    Muraho! Iki gitabo cyabonrka hehe! 48laws of power

    - 5/04/2018 - 08:02
Tanga Igitekerezo