URUKUNDO NYARUKUNDO EP4: Cyuzuzo akubiswe n’inkuba

...Yakomeje kubitekerezaho ariko ntibyamaze kabiri kuko uko iminsi yo gusubira ku ishuri yegerezaga yakumburaga Umutesi ibyo gutekereza Igitego bikagenda bimuvamo.

Igihe cyo gusubira ku ishuri kigeze, Cyuzuzo yanyuze mu iduka ryo mu mujyi ryari rizwiho gucuruza ibikoresho by’ishuri byihariye utasanga ahandi, agura udukaramu tubiri tw’umweru inyuma, dushushanyijeho imitima ibiri y’umutuku inyuranamo, maze yerekeza i Butare.

Ageze ku ishuri yashyize ibikoresho bye aho yararaga, afata twa dukaramu tubiri adushyira ku mufuka w’ishati maze ajya kwicara hafi y’umuryango mugari aho abaza mu kigo binjiriraga. Yari ategereje ko umukunzi we aza ariko burinda bwira atamubonye, ajya kuryama umutima utari hamwe.

Bukeye amasomo yaratangiye, ariko Cyuzuzo yize adatuje, amasaha yo gusohoka ageze yerekeza mu ishuri ry’Umutesi kureba ko yaje, Umuraza bicaranaga amubwira ko ataraza.

Hashize iminsi itatu bafunguye, Cyuzuzo na bagenzi be bari bavuye mu myitozo kuri sitade Kamena, babona ivatiri y’umukara ihagaze imbere y’ikigo. Batarayigeraho, hasohokamo Umutesi, ako kanya umugabo wambaye amadarubindi wari uyitwaye na we avamo afungura inyuma akuramo ivarisi ayihereza Umutesi, amusezeraho maze Umutesi yinjira mu kigo, undi yatsa imodoka arataha.

Cyuzuzo ageze mu kigo akaraba bwangu, ahita ajya kureba Umutesi bajyana muri Kantine bafata agafanta maze babwirana amakuru y’ibiruhuko. Cyuzuzo yabwiye Umutesi ko yamubonye aza, undi agwa mu kantu ati: «Ariko uri umwana mubi, ubwo se iyo uza ugasuhuza marume.» Cyuzuzo ati: «Twari tukiri kure, twahageze yagiye.» Bakiri muri ibyo amasaha yo kujya mu ishuri gusubiramo amasomo aba arageze, barasohoka baragenda, Bageze imbere y’ishuri ry’Umutesi, Cyuzuzo aramubwira ati: «Umute, mperekeza ungeze ku ishuri ryange ndaguhemba.»

Umutesi ati: «Urampemba iki Cyuzu?» Cyuzuzo ati : «Wowe mperekeza urakibona.» Nuko aramuherekeza bagiye kuhagera Cyuzuzo arahagarara akora mu mufuka we akuramo agakaramu kamwe muri twa tundi agashyira mu mufuka w’Umutesi aramubwira ati: «Umute, ntuhite ureba ikirimo, urakireba ugeze mu ishuri. Sibyo?» Umutesi ati: «Amatsiko sinayakira Cyuzu.» Akora mu mufuka azamuye abona ni agakaramu keza gashushanyijeho imitima ibiri. Arishima maze ahobera Cyuzuzo, aramusezera asubira mu ishuri rye. Cyuzuzo yamukurikije amaso arenze na we arinjira.

Umutesi asoje ikiciro rusange, yagize amahirwe yemererwa kugaruka mu kigo ke yakundaga kuhakomereza ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Byabaye umunyenga kuri we n’umukunzi we kuko urukundo rwabo rwari rumaze gukura.

Rimwe ku munsi wo gusura, Cyuzuzo yabwiye Umutesi ko nyina aribumusure, ndetse amusaba ko yaza kuba ahari bakabonana, Umutesi arabyemera. Uwo munsi Cyuzuzo yiriwe yicaye ku ntebe zabaga ziteye aho ababyeyi baganirira n’abana baje gusura. Bidatinze abona nyina araje. Umutesi na we yacungiraga hafi ndetse yahise ababona ariko yigumira aho yari yicaye. Cyuzuzo yarabutswe Umuraza amanuka agana aho abakobwa bararaga, aramuhamagara aramutuma ngo amubwirire Umutesi ko amushaka. Umuraza aragenda, hashize akanya aragaruka amubwira ko yamubuze. Cyuzuzo yamanutse ajya kubika ibikoresho nyina yamuzaniye, abona Umutesi yicaye aho abandi banyeshuri bari bategereje gusurwa bari bicaye. Ahita amuhamagara basubirana inyuma ajya kumwereka nyina, abasiga baganira ajya kubika bya bikoresho.

Cyuzuzo agarutse baganiriye akanya gato maze Umutesi aramubwira ngo arumva atameze neza namureke asubire aho yari ari kuko yumva ashaka akazuba. Cyuzuzo amusaba ko babanza bagaherekeza nyina, arabyemera. Baramuherekeje bamugejeje ku muryango baramusezera.

Bagihindukira, ya vatiri yazanye Umutesi aje ku ishuri iba iraparitse. Uwari uyitwaye n’ubundi ni wa mugabo wari wambaye amadarubindi ndetse Cyuzuzo yaramubonye ahita amumenya nubwo ubushize yamureberaga kure. Mutesi yayikubise amaso arijijisha yirebera epfo aho berekezaga, Cyuzuzo aramubwira ati: «Umute, uriya si wa nyokorume we?» Umutesi ati: «Uziko ari we we! Niba yambonye mu rugo sinzabakira pe.» Arakomeza ati: «Reka murebe ndaza kukubwira uko byagenze.» Mu gihe akivuga ibyo wa mugabo yari amaze guparika imodoka, asanganira Umutesi n’ubwuzu bwinshi aramuhobera aramugundira, undi asa n’uguye mu kantu.

Umugabo abaza Umutesi ati: «Ko utishimye Cherie? Ntabwo se wari unkumbuye?» Umutesi ati: «Nuko meze nk’urwaye Cheri.» Cyuzuzo wari uhagaze inyuma gato yumvise ayo magambo arazengerera abura icyo akora amanuka yerekeza ku nyubako bararagamo, ageze imbere bimwanga mu nda arahindukira abona Umutesi na wa mugabo binjiye mu modoka, acika intege, kugenda biramunanira yicara hasi ku butaka.

Abasore bari baturutse epfo bazamuka baje bihuta bamubaza icyo abaye ntiyabasubiza, baramuhagurutsa baramusindagiza bajya kumuryamisha. Cyuzuzo yararyamye akomeza kwibaza byinshi, kera kabaye atwarwa n’agatotsi arasinzira. Yakangutse ku mu goroba akanguwe n’urusaku rw’abanyeshuri bazaga gufata amakayi bajya mu ishuri kuko amasaha yo gusubiramo amasomo yari ageze. Yabwiye umuyobozi ushinzwe imyifatire ko atameze neza amwemerera gusigara aryamye. Iryo joro yaraye atagohetse atekereza ku maherezo y’urukundo rwe n’Umutesi burinda bucya.

Guhera uwo munsi Cyuzuzo yahoraga yigunze, ahantu bakundaga kwicara na bagenzi be batera ibiparu arahacika, kuburyo umuntu wese wari umuzi yahise abona ko hari ikintu cyahindutse mu buzima bwe. Rimwe na rimwe mu gihe cyo gusubiramo amasomo yabaga afite ikaye imbere ye ajijisha ngo arasoma, hashira akanya ugasanga yayubitsemo umutwe atwarwa n’ibitekerezo. Abari bazi Umutesi ntibigeze bashidikanya ku mpamu z’impinduka babonaga kuri Cyuzuzo kuko n’ubundi gushwana kwabo bari bagutegereje isaha n’isaha. Icyo gihembwe cyamubereye umubirizi.

Mutesi na we muri iyo minsi yacungaga uburyo bwose atahura na Cyuzuzo. Akava aho arara yinjira mu ishuri atareba ku ruhande. Mu kiruhuko cya saa yine yigumiraga mu ishuri, mu cya saa sita agahengera abandi bari kwinjira aho barira akigira kurya muri Kantini maze agahita asubira aho yararaga.

Abasore bakinanaga na Cyuzuzo bahoraga bamubaza ikibazo afite akababwira ko ntacyo, hashize iminsi batamubonana na Umutesi nk’uko byari bisanzwe batangira gukeka icyateye impinduka mu myitwarire ye. Umwe mu basore bakinanaga witwa Manzi yaramwegereye baraganira, Cyuzuzo amutekerereza uko byamugendekeye. Manzi abyumise aramwihanganisha amubwira ko akwiye kubyikuramo akiga ashyizeho umwete kuko yari atangiye no gutsindwa.

Cyuzuzo aramubwira ati: «Humura ubwo mbivuze ndaruhutse ubu namaze kubyakira.»

Manzi ati: «Rekana na we uzabona undi unamurusha ubwiza. Icyo nzicyo azabyicuza.»

Cyuzuzo aramusubiza ati: «Urakoze kumfasha kuruhuka mu mutwe no ku mutima, na ho ibyo kubona undi we nashaka azarorere ubu nta mwanya wange nakongera guta mu gakungu n’abakobwa.»

...Biracyaza

UMWANDITSI: RENZAHO Christophe

Art: Idi Basengo

Iyi nkuru izajya ibageraho buri wa mbere , ku wa Gatatu no ku wa gatanu

Uduce twabanje:

Umusogongero w’inkuru Ndende, EP1: URUKUNDO NYARUKUNDO

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 2:Cyuzuzo arabutswe inkumi itagira uko isa !

URUKUNDO NYARUKUNDO EP 3: Cyuzuzo ararikocoye !

Ushaka gutera inkunga ubwanditsi bw’izi nkuru ndende, wabunyuza kuri 0788696317 cyangwa 0727696317

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo