Wari uziko mu basore b’ibigango ba B-KGL habamo n’abakobwa ?

Nubwo kuba umu –Bouncer bisaba kuba uri umusore w’intarumikwa, mu basore bagize Body Guard Kigali (B – KGL) harimo n’abakobwa kandi bakora akazi kabo neza.

B-KGL ni kompanyi y’abasore b’ibigango (Bouncers) bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda mu mwuga wo gucunga umutekano bakoresheje imbaraga z’umubiri n’igihagararo cyabo mu birori bitandukanye bihuriyemo ibyamamare.Bakaba bakunze kugaragara cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Kugeza ubu B-KGL igizwe n’abanyamurwango 29 harimo abakobwa 5. Kanimba Bosco uzwi cyane ku izina rya Boss akaba ari na we ukuriye B-KGL yatangarije Rwandamagazine.com ko kugira ngo umukobwa yinjire muri kompanyi yabo bareba cyane ku mashuri ndetse n’aho yari asanzwe akora.

Ati " Ubu tumaze kugira abakobwa 5. Kugira ngo umukobwa yinjire muri B-KGL bisaba ko aba afite amashuri 6 yisumbuye, agatanga 50.000 FRW byo kwinjira mu muryango, ibindi bijyanye n’akazi agenda abimenyerezwa nyuma…

Bo ubusanzwe bakora aho abagore banyura, bakabasaka, ntabwo ahanini baba bahura cyane n’ibindi bibazo biba bitezwa n’abandi bantu. Iyo bibaye ngombwa ko hari uteza umutekano muke, ikibazo cyitabwaho n’abasore bakamuturisha. Niyo ari umugore uteje ikibazo, abahungu nibo bamuturisha, byananirana tukitabaza Polisi."

Abakobwa bo muri B-KGL bibanda cyane mu kurinda umutekano mu tubyiniro ndetse no mu bitaramo binyuranye aho B-KGL iba yabonye akazi.

Boss kandi avuga ko ibyo bagenderaho bahitamo abakobwa bahitamo ari nabyo bagenderaho bahitamo abasore.

Ati " Ku basore naho ni amashuri 6, akanatanga 50.000 FRW ashyira kuri konti y’umuryango wa B-KGL. Ubu ariko dusigaye tunaka CV yaho bakoze kuko biba byiza iyo ukoresheje umuntu uzi imyitwarire ye. Ibindi byo kumenyerezwa akazi agenda abimenyera mu kazi."

Boss kandi avuga ko kuri ubu basigaye bita cyane ku kinyabupfura kurusha uko bakwita ku buryo umuntu ari umusore cyane.

Ati " Discipline niyo dushyira imbere. Kurinda umutekano burya ni mu mutwe ntabwo ari ubunini. Kuva aho twatangiriye , ubu abo twatangiranye basigayemo ni 4 gusa. Uretse abagiye kwiga, abandi bakajya mu yindi mirimo, abandi bose barirukanywa kubera imyitwarire mibi mu kazi. Ikinyabupfura tugishyira imbere cyane. Atabaye ari icyo dushyira imbere, twaba dufite umubare munini ariko si umubare munini dukeney, dukeneye abadufasha gukora akazi kacu neza kandi serivisi dutanga abantu bakarushaho kuyishimira."

Tariki 12 Mutarama 2018 nibwo abagize B-KGL basuye umudugudu utuyemo abitangiye igihugu bakamugarira ku rugamba rwo kubohora u Rwanda banagenera inkunga ya 1.800.000 FRW ...abo ubona mu tuziga ni 3 mu bakobwa 5 bari muri B-KGL

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • kayonga

    B KGL nice work ,may jha bless ,kandi keep work hard

    - 23/07/2018 - 00:36
Tanga Igitekerezo